LATEST NEWS
New section No17
Intumwa y’umuryango w’abibumbye yaje mu Rwanda kureba aho imyiteguro y’abagore bazajya mu butumwa bw’amahoro igeze
Publish Date: jeudi 30 juin 2016
VISITS :410
By Admin

Umuyobozi ushinzwe gutoranya abapolisi bajya mu butumwa bw’amahoro mu ishami rishinzwe ibikorwa byo kubungabunga amahoro mu muryango w’abibumbye Ata Yenigun,ari mu Rwanda ku butumire bwa Polisi y’u Rwanda, aho yaje kwirebera aho imyiteguro y’itsinda (FPU) rigizwe n’abapolisi b’abanyarwandakazi ryitegura kujya mu butumwa bw’amahoro igeze.

Yenigun uri mu Rwanda kuva kuwa kabiri, yagiranye ibiganiro n’umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda IGP Emmanuel K. Gasana kuri uyu wa gatatu.

Aba bapolisi 140 b’abanyarwandakazi azasura, bari bemewe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame ubwo yari mu nama y’abayobozi b’umuryango w’abibumbye yavugaga ku bikorwa byo kubungabunga amahoro ku isi muri nzeri umwaka ushize.

Nyuma y’uko kwiyemeza k’umukuru w’igihugu, Polisi y’u Rwanda nayo yahise itangira imyiteguro yo kuzohereza abo bapolisikazi.

Ubwo ejo yagiranaga ibiganiro n’umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, yavuze ko mu cyumweru azamara mu Rwanda azaganira n’ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda ku myiteguro y’abapolisi b’u Rwanda bitegura koherezwa mu butumwa bw’amahoro.

Yagize ati ;”Tuzaganira ku bibazo bigendanye n’amahugurwa ahabwa abapolisi bajya mu butumwa bw’amahoro, ikibazo cy’ibikoresho by’abenda kujyayo. Intego y’urugendo rwanjye ni guha imirongo ngenderwaho ishoboka yose abayobozi b’u Rwanda ku buryo iri tsinda rizakoreshwa neza kandi rikitegura neza, kandi nkizera ko mu mpera z’uyu mwaka cyangwa mu ntangiriro z’utaha rizoherezwa aho rizajya gukorera kandi rikazakora akazi karyo neza.”

Yongeyeho ati ;”Polisi y’u Rwanda yateye imbere mu bihugu byohereza abapolisi bubahiriza umutekano ku isi, ku buryo ubu ruri ku mwanya wa 4 mu bihugu 100 bibohereza…u Rwanda ni intangarugero mu buyobozi, aho bubahiriza amahoro ndetse no ku cyicaro gikuru cy’umuryango w’abibumbye.”

Yakomeje avuga ko hari ibintu yabonye abapolisi b’u Rwanda bihariye birimo gukoresha indimi ibyiri ; icyongereza n’igifaransa, ubunararibonye mu bikorwa bimwe na bimwe, ndetse n’ubumenyi buhagije mu gushinga Polisi z’ibihugu bivuye mu makimbirane.

Yavuze ati ;”U Rwanda ni icyitegererezo mu kohereza abapolisikazi mu butumwa bw’amahoro ku buryo ubu ruyoboye ibindi bihugu mu kohereza benshi aho rwiharira 16%. Tunishimira ko mu buyobozi bwacu dufitemo abayobozi bashinzwe kuyobora za Polisi zibungabunga amahoro mu bihugu bya Cote d’Ivoire na Sudan y’Epfo b’abanyarwanda.

Abo bayobozi b’abanyarwanda ni Komiseri wa Polisi (CP) Vianney Nshimiyimana wagizwe umuyobozi w’ibikorwa bya Polisi muri Côte d’Ivoire (UNOCI), Commissioner of Police(CP) Bruce Munyambo, wagizwe umuyobozi w’abapolisi (D2) bari mu butumwa bw’ umuryango w’abibumbye muri Sudani y’Epfo(UNMISS), na Commissioner of Police CP Emmanuel Butera, wagizwe umuyobozi w’ibikorwa bya Polisi y’umuryango w’abibumbye muri Sudani y’Epfo(UNMISS).

