LATEST NEWS
New section No17
Indege A330 yaguzwe na RwandAir yageze i Kigali
Publish Date: mercredi 28 septembre 2016
VISITS :1678
By Admin

Indege nshya RwandAir yaguze Airbus 330 yageze i Kigali kuri uyu wa Gatatu ahagana saa tanu n’igice z’amanywa.

Kuwa Kabiri tariki 27 Nzeri 2016 ikompanyi yo gutwara abantu n’ibintu mu ndege ya RwandAir yashyikirijwe indege nini ya Airbus A330-200 ku ruganda rwayo ruri i Toulouse mu Bufaransa.John Mirenge na Amb Jacques Kabale batemberezwa muri imwe mu ndege za Airbus (Ifoto/RwandAir)

Binyuze ku rubuga rwayo rwa Twitter, RwandAir yatangaje ko abayobozi bayo bari Bufaransa aho iyi ndege yakorewe, bayishikirijwe ku mugoroba wo kuwa Kabiri ikagera ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali kuwa Gatatu.

Iyi ndege ya A330-200 yiswe ’Ubumwe’ yaguzwe miliyoni 250 z’amadolari, ikaba ari iya cyenda iguzwe na RwandAir ni imwe muri ebyiri zo muri ubu bwoko RwandAir yatumije kugira ziyifashe kwagura ingendo zayo hirya no hino ku Isi ndetse ziyifashe no kurenga umugabane wa Afurika.

Iyi ndege ya A330-200 yiswe ’Ubumwe’

Umuyobozi Mukuru wa RwandAir, Mirenge John yagize ati “Iyi ndege ni yo ya mbere yo muri ubu bwoko igeze muri Afurika y’Iburasirazuba kandi izafasha RwandAir kongera ubushobozi bwo kwagura ingendo zayo hirya no hino ku Isi.”

Yongeyeho ati “Vuba aha tuzongera ku ngendo zacu imijyi ya Harare muri Zimbabwe na Mumbai mu Bushinwa mbere y’uko tugera mu Burengerazuba bw’u Burayi.”

Mirenge hamwe na Ambasaderi w’u Rwanda mu Bufaransa, Jacques Kabale batemberejwe mu ruganda rw’izi ndege rukomeye rwa mbere muri iki gihugu aho beretswe indege zo mu bwoko nka Airbus A330, A350, A330 neo na A380 Mock zirimo izo mu gihe kizaza zifite ubushobozi bwo kutangiza ikirere kandi zinywa amavuta make.

RwandAir kandi itegereje indi ndege ya Airbus A330-300 mu mpera z’uyu mwaka yo yiswe “Umurage”.

Imwe muri izi ndege izaba ifite ubushobozi bwo gutwara abantu 300, naho indi izajye itwara abantu 261, kandi zizaba zifite moteri zo ku rwego rwo hejuru zo mu bwoko bwa “Rolls Royce Trent 772B”.

Abanyacyubahiro bari bitabiriye uyu muhango

IBITEKEREZO
shema Richard

Ibibyose nireta y'ubumwe nkatwe abanyarwanda nitwe twihaye ikerekezo


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati yazo

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati...

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo ikibazo

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo...

NEW POSTS
Impuguke za Loni zemeje ko nta gatege abahoze muri M23 basubiye muri RDC bafite

17-08-2017

Impuguke za Loni zemeje ko nta gatege abahoze muri M23 basubiye muri RDC...

Impaka za ngo ’Turwane ’ hagati ya Bob Mugabe, Depite Gatabazi, Amb.Nduhungirehe na Fred Muvunyi

17-08-2017

Impaka za ngo ’Turwane ’ hagati ya Bob Mugabe, Depite Gatabazi,...

Perezida Kabila yahaye akazi Amb.Eugene Gasana ko gushaka uko imitungo ye n’abambari be yasohorwa

16-08-2017

Perezida Kabila yahaye akazi Amb.Eugene Gasana ko gushaka uko imitungo ye...

Itariki Ntakuka Perezida Kagame azarahiriraho gukomeza kuyobora u Rwanda yamaze kumenyekana

15-08-2017

Itariki Ntakuka Perezida Kagame azarahiriraho gukomeza kuyobora u Rwanda...

Isesengura ku Matora ya Perezida wa Repubulika (Igice cya 2) - Intsinzi ya Paul Kagame ifite inkomoko

14-08-2017

Isesengura ku Matora ya Perezida wa Repubulika (Igice cya 2) - Intsinzi ya...

Amagambo atangaje ya Twagiramungu ati ’Nta wambuza kuvuga kereka andashe mu kanwa ’

13-08-2017

Amagambo atangaje ya Twagiramungu ati ’Nta wambuza kuvuga kereka andashe mu...

Isesengura ku matora ya Perezida wa Repubulika w’u Rwanda (Igice cya 1)

11-08-2017

Isesengura ku matora ya Perezida wa Repubulika w’u Rwanda (Igice cya...

Abayobozi bakomeye ku Isi bakomeje gushimira Perezida Kagame ku bw’intsinzi mu matora

9-08-2017

Abayobozi bakomeye ku Isi bakomeje gushimira Perezida Kagame ku bw’intsinzi...