LATEST NEWS
New section No17
Imyanzuro 13 yafashwe mu nama y’Umushyikirano
Publish Date: mardi 22 décembre 2015
VISITS :691
By Admin

Inama ya 13 y’Umushyikirano yahuje abayobozi bo mu nzego zitandukanye z’imiyoborere y’igihugu n’abahagarariye abaturage ndetse n’abatumirwa batandukanye, yasoje imirimo yayo ifashe imyanzuro 13.

Iyo myanzuro yafashwe haherewe ku ngingo zitandukanye zagiye ziganirwaho muri iyo nama, ndetse n’ibibazo, ibitekerezo ndetse n’ibyifuzo by’abakurikiranye iyo nama yabaye ku wa 21 na 22 Ukuboza 2015.

Imyanzuro

1. Gutangiza Icyerekezo 2050 kigamije kongera ubukungu kugira ngo Abanyarwanda barusheho kwigira no kwigenera ejo bashaka .

2. Gukomeza gusigasira no kurinda ibyiza twagezeho dukesha Inkiko Gacaca no kurushaho kubungabunga ibindi bimenyetso bya Jenoside yakorewe Abatutsi birimo inzibutso za Jenoside no kwandika amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Turere dutandukanye, mu bigo bya Leta, iby’abikorera n’amadini kugira ngo bikomeze gushyigikira ubumwe bw’Abanyarwanda.

3. Kurushaho kunoza ishyirwa mu bikorwa rya gahunda ya Ndi Umunyarwanda n’izindi gahunda zose zigamije komora ibikomere Abanyarwanda batewe n’amateka mabi yaranze u Rwanda, bityo bigafasha Abanyarwanda kurushaho gukunda igihugu cyabo, gushyira hamwe no gufatanya mu cyateza imbere u Rwanda.

4. Kongera imbaraga mu gukemura ibibazo by’abaturage kugira ngo bikemurirwe igihe kandi neza no kuzamura uruhare rwabo mu bikorwa bibateza imbere, bakarushaho kugira uruhare mu igenamigambi, ikurikirana n’ishyirwa mu bikorwa ry’ibibakorerwa.

5. Kurushaho kunoza imitangire ya serivisi zihabwa abaturage mu nzego za Leta n’iz’abikorera urwego rw’igihugu rushinzwe imiyoborere (RGB) n’ urwego rw’igihugu rushinzwe iterambere (RDB) zikarushaho gukurikirana uko izo serivisi zitangwa no kubikangurira inzego bireba.

6. Kurushaho gukurikirana no kunoza uburyo gahunda z’igihugu zo kwishakamo ibisubizo (home ground solutions) cyane gahunda ya girinka, umuganda n’izindi gahunda ziteza imbere abaturage, zigakorerwa isuzuma rihoraho kugira ngo zitezwe imbere kandi zirusheho gutanga umusaruro.

7. Kurushaho guteza imbere ubucuruzi bw’ibintu na serivisi hagati y’u Rwanda n’ibihugu by’amahanga cyane cyane ibyo muri Afurika.

8. Nk’uko Abanyarwanda babisabye, hagomba gushyirwaho uburyo buhamye bwo kunyomoza ibivugwa ku Rwanda bitari ukuri no kugaragaza isura nyayo y’u Rwanda ishingiye ku byo Abanyarwanda bihitiyemo kandi uguhitamo bw’Abanyarwanda bikubahwa.

9. Kwihutisha ishyirwa mu bikorwa ry’ingamba zigamije gukumira no kurwanya ku buryo bwose bushoboka indwara ya Malariya yiyongereye muri tumwe mu Turere tw’Igihugu.

10. Gushishikariza Abanyarwanda b’ingeri zose kugira uruhare mu muco wo kwizigamira harimo no guteganyiriza iza bukuru no gukoresha ibikorerwa mu Rwanda (Made in Rwanda) no kongera umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi n’ibyoherezwa hanze.

11. Kubaka bitarenze ukwezi kwa Kamena 2016 umuhanda ugera ku kigo nderabuzima cya Kabaya mu Karere ka Ngororero, no kwihutisha inyingo y’iyubakwa ry’umuhanda wa Cyanika-Musanze-Ngororero, gutangiza kubaka umuhanda wa Ngoma-Bugesera-Nyanza n’indi mihanda ihuza Uturere kugira ngo byorohereze ubuhahirane hagati y’abaturage.

12. Gukemura burundu kandi buva ikibazo cy’inguzanyo igenerwa abanyeshuri itinda kubagezwaho.

13. Gushyiraho ingamba zo guteza imbere ururimi rw’Ikinyarwanda n’indangagacizo z’umuco Nyarwanda mu mashuri yose bigakomeza kwigishwa no mu mashuri yisumbuye, amakuru na za kaminuza.

Mu nama y’Umushyikirano yabaye tariki ya 18 na 19 Ukuboza 2014 ku nshuro ya 12, mu myanzuro 20 yayifatiwemo, 17 yashyizwe mu bikorwa ku gipimo kiri hagati ya 80% kugeza ku 100%, ariko hari umwanzuro umwe muri yo utarashyizwe mu bikorwa kubera ikibazo cy’amikoro, imyanzuro ibiri, ni ukuvuga 10% ishyirwa mu bikorwa ku gipimo cya 50% kugeza kuri 80%.

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati yazo

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati...

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo ikibazo

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo...

NEW POSTS
Ishyaka Green Party Riramagana ibyatangajwe na Général Kayumba Nyamwasa.

30-03-2017

Ishyaka Green Party Riramagana ibyatangajwe na Général Kayumba...

Perezida Kagame yatanze ikiganiro mu nama ihuza abayozi ba Amerika na Isiraheli [AIPAC Policy Conference]

28-03-2017

Perezida Kagame yatanze ikiganiro mu nama ihuza abayozi ba Amerika na...

Arusha : urubanza Lt Gen Kayumba yarezemo u Rwanda rwahinduwe impfabusa kubera kurenza igihe

28-03-2017

Arusha : urubanza Lt Gen Kayumba yarezemo u Rwanda rwahinduwe impfabusa...

Urukiko u Rwanda rwambuye ububasha rwumvise ubujurire bwa Ingabire Victoire

27-03-2017

Urukiko u Rwanda rwambuye ububasha rwumvise ubujurire bwa Ingabire...

Tribert Rujugiro mu manza z’uburiganya mu gihugu cya Uganda

27-03-2017

Tribert Rujugiro mu manza z’uburiganya mu gihugu cya Uganda

Uwamahoro Violette yagejejwe imbere y’Urukiko

27-03-2017

Uwamahoro Violette yagejejwe imbere y’Urukiko

Jeannette Kagame yatangije ihuriro rizafasha Abanyarwandakazi b’Abacuruzi kumenyekana ku Isoko mpuzamahanga

27-03-2017

Jeannette Kagame yatangije ihuriro rizafasha Abanyarwandakazi b’Abacuruzi...

Padiri Nahimana abangamiwe n’imbabazi Papa Francis yasabye ku ruhare Kiliziya Gatolika yagize muri Genocide

26-03-2017

Padiri Nahimana abangamiwe n’imbabazi Papa Francis yasabye ku ruhare...