LATEST NEWS
MU RWANDA
Impamvu Evode Imena yatawe muri yombi
Publish Date: lundi 30 janvier 2017
VISITS :4464
By Admin

Kuva kuri uyu wagatanu Evode Imena wigeze kuba Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Umutungo Kamere ari mu maboko ya Polisi y’u Rwanda, aho akurikiranyweho gutanga ibyangombwa akoresheje itonesha.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Theos Badege yavuze ko akurikiranweho kuba mu mirimo yari ashinzwe yaragiye atanga ibyangombwa bikagaragara ko harimo icyenewabo n’itonesha n’ubucuti.” Amakuru yatugezeho avuga ko ibi byangombwa yagiye abiha inshuti ze bene wabo ndetse harimo n’Abarabu.

ACP Badege akomeza avuga ko bakiri mu iperereza ry’ibanze ngo hamenyekane amakuru arambuye mbere y’uko idosiye ye igezwa mu Bushinjacyaha.

Imena Evode ni muntu ki ?

Yavukiye i Burundi ahitwa Shatanya – Gitega ; avuka tariki ya 10 Ukwakira 1985.

Yabyawe na Evariste Ntawuyirusha na Donatilla Yampurije.

Ni Umugabo wubatse, yashakanye na Janviere Imena bafitanye umwana umwe.

Yigiye amashuri yisumbuye mu Byimana (Ruhango) na Kigeme (Gikongoro), naho Kaminuza ayigira mu gihugu cya Maroc.

Afite Ubumenyi buhagije mu bijyanye n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’undi mutungo kamere.

Yigiye muri Kaminuza ya Chouaib Doukkali iri mu mujyi wa El Jadida ndetse afite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza nayo yavanye muri Maroc muri Metalogenie.

Akirangiza kwiga amashuri ye ; yahise abona akazi muri Ministeri y’umutungo kamere mu kigo cya Mine na Geologie (akazi yatangiye mu mwaka 2009).

Yavuye muri icyo kigo agirwa Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, Umwanya yahawe na Perezida Paul Kagame muri Gashyantare 2013.

Evode Imena

IBITEKEREZO
jabo

Kuki ntari numva mu Rwanda umuntu ukurikiranwa adafunzwe ?

Kashaza Gashamura

Abana b' ubu ye ! Ubwo acigatiye ibendera ry'igihugu arahira ibinyoma ? Leta yacu nzayikundira "Zero Tolerance" yerekana muli corruption, urya ruswa ajye ayisangiza umutsima wo muli gereza. No sacred cows or big fish (ibigugu), let all men be equal before the law. Esp. abafata ibendera ry'igihugu barirahiza ibinyoma. Ruswa, icyenewabo, irondabwoko/akarere, bibi cyane.


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Impanuro z’Umukuru w’Igihugu Perezida Kagame i Nyagatare

Impanuro z’Umukuru w’Igihugu Perezida Kagame i Nyagatare

Polisi y’u Rwanda irihanangiriza abantu batanga ruswa ngo bahabwe uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga

Polisi y’u Rwanda irihanangiriza abantu batanga ruswa ngo bahabwe uruhushya...

Pascal Nyamurinda niwe utorewe kuyobora Umujyi wa Kigali

Pascal Nyamurinda niwe utorewe kuyobora Umujyi wa Kigali

88,41% by’abakoze ibizamini bisoza amashuri yisumbuye babitsinze neza

88,41% by’abakoze ibizamini bisoza amashuri yisumbuye babitsinze...

Gusesengura no guhanahana amakuru ku gihe ni ishingiro ryo gukumira ibyaha - CP Butera

Gusesengura no guhanahana amakuru ku gihe ni ishingiro ryo gukumira ibyaha...

NEW POSTS
Uganda : Kijuru muri District ya Kibaale Inkambi y’ imyitozo ya Kayumba n’abashaka gutera u Rwanda

21-02-2017

Uganda : Kijuru muri District ya Kibaale Inkambi y’ imyitozo ya Kayumba...

Nyuma y’imyaka 23 atavuga rumwe na leta, Rukerantare wari Maneko wa Habyarimana yagandutse

21-02-2017

Nyuma y’imyaka 23 atavuga rumwe na leta, Rukerantare wari Maneko wa...

RNC –Ishaje yadukanye ’Agashya ’ noneho igeze no mubapfakazi

20-02-2017

RNC –Ishaje yadukanye ’Agashya ’ noneho igeze no mubapfakazi

Ibya Dr. Rudasingwa n’abagenzi be Musonera na Ngarambe biteye kwibaza byinshi !

17-02-2017

Ibya Dr. Rudasingwa n’abagenzi be Musonera na Ngarambe biteye kwibaza...

“ Udashinga ntabyina” MPAYIMANA, NAHIMANA na HABINEZA kuyobora u Rwanda - twisekere !!!!

14-02-2017

“ Udashinga ntabyina” MPAYIMANA, NAHIMANA na HABINEZA kuyobora u Rwanda -...

Ubutinganyi (homosexuals) buravuza ubuhuha muri RNC

13-02-2017

Ubutinganyi (homosexuals) buravuza ubuhuha muri RNC