LATEST NEWS
MU RWANDA
Isange Mobile Clinic yasuye abaturage ba Rwamagana
Publish Date: mercredi 23 mars 2016
VISITS :145
By Admin

​Kuri uyu wa kabiri tariki ya 22 Werurwe, itsinda ry’abapolisi baturutse ku cyicaro gikuru cya Polisi kiri ku Kacyiru ryajyanye imodoka ikora nk’ibiro ndetse ikanakira ibibazo by’abaturage bijyanye n’ihohoterwa izwi nka “Isange Mobile Clinic” mu murenge wa Musha akarere ka Rwamagana, rikangurira abaturage b’utugari twa Nyabisindu, Kabare na Kagarana ububi n’ingaruka z’ihohoterwa rikorerwa mu ngo, irikorerwa abana ndetse n’ibiyobwenge.

Iyi gahunda yo gusura uyu murenge bayifashe nyuma y’aho bigaragaye ko muri uyu murenge hari abantu bishora mu ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge nabyo bigatuma bishora mu ihohoterwa rishingiye ku gitsina, irikorerwa mu ngo n’irikorerwa abana naryo rigaragara muri uyu murenge.

Umuyobozi wungirije mu ishami ry’ubugenzacyaha muri Polisi y’u Rwanda (CID) Assistant Commissioner of Police (ACP) Morris Muligo, yasobanuriye abaturage b’umurenge wa Musha ko Polisi y’u Rwanda yahagurukiye ikibazo cy’ihohoterwa ikaba ikaba itazihanganira urikora n’ikiritera icyo aricyo cyose, akaba yagize ati :”u Rwanda rurihuta mu iterambere, ariko iryo terambere ntiryagerwaho hari abahohotera abandi, n’abanywa ibiyobyabwenge, buri wese arasabwa kurwanya ibi byose kuko ari umwanzi w’iterambere n’umutekano.”

ACP Muligo yabwiye abari aho kizira gukubita no gufata ku ngufu uwo ariwe wese, kunywa no gucuruza ibiyobyabwenge, guhishira umunyacyaha, abasobanurira ingamba na gahunda zashyizweho na Leta ngo abaturage bagire ubuzima bwiza zirimo kwigira amashuri 12 y’ibanze k’ubuntu, gahunda y’ubwisungane mu kwivuza, Gir’inka n’izindi.

Yasoje avuga ko muri uyu murenge hagaragaramo ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge n’inzoga zitemewe, ababinyoye bakishora mu gusambanya abana nabo bagasama inda zitateguwe bakiri bato.

Cyimpaye Solange, umwe mu baturage b’uwo murenge wagejeje ikibazo cye mu Isange Mobile Clinic, yashimye Polisi aho yagize ati :” ndashimira iyi serivisi nziza Polisi yaduhaye, mbere nari mfite ibibazo kubera kwitinya singane inzego zibishinzwe, ariko ubu ikibazo cyanjye nagitanze kandi nizeye ko kizakemuka”.

Nyuma y’ibi biganiro, haburanishijwe mu ruhame abantu bagera ku 8 bakomoka muri uyu murenge wa Musha bafatiwe mu byo kwenga no gucuruza ibiyobyabwenge.

RNP

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Urukiko rwategetse ko Umunyamakuru Shyaka Kanuma afungwa by’agateganyo iminsi 30

Urukiko rwategetse ko Umunyamakuru Shyaka Kanuma afungwa by’agateganyo...

Kicukiro : Umunyeshuri yafatanwe kashe 39 z’impimbano

Kicukiro : Umunyeshuri yafatanwe kashe 39 z’impimbano

Abahuzabikorwa ba DASSO muri Nyamagabe basabwe kwibanda ku gukumira ibyaha

Abahuzabikorwa ba DASSO muri Nyamagabe basabwe kwibanda ku gukumira...

Umunani bafunzwe bazira kugerageza guha ruswa abapolisi

Umunani bafunzwe bazira kugerageza guha ruswa abapolisi

NEW POSTS
Guterana amagambo hagati ya Donald Trump n’Inzego z’Ubutasi bizagarukira he ?

18-01-2017

Guterana amagambo hagati ya Donald Trump n’Inzego z’Ubutasi bizagarukira he...

Amateka y’Umunyamakuru Shyaka Kanuma, Uko yinjiye mu Itangazamakuru n’Uko yageze mu Buyanja bwa Bizimungu Pasteur

17-01-2017

Amateka y’Umunyamakuru Shyaka Kanuma, Uko yinjiye mu Itangazamakuru n’Uko...

Amerika : DONALD TRUMP ashobora kugambanirwa n’Inzego z’Iperereza

17-01-2017

Amerika : DONALD TRUMP ashobora kugambanirwa n’Inzego z’Iperereza

Umurundi Nahimana Thomas, ari guteka umutwe muri Amarika

16-01-2017

Umurundi Nahimana Thomas, ari guteka umutwe muri Amarika

Fatima-Portugal : Habaye umuhango wo gusezera kuri Kigeli V, ikimenyetso cy’Ubugambanyi bwa Benzinge na Bushayija

16-01-2017

Fatima-Portugal : Habaye umuhango wo gusezera kuri Kigeli V, ikimenyetso...

Perezida Kagame yitabiriye Inama ya 27 ihuza u Bufaransa n’ Afurika I Bamako.

16-01-2017

Perezida Kagame yitabiriye Inama ya 27 ihuza u Bufaransa n’ Afurika I...

DONALD TRUMP Ashobora kuba atazi ikimuhatse n’ubwo agiye kuba Perezida w’Amerika

14-01-2017

DONALD TRUMP Ashobora kuba atazi ikimuhatse n’ubwo agiye kuba Perezida...

Press Conference : Intambara yongeye kurota hagati ya Donald Trump n’Itangazamakuru

14-01-2017

Press Conference : Intambara yongeye kurota hagati ya Donald Trump...