LATEST NEWS
New section No17
Impunzi z’Abarundi ziri mu Rwanda kwimurirwa mu bindi bihugu
Publish Date: samedi 13 février 2016
VISITS :1110
By Admin

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko igiye gutangira gukorana n’abafatanyabikorwa mu muryango mpuzamahanga hagamijwe gushaka uburyo buteguwe neza kandi bunoze bwo kwimurira impunzi z’Abarundi mu kindi gihugu.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Louise Mushikiwabo, yavuze ko u Rwanda rukurikiza inshingano zarwo mu kurinda no kwita ku mpunzi, ariko ngo ikigaragara mu Karere k’Ibiyaga bigari ni uko kuguma kw’impunzi mu gihugu cyegeranye n’icyo zaturutsemo, bigira ingaruka zigaragara ku mpande zombi.

Ati "Bijyanye n’impamvu zizwi neza z’umutekano muke mu Burundi no gukomeza kwiyongera kw’impunzi, biteye ikibazo. Binatuma impunzi zihura n’ibibazo bitandukanye baterwa n’abaturuka mu gihugu cyabo, bikabangamira kugerwaho kw’igisubizo kirambye cya politiki. Ku ruhande rw’u Rwanda, ibibazo bikomeje kwiyongera ku mutekano w’igihugu biterwa n’Abarundi, no kutumvikana mu mibanire yacu n’amahanga ntabwo twabyihanganira.”

Mu mezi ashize, u Rwanda rwasabye abafatanyabikorwa n’indi miryango mpuzamahanga, kwakira Abarundi baba mu nkambi n’imijyi mu Rwanda. Nta ruhande na rumwe rurabyemera, n’ubwo ibibazo bya politiki mu gihugu ziturukamo bitagaragaza icyizere ko biri gukemuka.

Minisitiri Mushikiwabo yavuze ko ingaruka zishobora guterwa no gusubiramo amakosa y’ahahise mu gucunga nabi politiki n’imibanire n’amahanga, ku ruhande rw’u Rwanda n’akarere, ziri kigero cyo hejuru cyane.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda Louise Mushikiwabo

U Rwanda rucumbikiye impunzi z’Abarundi zirenga ibihumbi 75, zatangiye kwinjira mu gihugu ku bwinshi muri Mata 2015 ubwo Perezida Nkurunziza yatangazaga ko aziyamamariza kongera kuyobora igihugu, ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu, yaje no gutorerwa

Umwanditsi wacu

IBITEKEREZO
nzeyi

Mbanje kubaramutsa ; Igitekerezo cyanje mbanje gushimira cane leta yu Rwanda yakiriye impunzi za ABARUNDI bayihungiyeko nkabana bahungira ku mubyeyi.Ndashima cane ukwihangana kwa leta kubibazo igenda ihura navyo kubijanye nizo nzira karengane zage gusaba ubuhungiro.Niba rero bibaye ngombwa ko baja mu bindi bihugu kubwanje nbona ko mwotangura guhungishiriza mubindi bihugu,abana babasore kuko nibo bafise ikibazo gusumba abantu bakuze.Kandi nibo bariko barateza iki bazo u RWANDA rubahaye ubuhungiro,kubera bivurwa ko barigutozwa imirwano vyoba vyiza mubarungitse mubindi bihugu kandi mugahera kubasore bafise za Diplome kuko bashitse hanze baca baronka ubuzi bujanye na Diplome zabo hanyuma bakabandanya kwiga za université.Gutyo amahanga azoca abona ko ntabasoresore musigaranye mugihugu bo kuza gutera i Burundi,kandi namwe ndibaza ko muzoca muja mumutuzo.Ikindi gitekerezo nfise niba harimwo nkabasore boba bafise amafamille hanze ntakuntu UNHCR yi Rwanda yogirana imishikirano na za UNHCR zo mu bihugu vyo hanze ayo mafamille yoba abamwo hanyuma bakababarungikira ?Murakoze.

MJ

Jye mbona ntampamvu ituma bakomeza kwirunda ahangaha kugeza aho America itangaza ko reta yacu ibatoza Gutera igihugu cyabo. Turarambiwe namagabo yabo babashakire ahandi.


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati yazo

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati...

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo ikibazo

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo...

NEW POSTS
Padiri Thomas Nahimana yiyambaje Rurema nyuma y’Akaga gakomeye arimo

20-03-2017

Padiri Thomas Nahimana yiyambaje Rurema nyuma y’Akaga gakomeye...

Afurika y’Epfo : Umunyarwanda yishwe atwikiwe mu nzu azira umugore w’abandi

18-03-2017

Afurika y’Epfo : Umunyarwanda yishwe atwikiwe mu nzu azira umugore...

RNC –NEW : Rudasingwa Theogene yiyemeje kwiyegereza no gushakira imibereho mu butinganyi

17-03-2017

RNC –NEW : Rudasingwa Theogene yiyemeje kwiyegereza no gushakira imibereho...

Kigali : Ubutinganyi bwafashe indi ntera

17-03-2017

Kigali : Ubutinganyi bwafashe indi ntera

Gloria Kayitesi Umugore wa Lt. Joel Mutabazi arafatanya na Kayumba mu bikorwa byo guhungabanya umutekano w’u Rwanda

14-03-2017

Gloria Kayitesi Umugore wa Lt. Joel Mutabazi arafatanya na Kayumba mu...

Nta terambere rishoboka bikozwe n’umuntu umwe kabone nubwo yaba Perezida-Kagame

13-03-2017

Nta terambere rishoboka bikozwe n’umuntu umwe kabone nubwo yaba...

Ibitekerezo bya Ange Kagame ku ruhare rw’urubyiruko mu guhashya icyorezo cya Sida

13-03-2017

Ibitekerezo bya Ange Kagame ku ruhare rw’urubyiruko mu guhashya icyorezo cya...