LATEST NEWS
New section No17
Intara y’Uburasirazuba mu ngamba nshya zo kurwanya ibiyobyabwenge
Publish Date: vendredi 11 mars 2016
VISITS :156
By Admin

​Nk’uko Polisi y’u Rwanda ikomeje urugamba rwo kurwanya ibiyobyabwenge no kwereka abanyarwanda ububi bw’icuruzwa n’ikoreshwa ryabyo, abaturage batuye intara zose z’igihugu nabo bamaze kumva ububi bwabyo nabo uru rugamba bakaba bamaze kurugira urwabo.

Ni muri urwo rwego intara y’uburasirazuba yihaye intego yo kuburanishiriza mu ruhame abakekwaho gucuruza no gukoresha ibiyobyabwenge, Polisi y’u Rwanda ikaboneraho umwanya wo kongera kwibutsa ababa bitabiriye izi manza ububi bw’ibiyobyabwenge.

Mu karere ka Kayonza mu mirenge ya Kabarondo na Mukarange, kuwa gatatu tariki ya 9 Werurwe habereye iburanishwa mu ruhame rigamije kurwanya ibiyobyabwenge, Polisi ifatanyije n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze n’abaturage banangiza ibiyobyabwenge birimo urumogi na kanyanga.

Nyuma y’iburanishwa ry’abantu 10 mu ruhame bakekwaho gucuruza no kwenga ibiyobywabwenge mu murenge wa Kabarondo, Polisi y’u Rwanda ikorera muri ako karere yagiranye inama n’abaturage bari baje gukurikira izo manza, inangiza litiro 1200 za Kanyanga n’ibiro 145 by’urumogi, iki gikorwa kikaba cyari kiyobowe n’umuyobozi w’akarere ka Kayonza Murenzi Claude, ari kumwe n’umuyobozi wa Polisi muri ako karere Chief Inspector of Police (CIP) Marc Minani.

Muri iyo nama, CIP Minani yabwiye abari aho ko kubona abantu 10 bagezwa imbere y’ubutabera ari ikimenyetso cy’uko hari abagikoresha ibiyobyabwenge aboneraho umwanya wo kubibutsa ububi bwabyo no kubasaba kubyirinda.

CIP Minani yagize ati :”Ibiyobyabwenge bifite ingaruka nyinshi ku buzima bw’ubikoresha no ku muryango nyarwanda muri rusange. Umuntu bimaze kurenga amenya ububi bwabyo iyo ibimenyetso by’ububi bwabyo bitangiye kugaragarira buri wese, harimo uburwayi rimwe na rimwe bikanamuviramo urupfu”.

CIP Minani yakomeje agira ati :”Izindi ngaruka zigaragara ku muntu wabaye imbata y’ibiyobyabwenge, ni uko iyo abuze amafaranga yo kubigura anyura mu nzira zitemewe n’amategeko zirimo ubujura, ngo abone amafaranga abigure. Akaba ariyo mpamvu dukwiye kurwanya inzira zose ibi biyobyabwenge biturukamo bityo tukirinda ingaruka zabyo”.

CIP Minani yavuze ko urugamba rwo kurwanya ibiyobyabwenge ruzatsindwa igihe cyose abanyarwanda bose bazarugiramo uruhare, aho yagize ati :” kurwanya ibiyobyabwenge birasaba uruhare rwa buri wese. Aba bagejejwe imbere y’ubutabera uyu munsi, bafashwe ari uko hari abaturage b’inyangamugayo babatanzeho amakuru, tukaba dushima ubu bufatanye, ikindi turashaka ko ubu bufatanye bugera ku rundi rwego tukarandura burundu ibiyobyabwenge bizahaza ubuzima bw’abanyarwanda”.

Imanza nk’izi kandi zanaburanishirijwe mu murenge wa Mukarange, aho itsinda ry’abantu 18 bakekwaho ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge ryaburanye, nyuma y’aho umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Uburasirazuba Inspector of Police (IP) Emmanuel Kayigi n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mukarange bahura n’abaturage babasobanurira ububi bw’ibiyobyabwenge, hanangizwa litiro 846 za Kanyanga n’ibiro 300 by’urumogi.

Ibi biyobyabwenge byangijwe byose bikaba byarafatiwe mu mikwabu yakozwe mu karere ka Kayonza mu bihe bitandukanye.

RNP

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati yazo

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati...

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo ikibazo

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo...

NEW POSTS
Ibimenyetso bishya ku ihanurwa ry’Indege ya Habyarimana : Imbunda yakoreshejwe irasa missile yafatiwe muri Congo

27-02-2017

Ibimenyetso bishya ku ihanurwa ry’Indege ya Habyarimana : Imbunda...

Amaraso arasama : Kayumba yataye umutwe asigaye arara kumva ya Karegeya

26-02-2017

Amaraso arasama : Kayumba yataye umutwe asigaye arara kumva ya...

Uko Dusabe Therese nyina wa Victoire Ingabire yoretse imbaga i Butamwa

25-02-2017

Uko Dusabe Therese nyina wa Victoire Ingabire yoretse imbaga i...

Guverinoma y’Icyuka isa n’abana batoba akondo

24-02-2017

Guverinoma y’Icyuka isa n’abana batoba akondo

Hagati ya leta ya CNDD-FDD n’ Inshuti yayo Mkapa harimo utavugisha ukuri

23-02-2017

Hagati ya leta ya CNDD-FDD n’ Inshuti yayo Mkapa harimo utavugisha...

Kugirango u Rwanda rugire amahoro ni uko Abafaransa bava muri Uganda, ese birashoboka ?

23-02-2017

Kugirango u Rwanda rugire amahoro ni uko Abafaransa bava muri Uganda, ese...

Visi Perezida w’u Buhinde yashimye Kagame aho yavanye u Rwanda

22-02-2017

Visi Perezida w’u Buhinde yashimye Kagame aho yavanye u Rwanda

BURUSELI : RNC irimo gucuruza urupfu rwa Col Patrick Karegeya mu gihe umuryango umaze imyaka 5 usaba ubuhungiro uhakanirwa

22-02-2017

BURUSELI : RNC irimo gucuruza urupfu rwa Col Patrick Karegeya mu gihe...