LATEST NEWS
New section No17
Intumwa za UNICEF zo mu gihugu cya Finland zasuye Isange One Stop Center
Publish Date: samedi 27 février 2016
VISITS :183
By Admin

​Intumwa eshanu z’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana zo mu gihugu cya Finland (National Committee for UNICEF - Finland), ku itariki 26 Gashyantare, zasuye ishami rya Isange One Stop Center ryo ku Kacyiru, mu bitaro bya Polisi y’u Rwanda.

Zikihagera, izi ntumwa zakiriwe n’umuhuzabikorwa wa Isange One Stop Center, Superintendent of Police (SP) Shafiga Murebwayire, wababwiye ko abakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina bagana iki kigo bahabwa serivisi zirimo kubapima, kubavura, no kubagira inama zitandukanye ; hashingiwe ku bwoko bw’ihohoterwa uwakiganye yakorewe.

Yabasobanuriye kandi ko izi serivisi zose, ndetse n’izindi, bazihabwa nta kiguzi.
Nyuma yo kwerekwa aho abakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina bahererwa serivisi ; ndetse bagasobanurirwa uko bikorwa, uwari ayoboye izi ntumwa, akaba n’umuyobozi w’iri shami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana muri Finland (Executive Director of National Committee for UNICEF - Finland) Marsa Riita Ketola yagize ati :" "Polisi y’u Rwanda ni intangarugero mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana."

Yagize kandi ati :"Nkurikije ibyo nabonye, hari byinshi Polisi zo mu bindi bihugu zakwigira ku Isange One Stop Center."

Iki kigo cyashyizweho mu 2009 ku bufasha bwa Madame wa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Jeanette Kagame.

Kugeza ubu, Isange One Stop Center ifite amashami 23 mu bitaro by’uturere dutandukanye tw’u Rwanda.

RNP

IBITEKEREZO
Mike

Njye nzi umwana wari wahohotewe bafashije.Batanga serivisi nziza pee.Ni nabyo bituma amahanga aza kureba uko ibikora.


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati yazo

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati...

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo ikibazo

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo...

NEW POSTS
Perezida Kagame yatanze ikiganiro mu nama ihuza abayozi ba Amerika na Isiraheli [AIPAC Policy Conference]

28-03-2017

Perezida Kagame yatanze ikiganiro mu nama ihuza abayozi ba Amerika na...

Arusha : urubanza Lt Gen Kayumba yarezemo u Rwanda rwahinduwe impfabusa kubera kurenza igihe

28-03-2017

Arusha : urubanza Lt Gen Kayumba yarezemo u Rwanda rwahinduwe impfabusa...

Urukiko u Rwanda rwambuye ububasha rwumvise ubujurire bwa Ingabire Victoire

27-03-2017

Urukiko u Rwanda rwambuye ububasha rwumvise ubujurire bwa Ingabire...

Tribert Rujugiro mu manza z’uburiganya mu gihugu cya Uganda

27-03-2017

Tribert Rujugiro mu manza z’uburiganya mu gihugu cya Uganda

Uwamahoro Violette yagejejwe imbere y’Urukiko

27-03-2017

Uwamahoro Violette yagejejwe imbere y’Urukiko

Jeannette Kagame yatangije ihuriro rizafasha Abanyarwandakazi b’Abacuruzi kumenyekana ku Isoko mpuzamahanga

27-03-2017

Jeannette Kagame yatangije ihuriro rizafasha Abanyarwandakazi b’Abacuruzi...

Padiri Nahimana abangamiwe n’imbabazi Papa Francis yasabye ku ruhare Kiliziya Gatolika yagize muri Genocide

26-03-2017

Padiri Nahimana abangamiwe n’imbabazi Papa Francis yasabye ku ruhare...

Padiri Thomas Nahimana yiyambaje Rurema nyuma y’Akaga gakomeye arimo

20-03-2017

Padiri Thomas Nahimana yiyambaje Rurema nyuma y’Akaga gakomeye...