LATEST NEWS
New section No17
Intasi nkuru muri FDLR,Lt Col Habamungu amaze kugezwa mu Rwanda
Publish Date: mercredi 25 novembre 2015
VISITS :955
By Admin

Ku isaa sita n’igice kuri uyu gatatu nibwo abayobozi mu ngabo za MONUSCO bashyikirije uruhande rw’u Rwanda Lt Col Habamungu Desire alias Babou Adamo wari ushinzwe ubutasi mu mutwe wa FDLR. Byabereye ku mupaka wa Rubavu – Goma. Uyu mugabo mu kanya gato cyane yabonye n’abanyamakuru yababwiye ko yishimiye kugaruka mu Rwanda nyuma y’imyaka 20 kandi ko ashishikariza abo asize gutaha.

Mu cyumweru cyashize nibwo uyu murwanyi yishyikirije ingabo za MONUSCO mu nzira yari yatangiye yo gutaha mu Rwanda.

Lt Col Habamungu yakoreraga mu bice bya Ngungu muri Masisi, hamwe n’Umuyobozi mukuru wa FDLR Gen Victor Rumuri Byiringiro, ndetse mbere yabanje gukorera hamwe na Gen Sylvestre Mudacumura. Uyu ni umwe mu bantu bafite amakuru menshi ku mutwe wa FDLR n’uko uhagaze.

Ku mupaka yakiriwe n’inzego z’umutekano z’u Rwanda ziri kumwe n’abakozi ba Komisiyo yo gusubiza mu buzima busanzwe abahoze mu ngabo. Ntabwo yaje wenyine kuko yazanye n’abandi bane nabo bari abarwanyi ba FDLR bo ku rwego rwo hasi.

Mu kanya gato cyane yavuganye n’abanyamakuru yavuze ko ari ibyishimo bikomeye kuba ageze iwabo mu Rwanda. Azanye n’umugore we n’abana bane.

Agaragara nk’umuntu utananiwe na busa yagize ati “Ndishimye cyane kugera iwacu. Kuva mu mashyamba byarangoye cyane byari urugendo rurerure kandi rurimo risques zo kwicwa. Ndashimira cyane Leta ya Congo n’ingabo za MONUSCO zabimfashijemo.”

Lt Col Habamungu wari wambaye isuti na karuvati, yashimiye uko yakiriwe avuga ko abona ari byiza. Ati “Uko nasize u Rwanda mu myaka 20 ishize nkihinguka mbonye itandukaniro rinini. Ndaje nanjye ngo mfatanye n’abandi gukomeza kubaka igihugu.”

Muri bike yavugiye aha ku mupaka yashishikarije abo asize inyuma gutaha kuko ngo intambara barimo abona nta mpamvu kandi ntacyo izageraho.

Biteganyijwe ko uyu mugabo n’abo bazanye bajyanwa i Mutobo.

Uyu mugabo ngo akomoka mu cyahoze ari Perefegitura ya Byumba.

Umwanditsi wacu

IBITEKEREZO
G. Kayitesi

Nifuzaga kumenya "isuti" icyo aricyo, kuko ndumva mu kinyarwanda kinshi nzi ilyo jambo ntarizi ! Murakoze.


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati yazo

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati...

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo ikibazo

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo...

NEW POSTS
Impuguke za Loni zemeje ko nta gatege abahoze muri M23 basubiye muri RDC bafite

17-08-2017

Impuguke za Loni zemeje ko nta gatege abahoze muri M23 basubiye muri RDC...

Impaka za ngo ’Turwane ’ hagati ya Bob Mugabe, Depite Gatabazi, Amb.Nduhungirehe na Fred Muvunyi

17-08-2017

Impaka za ngo ’Turwane ’ hagati ya Bob Mugabe, Depite Gatabazi,...

Perezida Kabila yahaye akazi Amb.Eugene Gasana ko gushaka uko imitungo ye n’abambari be yasohorwa

16-08-2017

Perezida Kabila yahaye akazi Amb.Eugene Gasana ko gushaka uko imitungo ye...

Itariki Ntakuka Perezida Kagame azarahiriraho gukomeza kuyobora u Rwanda yamaze kumenyekana

15-08-2017

Itariki Ntakuka Perezida Kagame azarahiriraho gukomeza kuyobora u Rwanda...

Isesengura ku Matora ya Perezida wa Repubulika (Igice cya 2) - Intsinzi ya Paul Kagame ifite inkomoko

14-08-2017

Isesengura ku Matora ya Perezida wa Repubulika (Igice cya 2) - Intsinzi ya...

Amagambo atangaje ya Twagiramungu ati ’Nta wambuza kuvuga kereka andashe mu kanwa ’

13-08-2017

Amagambo atangaje ya Twagiramungu ati ’Nta wambuza kuvuga kereka andashe mu...

Isesengura ku matora ya Perezida wa Repubulika w’u Rwanda (Igice cya 1)

11-08-2017

Isesengura ku matora ya Perezida wa Repubulika w’u Rwanda (Igice cya...

Abayobozi bakomeye ku Isi bakomeje gushimira Perezida Kagame ku bw’intsinzi mu matora

9-08-2017

Abayobozi bakomeye ku Isi bakomeje gushimira Perezida Kagame ku bw’intsinzi...