LATEST NEWS
New section No17
Inama y’Abiminisitiri yemeranyije gusaba Perezida Kagame ko habaho Kamparampaka
Publish Date: mercredi 25 novembre 2015
VISITS :247
By Admin

Inama y’Abaminisitiri yemeranyije ko habaho gusaba Perezida wa Repubulika agahamagararira amatora ya kamparampaka ku Itegeko Nshinga ryavuguruwe.

Kuri uyu wa Gatatu tariki 25 Ugushyingo 2015 nibwo iyi nama y’Abaminisitiri yateranye iyobowe na Minsitiri w’Intebe, Murekezi Anastase mu ngoro y’Umukuru w’Igihugu (Village Urugwiro).

Iki cyemezo cyafashwe nyuma yo gusuzuma ibaruwa yo kuwa 24 Ugushyingo 2015 yanditswe na Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite yandikira Minsitiri w’Intebe anashishyikiriza Guverinoma Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo kuwa 4 Kamena 2003 ryavuguruwe mu 2015.

Inteko Ishinga Amategeko kandi yanasabye Guverinoma ko hakorwa ibiteganywa n’amategeko kugira ngo hakorwe kamparampaka (referendum).

Itangazo ry’Icyemezo cy’inama y’Abaminisitiri ryashyizweho umukono na Minisitiri ushinzwe ibikorwa by’inama y’Abaminisitiri, Stella Ford Mugabo rigaragaza ko umwanzuro wafashwe wagira uti “Hakurikijwe aho igihugu cyavuye, ibimaze kugerwaho ndetse n’intego z’ahazaza, Inama y’Abaminisitiri yemeranyije gusaba Perezida wa Repubulika guhamagarira amatora ya kamparampaka Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo kuwa 4 Kamena 2003 ryavuguruwe mu 2015”.

Abanyarwanda basaga miliyoni eshatu n’ibihumbi magana arindwi bandikiye Inteko Ishinga Amategeko basaba ko ingingo ya 101 y’Itegeko Nshinga yavugururwa. Nyuma yo kwakira ubwo busabe, ku itariki ya 14 Nyakanga 2015, Inteko Rusange ya buri Mutwe w’Inteko Ishinga Amategeko yarabusuzumye yemeza ko bufite ishingiro.

Inteko Rusange ya buri Mutwe yemeje na none ko harebwa izindi ngingo z’Itegeko Nshinga zikwiye kuvugururwa kandi Abagize Inteko Ishinga Amategeko bakegera abaturage kugira ngo bakusanye ibindi bitekerezo by’Abanyarwanda ku birebana n’ivugururwa ry’Itegeko Nshinga.

Ni muri urwo rwego Abagize Inteko Ishinga Amategeko bakoreye ingendo mu Mirenge yose y’Igihugu uko ari magana ane na cumi n’itandatu (416), kuva kuwa 20 Nyakanga kugeza kuwa 03 Kanama 2015, bagirana ibiganiro n’Abanyarwanda mu byiciro bitandukanye.

Inteko Rusange ya buri Mutwe w’Inteko Ishinga Amategeko yateranye ku itariki ya 10 Kanama 2015, imaze gusuzuma raporo y’izo ngendo zakozwe n’Abagize Inteko Ishinga Amategeko, yemeje ko Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo kuwa 04 Kamena 2003 ryavugururwa. Yemeje kandi ko hashyirwaho Komisiyo ishinzwe kunganira Inteko Ishinga Amategeko mu ivugururwa ry’Itegeko Nshinga, iyo Komisiyo ikaba yarashyizweho n’Itegeko N° 43/2015 ryo ku wa 29/08/2015.

Tariki ya 12 Ukwakira 2015, Inteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite yemeje ishingiro ry’Umushinga w’Ivugururwa ry’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo kuwa 04 Kamena 2003 iraritangiza, iritora tariki ya 29 Ukwakira 2015.

Tariki ya 05 Ugushyingo 2015, Inteko Rusange ya Sena yemeje ishingiro ry’Umushinga w’Ivugururwa ry’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo kuwa 04 Kamena 2003 iritora tariki ya 17 Ugushyingo 2015. Tariki ya 23 Ugushyingo 2015, Inteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite yemeje ubugororangingo bwakozwe na Sena inatora Itegeko Nshinga rivuguruye.

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati yazo

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati...

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo ikibazo

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo...

NEW POSTS
Impuguke za Loni zemeje ko nta gatege abahoze muri M23 basubiye muri RDC bafite

17-08-2017

Impuguke za Loni zemeje ko nta gatege abahoze muri M23 basubiye muri RDC...

Impaka za ngo ’Turwane ’ hagati ya Bob Mugabe, Depite Gatabazi, Amb.Nduhungirehe na Fred Muvunyi

17-08-2017

Impaka za ngo ’Turwane ’ hagati ya Bob Mugabe, Depite Gatabazi,...

Perezida Kabila yahaye akazi Amb.Eugene Gasana ko gushaka uko imitungo ye n’abambari be yasohorwa

16-08-2017

Perezida Kabila yahaye akazi Amb.Eugene Gasana ko gushaka uko imitungo ye...

Itariki Ntakuka Perezida Kagame azarahiriraho gukomeza kuyobora u Rwanda yamaze kumenyekana

15-08-2017

Itariki Ntakuka Perezida Kagame azarahiriraho gukomeza kuyobora u Rwanda...

Isesengura ku Matora ya Perezida wa Repubulika (Igice cya 2) - Intsinzi ya Paul Kagame ifite inkomoko

14-08-2017

Isesengura ku Matora ya Perezida wa Repubulika (Igice cya 2) - Intsinzi ya...

Amagambo atangaje ya Twagiramungu ati ’Nta wambuza kuvuga kereka andashe mu kanwa ’

13-08-2017

Amagambo atangaje ya Twagiramungu ati ’Nta wambuza kuvuga kereka andashe mu...

Isesengura ku matora ya Perezida wa Repubulika w’u Rwanda (Igice cya 1)

11-08-2017

Isesengura ku matora ya Perezida wa Repubulika w’u Rwanda (Igice cya...

Abayobozi bakomeye ku Isi bakomeje gushimira Perezida Kagame ku bw’intsinzi mu matora

9-08-2017

Abayobozi bakomeye ku Isi bakomeje gushimira Perezida Kagame ku bw’intsinzi...