LATEST NEWS
MU RWANDA
Imodoka ya Polisi igenzura ubuziranenge bw’ibinyabiziga itegerejwe mu karere ka Rusizi
Publish Date: mardi 15 novembre 2016
VISITS :332
By Admin

Abatunze imodoka bo mu turere twa Rusizi na Nyamasheka bategereje imodoka ya Polisi igenzura ubuziranenge bw’imodoka kuri uyu wa kabiri taliki ya 15 Ugushyingo.

Ni mu rwego rwo korohereza abatunze ibinyabiziga hirya no hino mu gihugu hagamijwe kudakora urugendo rurerure, ariko cyane cyane kubafasha gusuzumisha ibinyabiziga hagamijwe kumenya imiterere yabyo kugira ngo habeho kwirinda impanuka.

Iyo modoka ikaba izahamara iminsi icumi kuko izahava ku italiki 24 Ugushyingo ikazasuzuma ubuziranenge bw’ibinyabiziga byo mu turere twa Rusizi na Nyamasheke no mu nkengero zaho.

Umuyobozi w’ikigo cya Polisi gishinzwe igenzura ry’ubuziranenge bw’imodoka(MIC), Chief Superintendent of Police(CSP) Emmanuel Karinda yavuze ko iyi modoka ije gufasha abatunze ibinyabiziga muri utu turere, kuko batazongera gukora ingendo ndende baza mu Mujyi wa Kigali nk’uko byari bimeze mbere.

Yanavuze ko kandi, atari umwihariko w’ imodoka zikomoka muri turiya turere gusa bakorera kuko n’indi yose yahabasanga bayiha serivisi kabone n’iyo yaba iturutse hakurya y’umupaka.

CSP Karinda yagize ati :”Urugendo rwayo mu karere ka Rusizi, ni umusozo wa gahunda y’amezi 6 ashize yo gutanga iyi serivisi mu gihugu hose ; kuko twagiye mu turere twa Nyamagabe mu Majyepfo, Musanze mu Majyaruguru, Rubavu Iburengerazuba tukaba tugarutse bwa kabiri muri Rusizi kubera ko , mu gihembwe buri karere muri utu twavuzwe gasurwa kabiri ; Intara y’Iburasirazuba yo ntirimo kuko imodoka zaho zikoresha isuzumiro riri mu kigo cya Gishari mu karere ka Rwamagana.”

Aha yagize ati :” Kubera ko hari imodoka zikorerwa igenzura buri mezi atandatu, igihe tuhasuye inshuro ya mbere, hari iziba zitarageza igihe cyo gukorerwa, tujyayo bwa kabiri arizo tugiye gukorera igenzura.”

Yanavuze ko muri Mutarama 2017, hazashyirwa ahagaragara gahunda nshya y’amezi atandatu azakurikira ikazamenyeshwa abatunze ibinyabiziga hakiri kare mbere y’uko basurwa.

Yanagarutse ku kamaro k’iyo modoka, akaba yagize ati” Iyi modoka izafasha mu kugabanya impanuka cyane, kuko impanuka nyinshi ziterwa no kudasuzumisha ibinyabiziga bigatuma abazitwara baba batazi imiterere yazo.”

CSP Karinda yaboneyeho gusaba abatunze ibinyabiziga kuza gupimisha imodoka zabo kuko iminsi bahawe nirangira, iyo modoka izajyanwa ahandi bityo abatazubahiriza igihe bahawe bakaba babihombeyemo, bityo agasaba abatunze ibinyabiziga kudapfusha ubusa aya mahirwe.

Iyi modoka irimo ibikoresho byo gupima ubuziranenge bw’ibinyabiziga ifite ubushobozi bwo kugenzura imodoka zisaga 80 z’ubwoko bwose ku munsi, ikaba igura akayabo ka miliyoni magana inani y’amafaranga y’u Rwanda.

RNP

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Umunyamakuru Shyaka Kanuma wafashwe atorotse yasabiwe kuburana afunzwe

Umunyamakuru Shyaka Kanuma wafashwe atorotse yasabiwe kuburana...

Abayobozi b’ibigo by’amashuri bane bafunzwe bakekwaho kunyereza arenga miliyoni 50

Abayobozi b’ibigo by’amashuri bane bafunzwe bakekwaho kunyereza arenga...

Bane bafunzwe bazira ubufatanyacyaha mu bujura bw’inzitiramubu zigenewe abaturage

Bane bafunzwe bazira ubufatanyacyaha mu bujura bw’inzitiramubu zigenewe...

Mu Ishuri rya Polisi y’u Rwanda ry’i Gishari hatangijwe amahugurwa ku kurwanya inkongi z’imiriro

Mu Ishuri rya Polisi y’u Rwanda ry’i Gishari hatangijwe amahugurwa ku...

[AMAFOTO] : IBIKORWA BY’INGENZI BYA POLISI Y’U RWANDA MU MWAKA WA 2016

[AMAFOTO] : IBIKORWA BY’INGENZI BYA POLISI Y’U RWANDA MU MWAKA WA...

NEW POSTS
Umurundi Nahimana Thomas, ari guteka umutwe muri Amarika

16-01-2017

Umurundi Nahimana Thomas, ari guteka umutwe muri Amarika

Fatima-Portugal : Habaye umuhango wo gusezera kuri Kigeli V, ikimenyetso cy’Ubugambanyi bwa Benzinge na Bushayija

16-01-2017

Fatima-Portugal : Habaye umuhango wo gusezera kuri Kigeli V, ikimenyetso...

Perezida Kagame yitabiriye Inama ya 27 ihuza u Bufaransa n’ Afurika I Bamako.

16-01-2017

Perezida Kagame yitabiriye Inama ya 27 ihuza u Bufaransa n’ Afurika I...

DONALD TRUMP Ashobora kuba atazi ikimuhatse n’ubwo agiye kuba Perezida w’Amerika

14-01-2017

DONALD TRUMP Ashobora kuba atazi ikimuhatse n’ubwo agiye kuba Perezida...

Press Conference : Intambara yongeye kurota hagati ya Donald Trump n’Itangazamakuru

14-01-2017

Press Conference : Intambara yongeye kurota hagati ya Donald Trump...

Uko Kigeli bashakaga kumutabariza muri Portugal, n’ uko yazanywe mu Rwanda bujura

13-01-2017

Uko Kigeli bashakaga kumutabariza muri Portugal, n’ uko yazanywe mu Rwanda...

Mugihe twiturije Abanyapolitiki n’Abaherwe barategura aho bazahungira

13-01-2017

Mugihe twiturije Abanyapolitiki n’Abaherwe barategura aho bazahungira

Amahano : Umwami wimikiwe ishyanga

12-01-2017

Amahano : Umwami wimikiwe ishyanga