LATEST NEWS
New section No17
Impamvu zigera kuri 5 zitumye Dr. Binagwaho Agnes yirukanwa igitaraganya muri Guverinoma
Publish Date: vendredi 15 juillet 2016
VISITS :5607
By Admin

Inkuru yiriwe icicikana kumbuga nkoranyambaga niya Dr. Agnes Binagwaho wari Minisitiri w’Ubuzima wavanywe kuri uyu mwanya na Perezida wa Repubulika nkuko bigaragazwa n’Itangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Intebe, Anastase Murekezi.

Ikinyamakuru Rushyashya kimaze gukora Itihoza ku mpamvu zatumye Dr. Binagwaho yirukanwa shishi itabona muri Guvarinoma.

Icyambere : Ibyemezo birimo guhubuka no guhutaza Abaganga, Abaforomo n’Abaforomokazi, byagiye bigira ingaruka zikomeye kubuzima bw’Abanyarwanda , kuburyo iri toteza ry’Abaganga ryatumye abenshi begura bava mu bitaro bya Leta bajya gushaka akazi mu by’abikorera ku giti cyabo, abandi bajya gukora mu bihugu duturanye.

Icya kabiri : Ishyirwa mu bikorwa rya Politiki y’Igihugu y’Ubuzima ivugwa mu magambo gusa, aho byatumye ingamba ku kurwanya no guhashya indwara z’ibyorezo nka Mararia zongera ubukana no koreka imbaga buri munsi.

Aho usanga abaturage benshi barwariye mungo zabo kubera ubukangurambaga bubi bw’itangwa rya Mutuel de Sante, bwasubiye inyuma muri iyi myaka, kuburyo usanga mu bigo nderabuzima ndetse n’ibitaro bikuru bya Leta hirya no hino mu gihugu igitanda kimwe gisaranganywa n’abarwayi barenga bane ! abandi bagandagaje kumbaraza no muri za corridor z’ibyumba ndetse no hanze mugihe kandi n’itangwa ry’imiti n’inzitiramibu bivugwamo magendu.

Icya gatatu : Inyerezwa ry’umutungo wa Leta rikabije ryagaragaye mu bitabo by’ugenzuzi bukuru bw’imari ya Leta (Office of the Auditor General) hirya no hino mu bitaro bya Leta no mu mishinga ishamikiye kuri Minisiteri y’Ubuzima.

Icya kane : Imyenda y’umurengera ifitiwe ibitaro byinshi bya Leta yo mu rwego rwa Mutuel, Minisante itarishyura na n’uyu munsi nabyo bikaba byarabaye intandaro y’amikoro make , imikorere idahwitse n’ibura ry’imiti hirya no hino mubitaro bya Leta, ibi bikaviramo abaganga gutanga Service mbi mu rwego rw’ubuvuzi , kuburyo abaturage bamaze kuzinukwa ubuvuzi bwa Leta.

Icya gatanu : Itumizwa ryo hanze y’igihugu ibintu binyuranye birimo imiti n’ibindi bikoresho byo mu rwego rw’ubuzima, aho bimwe biba bitujuje ubuzira nenge , ibindi bigatera agaciro mu bubiko ntibikoreshwe icyo byatumirijwe . Ibyo byose bikaba bituruka ku mikorere mibi no kunyungu za bamwe baba bashaka gukuramo ayabo batitaye kubuzima bw’abantu.

Dr. Binagwaho Agnes

Bikaba bivugwa ko Dr. Binagwaho Agnes , ashobora no gukurikiranwa n’ubutabera mugihe inzego z’iperereza zaba zimaze kugaragaza ko habaye kunyereza ibya Leta kubushake nkuko bigaragara mu maraporo atandukanye yagiye ava mu Nteko ishinga amategeko no kwa Auditor Genera, kuko Dr. Binagwaho atigeze narimwe abasha gutanga ibisobanuro byumvikana yagiye abazwa nizo nzego za Leta.

Tuzakomeza kubakurikiranira iby’iyi nkuru…

Cyiza Davidson

IBITEKEREZO
NDATIMANA Emmanuel

Ko bariye amafaranga barayamaze, ubanza ari uko atazi ikinyarwanda, atumva ibyaberaga mu kiganga kubera atumva ururimi kandi abarwayi bivugira ikinyarwanda. Bazamusimbuze umuntu wumva ikinyarwanda kandi izi kuvuga ikinyarwanda. Ushoboye kujya agenzura neza abo ashuinzwe kuyobora...

Patrick Kibirira

Jyewe kugeza ubu, sundasobanukirwa ni mpamvu itangwa RYA mutuel ribamo akajagari. Niba umuryango wabantu 7 bataboneye rimwe frw 21.000 bakabona nka 15000 byabantu 5, ngo abo batanu nabo ntibahabwa mutuel bashobora no gupfira Murugo. ibyo bivuze iki ?

Bavuga Charles

Nizere ko abonye umwanya wo kwiga ikinyarwanda no kudasuzugura urulimi rwacu . Yitwaje ko ngo aziranye n'umudamu ukomeye mu guhugu yibwira ko Muzehe hari uwo atinya cyane iyo akoze ibinyuranye n'inyungu z'igihugu ! Abonye umwanya wo kunywa umuvinyo kandi afite imari yo kuwugura BAVUGA

itangishatse

Ibibazo byo mubitaro na Santerre de santé bya serivisimbi tuzabimwibukiraho

kazitunga

kuki ibi byose mutabivuze kare kose ? nukuvuga ko mufite ubwo bwa abayobozi ? lack of professionalism or no freedom of expression ?

salama

yoooo bye bye Agnes nubundi nta kinyarwanda uzi, ikindi udusigiye Maraliya niyo tuzakwibukiraho, byeeeee unsuhurize abana bawe

Eric

Ntakundi byagenda niyihangane abagiye kumukurikira nibenshi.


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati yazo

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati...

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo ikibazo

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo...

NEW POSTS
Lt Gen Karenzi Karake na Maj. Gen Jack Nziza mu basirikare bakuru basezerewe

21-07-2017

Lt Gen Karenzi Karake na Maj. Gen Jack Nziza mu basirikare bakuru...

Menya abakandida bahatanira kuyobora u Rwanda

14-07-2017

Menya abakandida bahatanira kuyobora u Rwanda

Abaturage Kaniga ngo’ RPF - Inkotanyi ’ iri hafi guhindura aho batuye paradizo

14-07-2017

Abaturage Kaniga ngo’ RPF - Inkotanyi ’ iri hafi guhindura aho batuye...

Ukuntu Perezida wa Green Party yanga abamuvuga ibyo adashaka atowe yavamo umunyagitugu

12-07-2017

Ukuntu Perezida wa Green Party yanga abamuvuga ibyo adashaka atowe yavamo...

Ubukungu bw’u Rwanda bwiyongereye ku kigero cya 1.7% mu gihembwe cya mbere cya 2017

10-07-2017

Ubukungu bw’u Rwanda bwiyongereye ku kigero cya 1.7% mu gihembwe cya mbere...

Hamuritswe igitabo cyiswe ’’amakayi y’urwibutso’’ kivuga ku nzira y’umusaraba Abatutsi banyuzemo

10-07-2017

Hamuritswe igitabo cyiswe ’’amakayi y’urwibutso’’ kivuga ku nzira y’umusaraba...

Ambasaderi w’umuryango w’ubumwe bw’Uburayi mu Rwanda yagawe kubera kwivanga muri politiki y’u Rwanda

6-07-2017

Ambasaderi w’umuryango w’ubumwe bw’Uburayi mu Rwanda yagawe kubera kwivanga...