LATEST NEWS
MU RWANDA
Ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya magendu ryagaruje amafaranga asaga miliyoni 400 y’imisoro mu mezi ane ashize
Publish Date: mardi 22 novembre 2016
VISITS :164
By Admin

Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kurwanya magendu n’inyerezwa ry’imisoro ryashyizweho tariki ya 31 Kanama 2012, nyuma y’uko Polisi y’u Rwanda n’ikigo cy’igihugu gishinzwe kwinjiza imisoro n’amahoro bashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye, yo kurwanya abanyereza umusoro kugira ngo ujye mu isanduku ya Leta.

Umuyobozi w’ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kurwanya magendu n’inyerezwa ry’imisoro Chief Superintendent of Police (CSP) Sam Bugingo, yavuze ko iri shami rikora byinshi bijyanye no kurwanya abanyereza imisoro n’ubucuruzi bwa magendu. Yagize ati :” nk’ubu kuva mu kwezi kwa Nyakanga kugera mu kwezi k’Ukwakira uyu mwaka ; tumaze kugaruza amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyoni 413 z’imisoro. Dukora ijoro n’amanywa turwanya ubucuruzi bwa magendu n’abanyereza imisoro ya Leta hirya no hino mu gihugu”.

CSP Bugingo yakomeje avuga kandi ko mu kwezi gushize, iri shami ryafashe amakarito 465 y’inzoga za chief waragi zitujuje ubuziranenge, abantu umunani kubera kudatanga inyemezabuguzi (EBM) bagamije kudatanga imisoro.
Mu bicuruzwa bikunze gufatirwa muri magendu harimo ibinyobwa bitandukanye byiganjemo ibisembuye ( liquors) , ifarini, umuceri, n’ibindi.

EBM (Electronic Billing Machine)

Yasabye abaturage gukomeza imikoranire myiza bakajya bageza amakuru kuri Polisi kugira ngo habeho kurwanya ubucuruzi bwa magendu n’abanyereza imisoro y’igihugu.
Umuhuzabikorwa w’umushinga wa EBM (Electronic Billing Machine) mu kigo cy’igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro Mbera Emmy, yashimye imikoranire y’ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kurwanya magendu n’inyerezwa ry’imisoro n’ikigo cy’igihugu gishinzwe kwinjiza imisoro n’amahooro.

Yagize ati :” umusaruro urashimishije kuva dutangiye gukorana n’iri shami rya Polisi. Mfatiye ku byaha byo kudatanga inyemezabuguzi za EBM, dufatanyije twatahuye abantu 25 baguze imashini za EBM. Bagurishaga inyemezabuguzi za EBM kandi atari abacuruzi, bakaziha abacuruzi bagamije kunyereza umusoro. Twatahuye abantu 700 bakoranaga nabo bantu 25, tubategeka kwishyura umusoro nyongeragaciro ungana n’amafaranga miliyari 6 na miliyoni 700 hiyongereyeho amande ; ni ukuvuga ko bazishyura amafaranga arenga miliyari 12.

Ubaze ku gaciro k’ayo mafaranga ya miliyari 6 na miliyoni 700 ; yakubaka nk’ibyumba by’amashuri 160 cyangwa se ibigo nderabuzima 26. Ibi rero bidindiza iterambere ry’igihugu.

Yasabye ko imikoranire myiza hagati y’inzego zombi n’abaturage yakomeza, ndetse asaba by’umwihariko abaguzi kujya basaba abacuruzi inyemezabuguzi za EBM kugira ngo habeho kurinda inyerezwa ry’imisoro.

Yasoje asaba ko mu gihe hari amakuru buri wese yaba afite yatuma umusoro wa leta utanyerezwa cyangwa se kurwanya magendu, yahamagara kuri nimero za terefone 3004 na 3005 cyangwa se akitabaza sitasiyo ya Polisi imwegereye.

RNP

IBITEKEREZO
nzaba ndora

ariko mugomba kureba neza kuko bariya bacuruzi 700 bose harimo abadafite aho bahuriye nakiriya kibazo kko mushobora kuzakururirs leta mumanza itazatsinda.... ntimukishimire gucaabantu amfr mudashishoje ni bibi cyane


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Visi Perezida w’u Buhinde, Hamid Ansari yagiranye ibiganiro na Perezida wa Sena y’u Rwanda

Visi Perezida w’u Buhinde, Hamid Ansari yagiranye ibiganiro na Perezida wa...

Moto yibwe mu karere ka Bugesera yafatanywe umugabo muri Gakenke

Moto yibwe mu karere ka Bugesera yafatanywe umugabo muri Gakenke

Incamake y’amakuru yatangajwe na Polisi y’u Rwanda mu cyumweru gishize

Incamake y’amakuru yatangajwe na Polisi y’u Rwanda mu cyumweru...

Impanuro z’Umukuru w’Igihugu Perezida Kagame i Nyagatare

Impanuro z’Umukuru w’Igihugu Perezida Kagame i Nyagatare

Polisi y’u Rwanda irihanangiriza abantu batanga ruswa ngo bahabwe uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga

Polisi y’u Rwanda irihanangiriza abantu batanga ruswa ngo bahabwe uruhushya...

NEW POSTS
Uganda : Kijuru muri District ya Kibaale Inkambi y’ imyitozo ya Kayumba n’abashaka gutera u Rwanda

21-02-2017

Uganda : Kijuru muri District ya Kibaale Inkambi y’ imyitozo ya Kayumba...

Nyuma y’imyaka 23 atavuga rumwe na leta, Rukerantare wari Maneko wa Habyarimana yagandutse

21-02-2017

Nyuma y’imyaka 23 atavuga rumwe na leta, Rukerantare wari Maneko wa...

RNC –Ishaje yadukanye ’Agashya ’ noneho igeze no mubapfakazi

20-02-2017

RNC –Ishaje yadukanye ’Agashya ’ noneho igeze no mubapfakazi

Ibya Dr. Rudasingwa n’abagenzi be Musonera na Ngarambe biteye kwibaza byinshi !

17-02-2017

Ibya Dr. Rudasingwa n’abagenzi be Musonera na Ngarambe biteye kwibaza...

“ Udashinga ntabyina” MPAYIMANA, NAHIMANA na HABINEZA kuyobora u Rwanda - twisekere !!!!

14-02-2017

“ Udashinga ntabyina” MPAYIMANA, NAHIMANA na HABINEZA kuyobora u Rwanda -...

Ubutinganyi (homosexuals) buravuza ubuhuha muri RNC

13-02-2017

Ubutinganyi (homosexuals) buravuza ubuhuha muri RNC