LATEST NEWS
New section No17
Inama zabereye muri Rwamagana na Kicukiro zafatiwemo ingamba zo kubumbatira umutekano
Publish Date: samedi 29 octobre 2016
VISITS :711
By Admin

Abayobozi b’inzego z’ibanze n’iz’umutekano mu turere twa Rwamagana na Kicukiro basuzumiye hamwe mu nama bakoze ku wa 27 Ukwakira uko umutekano wifashe ; ndetse bafata ingamba zo kurushaho kuwubumbatira bakumira ibyaha.

Nubwo byagaragaye ko wifashe neza muri rusange, abo bayobozi basanze hakwiye gushyirwa imbaraga mu kurwanya ibyaha birimo ikoreshwa n’itundwa ry’ibiyobyabwenge, ihohoterwa rishingiye ku gutsina no gukubita no gukomeretsa.

Ikindi bahuriyeho n’uko inzego z’ubuyobozi zigomba kwegera abaturage zikabakangurira kwirinda ibyaha no kugira uruhare mu kubirwanya batanga amakuru atuma bikumirwa.

Mu bazitabiriye harimo abayobozi b’inzego z’ibanze kuva ku rwego rw’umudugudu kugera ku rw’akarere n’abandi bafite inshingano zinyuranye muri izo nzego n’abakuriye inzego z’umutekano muri utwo turere.

Iyabereye mu karere ka Rwamagana yayobowe n’Umuyobozi wako, Radjab Mbonyumuvunyi wasabye Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’utugari n’imirenge gukurikirana ko amarondo akorwa neza.

Yagize ati :"Kurwanya ibiyobyabwenge, ihohoterwa rikorerwa mu ngo n’ibindi byaha biri mu nshingano zacu nk’abayobozi, kandi dufatanyije n’izindi nzego ndetse n’abo tuyobora nta kabuza tuzabikumira."

Umuyobozi w’akarere ka Kicukiro, Dr. Jeanne Nyirahabimana yabwiye abayobozi b’inzego z’ibanze zako ko abo bayobora ari bo bagenerwabikorwa n’abafatanyabikorwa b’ibanze, bityo ko bagomba kubegera bakabasobanurira uruhare rwabo mu iterambere n’umutekano birambye.

Yagize ati :"Abayobozi tugomba gukorera mu mucyo no kwita ku nyungu za rubanda. Dusabwa kandi gushyira imbaraga mu gukumira ikintu cyose cyahungabanya umutekano kuko ari wo shingiro rya byose."

Izo nama zitabiriwe kandi n’abayobozi ba Polisi muri utwo turere, zikaba zarashojwe abazitabiriye bafashe ingamba zirimo kunoza imikoranire bafatanya mu bukangurambaga bwo gukumira ibyaha no gufata ababikoze, gukangurira abaturage gushyira amatara ku mazu yabo mu rwego rwo gukumira ubujura, no gufatanya mu bukangurambaga bw’isuku n’isukura.

RNP

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati yazo

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati...

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo ikibazo

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo...

NEW POSTS
’ Nzakomeza kwambara imyenda iriho ifoto ya Perezida Kagame ubuzima bwanjye bwose ’ - Rucagu

19-09-2017

’ Nzakomeza kwambara imyenda iriho ifoto ya Perezida Kagame ubuzima bwanjye...

Bidasubirwaho UTC ya Rujugiro iratezwa cyamunara muri uku kwezi

15-09-2017

Bidasubirwaho UTC ya Rujugiro iratezwa cyamunara muri uku kwezi

Pacifique Munezero w’i Gasabo yavuze ko ’ Ukubita imbeba atababarira ihaka ’

15-09-2017

Pacifique Munezero w’i Gasabo yavuze ko ’ Ukubita imbeba atababarira ihaka...

Igisobanuro cy’Ifoto yabonywe n’Abanyamakuru Perezida Kagame agenda ku igare i Rubavu

12-09-2017

Igisobanuro cy’Ifoto yabonywe n’Abanyamakuru Perezida Kagame agenda ku...

Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abacyekwaho kuba mu mitwe yitwaza intwaro

11-09-2017

Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abacyekwaho kuba mu mitwe yitwaza...

Umubiligi uzwi mubikorwa byo gupfobya Jenoside wavugiraga Umuryango wa Rwigara yasabye Imbabazi

11-09-2017

Umubiligi uzwi mubikorwa byo gupfobya Jenoside wavugiraga Umuryango wa...

Ikinamico kwa bene Rwigara : ’ Amagambo ashize ivuga ’

11-09-2017

Ikinamico kwa bene Rwigara : ’ Amagambo ashize ivuga ’

Umubiligi agiye gusohora igitabo gihuza ubutwari bwa Kagame na Gen. de Gaulle wubatse ikuzo ry’u Bufaransa

6-09-2017

Umubiligi agiye gusohora igitabo gihuza ubutwari bwa Kagame na Gen. de...