LATEST NEWS
New section No17
Intasi nkuru muri FDLR yafashwe matekwa ikazahita yoherezwa mu Rwanda
Publish Date: dimanche 22 novembre 2015
VISITS :2543
By Admin

Lt. Col. Désiré Habamungu, wari ushinzwe ubutasi mu mutwe wa FDLR urwanya Leta y’u Rwanda, ku wa mbere w’iki cyumweru tariki ya 17 Ugushyingo, yishyikirije ingabo za Loni ziri muri Repubulika Iharanira Demokarasi uya Congo (MONUSCO).

Uwo mugabo uzwi ku izina rya Adolphe Habamungu, Kaduruvayo, cyangwa Bab Adam yitanze ku birindiro bya MONUSCO muri Masisi mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo nk’uko KT Press ibitangaza.

Yari kumwe n’abandi basirikare 11, umugore we n’abana bane. Yakoreraga muri Ngungu mu gice cy’imisozi miremire cya Masisi.

Bivugwa ko Habamungu yakoranaga bya hafi n’umuyobozi mukuru wa FDLR, Gen. Victor Byiringiro Rumuli.

Mbere yaho yakoze nk’ushinzwe ikoranabuhanga ry’itumanaho. Byitezwe ko MONUSCO izashyikiriza Habamungu ubuyobozi bwa gisilikare mu Rwanda, akajyanwa mu kigo cya Mutobo mu karere ka Musanze kimwe n’abandi barwanyi bashyize intwaro hasi bose.

Amakuru aravuga ko Abana be bazahita basubira iwabo mu karere ka Gicumbi.

Umutwe wa FDLR, umaze imyaka isaga 20 mu mashyamba ya Congo, ushinjwa guhohotera abaturage n’ibindi byaha by’intambara.

Kamurase Hassani

IBITEKEREZO
kushner

mucunge neza umuntu nkuwo wasanga nubundi aje mu kazi kubutasi akagakora yisanzuye

KIGALI

Ibyo umunyamakuru yanditse nibyo,iyo iyi ntwaramuheto iza kuba ifite andi mahitamo ntabwo yari kuza mu Rwanda,ariko gutsindwa ni uko bigenda,babuze ubwenge nibaze babahere ku muciro ,twebwe twarumiwe.ubu se nibura iyo yohereza abana be i mahanga bakiga.Abahutu muzapfe gutyo murutwa n,abatwa kuko bo barya batavunitse,bagaceza cg bakabyina bakabaha ibyo kurya

ibishya bigezweho

nonese ko wumva yitanze kuneza muvuga mute ko yafashwe mpiri ? ariko mwagiye mutanga amakuru yumvikana ?


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati yazo

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati...

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo ikibazo

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo...

NEW POSTS
Tribert Rujugiro mu manza z’uburiganya mu gihugu cya Uganda

27-03-2017

Tribert Rujugiro mu manza z’uburiganya mu gihugu cya Uganda

Uwamahoro Violette yagejejwe imbere y’Urukiko

27-03-2017

Uwamahoro Violette yagejejwe imbere y’Urukiko

Jeannette Kagame yatangije ihuriro rizafasha Abanyarwandakazi b’Abacuruzi kumenyekana ku Isoko mpuzamahanga

27-03-2017

Jeannette Kagame yatangije ihuriro rizafasha Abanyarwandakazi b’Abacuruzi...

Padiri Nahimana abangamiwe n’imbabazi Papa Francis yasabye ku ruhare Kiliziya Gatolika yagize muri Genocide

26-03-2017

Padiri Nahimana abangamiwe n’imbabazi Papa Francis yasabye ku ruhare...

Padiri Thomas Nahimana yiyambaje Rurema nyuma y’Akaga gakomeye arimo

20-03-2017

Padiri Thomas Nahimana yiyambaje Rurema nyuma y’Akaga gakomeye...

Afurika y’Epfo : Umunyarwanda yishwe atwikiwe mu nzu azira umugore w’abandi

18-03-2017

Afurika y’Epfo : Umunyarwanda yishwe atwikiwe mu nzu azira umugore...

RNC –NEW : Rudasingwa Theogene yiyemeje kwiyegereza no gushakira imibereho mu butinganyi

17-03-2017

RNC –NEW : Rudasingwa Theogene yiyemeje kwiyegereza no gushakira imibereho...

Kigali : Ubutinganyi bwafashe indi ntera

17-03-2017

Kigali : Ubutinganyi bwafashe indi ntera