LATEST NEWS
New section No17
Imodoka yibwe muri Uganda yasubijwe nyirayo
Publish Date: jeudi 4 février 2016
VISITS :455
By Admin

​Kuri uyu wa gatatu, tariki ya 3 Gashyantare, Polisi y’ u Rwanda yashyikirije imodoka umugabo w’umugande, witwa Kananura Ndizeye Moses, yari yaribiwe mu gihugu cya Uganda, nyuma ikaza gufatirwa mu Rwanda mu Kuboza k’umwaka ushize

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Assistant Commissioner of Police (ACP) Celestin Twahirwa, yavuze ko iyi modoka yo mu bwoko bwa Posh MarkX, ifite UAN 400C, yafashwe tariki ya 31 Ukuboza umwaka ushize, ifatirwa ku mupaka wa Gatuna abari bayitwaye bagerageza kuyizana mu Rwanda.

Polisi Mpuzamahanga (Interpol) nyuma yo kumenya ko iyi modoka yibwe, ari iyo mu gihugu cy’ u Buyapani yahise isohora inyandiko ziyifata.

ACP Twahirwa yagize ati, “Tukimara gufata iyi modoka twamenyesheje inzego bireba mu gihugu cy’u Buyapani na Uganda, tumaze kugirana ibiganiro n’izi nzego cyane mu Buyapani aho bivugwa ko iyi modoka yibwe, twemeranijwe ko iyi modoka isubizwa Kananura wari wayiguze, dore ko we ari nta cyaha na kimwe cy’ubujura yari akurikiranyweho.”

Nyuma yo gusubizwa iyi modoka, Kananura yashimiye ubushishozi ndetse n’ubunyamwuga bwa Polisi y’u Rwanda, ndetse n’imbaraga yakoresheje itahura iyi modoka, aho yavuze ko yari yayiguze mu gihugu cya Uganda ku madolari y’Amerika ibihumbi 15.

Uyu mugabo yagize ati : “N’ubwo nari ntunze iyi modoka ntabwo nigeze menya ko ari injurano, ibi nkaba narabimenye ngeze ku mupaka wa Gatuna ku ruhande rw’u Rwanda aho namenyeshejwe ko iyi modoka ishakishwa na Polisi mpuzamahanga kuko ngo yari injurano.”

Yakomeje agira ati, “Hejuru y’ibi byose ariko, ndagira ngo nshimire Polisi y’u Rwanda ku bwitange ikomeza kugaragaza bwo kurwanya no gukumira ibyaha ndengamipaka, kuko buri gihe yihutira gusuzuma buri kintu cyose kinjiye mu Rwanda kugira ngo hamenyekane niba koko kinjiye mu buryo bwemewe n’amategeko.” Ubu ni uburyo bunoze, kandi buzakomeza gufasha ko abanyarwanda bumva batekanye ndetse n’ibyabo byakwibwa bigatahurwa ndetse bakanabisubizwa.”

Polisi y’u Rwanda imaze gufata imodoka 20, zibwe mu bihugu by’ibituranyi n’ahandi hatandukanye ku isi, izi modoka zikaba zari zizanywe mu Rwanda cyangwa zijyanywe mu bindi bihugu zinyujijwe mu Rwanda, zose zikaba zarafashwe mu myaka itatu ishize.

RNP

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati yazo

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati...

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo ikibazo

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo...

NEW POSTS
Ibimenyetso bishya ku ihanurwa ry’Indege ya Habyarimana : Imbunda yakoreshejwe irasa missile yafatiwe muri Congo

27-02-2017

Ibimenyetso bishya ku ihanurwa ry’Indege ya Habyarimana : Imbunda...

Amaraso arasama : Kayumba yataye umutwe asigaye arara kumva ya Karegeya

26-02-2017

Amaraso arasama : Kayumba yataye umutwe asigaye arara kumva ya...

Uko Dusabe Therese nyina wa Victoire Ingabire yoretse imbaga i Butamwa

25-02-2017

Uko Dusabe Therese nyina wa Victoire Ingabire yoretse imbaga i...

Guverinoma y’Icyuka isa n’abana batoba akondo

24-02-2017

Guverinoma y’Icyuka isa n’abana batoba akondo

Hagati ya leta ya CNDD-FDD n’ Inshuti yayo Mkapa harimo utavugisha ukuri

23-02-2017

Hagati ya leta ya CNDD-FDD n’ Inshuti yayo Mkapa harimo utavugisha...

Kugirango u Rwanda rugire amahoro ni uko Abafaransa bava muri Uganda, ese birashoboka ?

23-02-2017

Kugirango u Rwanda rugire amahoro ni uko Abafaransa bava muri Uganda, ese...

Visi Perezida w’u Buhinde yashimye Kagame aho yavanye u Rwanda

22-02-2017

Visi Perezida w’u Buhinde yashimye Kagame aho yavanye u Rwanda

BURUSELI : RNC irimo gucuruza urupfu rwa Col Patrick Karegeya mu gihe umuryango umaze imyaka 5 usaba ubuhungiro uhakanirwa

22-02-2017

BURUSELI : RNC irimo gucuruza urupfu rwa Col Patrick Karegeya mu gihe...