Muri iyo nama, IGP Gasana yavuze ko u Rwanda rufite ubushake bwo gukomeza kubungabunga amahoro ku isi, aho yagize ati ;”Gukomeza kubungabunga amahoro ku isi tubikora nkaho ari inshingano zacu nk’igihugu kigomba kwitanga mu muryango w’abibumbye.”

Yakomeje avuga ko Polisi y’u Rwanda yafashe uburyo bushya bw’imikorere busaba ubumenyi buhambaye, ikaba ariyo mpamvu yibanda ku guhugura abapolisi bayo.

IGP yavuze kandi ko Polisi y’u Rwanda ishaka kuzajyanisha amasomo ahabwa abajya kubungabunga amahoro, hibandwa ku byaha biri kuvuka nk’iterabwoba.

Yavuze kandi ko kuba u Rwanda ruri kwihuta cyane mu iterambere, na Polisi y’u Rwanda itasigaye inyuma, kugirango abashoramari baza gushora imari yabo mu Rwanda bajye bakora bizeye umutekano wabo bityo nayo ikagira uruhare mu iterambere ry’igihugu.

Nyuma y’ibi biganiro n’umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, Yenigun yahuye n’amatsinda y’abapolisi (FPU), harimo iry’abagore n’irindi risanzwe rizajya kubungabunga amahoro muri Sudani y’epfo.

Yaboneyeho umwanya wo kuvuga ko mu ntangiriro z’umwaka utaha, “bishoboka ko u Rwanda ruzaba urwa mbere bihugu byohereza abapolisi benshi mu butumwa bw’amahoro.”

Foto y’u rwibutso

Biteganyijwe ko azasura abandi bapolisi bitegura kujya mu butumwa bw’amahoro mu bihugu bitandukanye bari mu ishuri rya Polisi riri i Gishari mu karere ka Rwamagana.

RNP

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati yazo

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati...

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo ikibazo

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo...

NEW POSTS
Impuguke za Loni zemeje ko nta gatege abahoze muri M23 basubiye muri RDC bafite

17-08-2017

Impuguke za Loni zemeje ko nta gatege abahoze muri M23 basubiye muri RDC...

Impaka za ngo ’Turwane ’ hagati ya Bob Mugabe, Depite Gatabazi, Amb.Nduhungirehe na Fred Muvunyi

17-08-2017

Impaka za ngo ’Turwane ’ hagati ya Bob Mugabe, Depite Gatabazi,...

Perezida Kabila yahaye akazi Amb.Eugene Gasana ko gushaka uko imitungo ye n’abambari be yasohorwa

16-08-2017

Perezida Kabila yahaye akazi Amb.Eugene Gasana ko gushaka uko imitungo ye...

Itariki Ntakuka Perezida Kagame azarahiriraho gukomeza kuyobora u Rwanda yamaze kumenyekana

15-08-2017

Itariki Ntakuka Perezida Kagame azarahiriraho gukomeza kuyobora u Rwanda...

Isesengura ku Matora ya Perezida wa Repubulika (Igice cya 2) - Intsinzi ya Paul Kagame ifite inkomoko

14-08-2017

Isesengura ku Matora ya Perezida wa Repubulika (Igice cya 2) - Intsinzi ya...

Amagambo atangaje ya Twagiramungu ati ’Nta wambuza kuvuga kereka andashe mu kanwa ’

13-08-2017

Amagambo atangaje ya Twagiramungu ati ’Nta wambuza kuvuga kereka andashe mu...

Isesengura ku matora ya Perezida wa Repubulika w’u Rwanda (Igice cya 1)

11-08-2017

Isesengura ku matora ya Perezida wa Repubulika w’u Rwanda (Igice cya...

Abayobozi bakomeye ku Isi bakomeje gushimira Perezida Kagame ku bw’intsinzi mu matora

9-08-2017

Abayobozi bakomeye ku Isi bakomeje gushimira Perezida Kagame ku bw’intsinzi...