LATEST NEWS
New section No17
Intara y’Iburasirazuba : Abaturage basabwe gufatanya kurwanya ubujura bw’amatungo
Publish Date: vendredi 26 août 2016
VISITS :988
By Admin

Abatuye mu Ntara y’Iburasirazuba basabwe kurangwa n’ubufatanye mu kurwanya ubujura bw’amatungo, ikoreshwa n’itundwa ry’ibiyobyabwenge n’ibindi byaha.

Ubu butumwa bwatanzwe ku itariki 24 Kanama n’Umuyobozi w’iyi Ntara, Odette Uwamariya mu nama yagiranye n’abaturage bagera ku 1500 bo mu mirenge ya Kageyo, Gitoki na Gatsibo yo mu karere ka Gatsibo.

Iyo nama yabereye mu kagari ka Busetsa, ho mu murenge wa Kageyo. Yitabiriwe n’abayobozi b’Inzego z’umutekano barimo Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda muri iyi Ntara, Assistant Commissioner of Police (ACP) Emmanuel Karasi.

Mu butumwa bwe, Uwamariya yagize ati :"Ibyo mumaze kugeraho mubikesha umutekano usesuye uri mu gihugu cyacu. Uruhare rwa buri wese rurakenewe kugira ngo turwanye ubujura bw’uburyo bwose n’ibiyobyabwenge."

Yakomeje agira ati :"Inzego z’umutekano ntizabera hose icya rimwe. Ibi bihita biha buri wese inshingano zo kugira uruhare mu kubumbatira umutekano yirinda ibyaha kandi atanga amakuru yatuma bikumirwa."

Uwamariya yasabye kandi abatuye muri iyi Ntara gukora neza amarondo kugira ngo barusheho kurwanya ikoreshwa n’itundwa ry’ibiyobyabwenge n’ubujura burimo ubw’amatungo, ubw’imyaka n’ubwo mu mazi.

Yabwiye abo baturage ati :"Abanywa ibiyobyabwenge, ababitunda, ndetse n’ababicuruza murabazi kubera ko mu babikora harimo abavandimwe banyu, inshuti zanyu, cyangwa abaturanyi banyu.

Ntimukabahishire kubera ko ingaruka z’ibyo bakora zibageraho ku buryo bumwe cyangwa ubundi."

Mu ijambo rye, ACP Karasi yagize ati :"Nta cyiza cy’ibiyobyabwenge. Nk’uko byitwa bitesha ubwenge uwabinyoye maze agakora ibikorwa binyuranije n’amategeko nko gukubita no gukomeretsa, gufata ku ngufu, ihohoterwa rishingiye ku gitsina, no gusambanya abana. Abantu bakwiye kutabinywa, kutabicuruza no kutabitunda kandi bakagira uruhare mu kubirwanya batanga amakuru y’ababikora."

Yabwiye abari aho ko ibiyobyabwenge bikunze gufatirwa mu Ntara y’Iburasirazuba harimo Kanyanga, urumogi, n’inzoga zitemewe mu Rwanda nka Chief Waragi, Blue Sky, kandi yongeraho ko bivanwa mu bihugu bihana imbibi n’iyi Ntara.

ACP Karasi yagize ati :"Amayeri y’ababicuruza n’ababitunda ndetse n’inzira babicishamo babyinjiza mu gihugu turazizi. Turagira abantu inama yo kubireka batarahura n’ingaruka zo kubyishoramo zirimo igifungo, gucibwa ihazabu n’igihombo."
Yagize kandi ati :"Gukora amarondo neza no gutangira amakuru ku gihe biri mu bizatuma ubujura bw’uburyo bwose bukumirwa kandi ababukoze bafatwe vuba."

Abitabiriye iyo nama beretswe abantu 20 bafungiwe kwiba amatungo, imyaka, n’ibintu bitandukanye mu masoko no mu mazu. Abo bantu babwiye abari aho ibyo bibye n’uko babigenje kandi babakangurira kubyirinda.

ACP Karasi yasoje ubutumwa bwe asaba abatuye muri iyi Ntara kuba ijisho ry’umuturanyi ; birinda ikintu cyose kinyuranije n’amategeko kandi batanga amakuru ku gihe yatuma gikumirwa.

Ubu bukangurambaga buje bukurikira ubwabereye mu murenge wa Mushenyi ho mu karere ka Nyagatare ku itariki 18 Kanama aho ibihumbi by’abaturage basabwe kurangwa n’ubufatanye mu kurwanya ubujura bw’amatungo n’ibindi byaha.

Umuyobozi w’Inkeragutabara ku rwego rw’igihugu, Lt. Gen. Fred Ibingira.

Ubu butumwa babugejejweho n’abayobozi barimo Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Francis Kaboneka, Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, Inspector General of Police (IGP) Emmanuel K. Gasana n’ Umuyobozi w’Inkeragutabara ku rwego rw’igihugu, Lt. Gen. Fred Ibingira.

RNP

IBITEKEREZO

Hano kageyo abagizibanabi mbite ntyo barakabije ejo bundi bibye umugore imbata barangije banyuza umuliro mwidilishya bagamije gutwika abana bali balyamye. Bakaze umutekano hano kageyo ndabona bitoroshye.

Izo nama ninziza zikangulira abantu gucunga umutekano.urugero ejobundi hano ikageyo abajura bibye umugore imbata barangije bazana umuliro bawunyuza mwidilishya bawumena kubana.ntibamenyekana ibyo ugasanga biterwa no kutarara amarondo.


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati yazo

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati...

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo ikibazo

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo...

NEW POSTS
Ese Komisiyo y’Amatora ikwiriye kwakira Kandidatire ya Diane Shima Rwigara ?

28-05-2017

Ese Komisiyo y’Amatora ikwiriye kwakira Kandidatire ya Diane Shima Rwigara...

Uburiganya : Mpayimana Philippe yashyizwe mu majwi mu bashaka imikono ya kandidatire binyuranyije n’amategeko

27-05-2017

Uburiganya : Mpayimana Philippe yashyizwe mu majwi mu bashaka imikono ya...

Minisitiri Mukantabana yashimiye umudepite w’u Rwanda watumye atahuka

26-05-2017

Minisitiri Mukantabana yashimiye umudepite w’u Rwanda watumye...

Inkoni y’Umwana ishira Dondi Dondi : Abandi bapasiteri 3 ba Zion Temple basezeye kuri Apotre Gitwaza, amaherezo ni ayahe ?

26-05-2017

Inkoni y’Umwana ishira Dondi Dondi : Abandi bapasiteri 3 ba Zion Temple...

Mbanda yahaye ’ Gasopo’ Amashyaka yiyita Opposition harimo na RNC

26-05-2017

Mbanda yahaye ’ Gasopo’ Amashyaka yiyita Opposition harimo na...

ITANGAZO RYA RUSHYASHYA

24-05-2017

ITANGAZO RYA RUSHYASHYA

Rudasingwa Theogene yaba ahugiye kuki ?

23-05-2017

Rudasingwa Theogene yaba ahugiye kuki ?

Teteri Agnes Umugore wa Eugene Gasana aravugwa mu bikorwa bya Politiki

23-05-2017

Teteri Agnes Umugore wa Eugene Gasana aravugwa mu bikorwa bya...