LATEST NEWS
MU RWANDA
Itorero rya Pantekote mu karere ka Rubavu rikomeje ibikorwa by’ubukangurambaga byo kurwanya ikoreshwa n’itundwa ry’ibiyobyabwenge
Publish Date: mardi 30 août 2016
VISITS :201
By Admin

Mu byo rikora harimo ibiterane n’ingendo zo kubyamagana no gukangurira abantu kubyirinda ; aho abazikora bitwaza ibyapa byanditseho amagambo asaba abantu kutabyishora .

Ni muri urwo rwego ku wa 28 Kanama abo muri Paruwase za Kanembwe na Mbugangari bagera ku 1800 bakoreye mu murenge wa Rubavu urugendo rwa kilometero imwe rwo kubyamagana.

Baruhereye ku rusengero rwa ADEPR ruri mu kagari ka Gikombe barusoreza mu ka Byahi aho bagiranye inama n’ushinzwe imikoranire ya Polisi y’u Rwanda n’izindi nzego ndetse n’abaturage muri aka karere, Inspector of Police (IP) Solange Nyiraneza.

Ubu bukangurambaga buje bukurikira ubwakozwe mu minsi ishize n’abo muri Paruwase za Gatovu, Bugeshi, Mahoko, Gisenyi, Kanzenze, Mudende, Nyamyumba na Rugerero.

Mu ijambo rye, uwari uhagarariye ADEPR-Rubavu muri icyo gikorwa cy’ubukangurambaga cyakozwe n’abo muri Paruwase za Kanembwe na Mbugangari, Ruberwa Antoine yagize ati :"Amahame y’Itorero ryacu afite aho ahurira n’inshingano za Polisi kubera ko twese dushinzwe gukangurira abantu kwirinda ibyaha."

Yakomeje agira ati :"Dusanzwe twigisha abayoboke bacu kutishora mu biyobyabwenge ariko twasanze ari ngombwa gukangurira Umuryango mugari Nyarwanda kubyirinda kubera ko ibikorwa by’ababinywa bigira ingaruka mbi ku bantu muri rusange. Ni cyo kigendererwa ry’ubu bukangurambaga kandi tuzabukomeza."

IP Nyiraneza yabwiye abo bayoboke bars mwi Torero ko ibiyobyabwenge bikunze gufatirwa muri aka karere harimo urumogi n’inzoga zirimo Kanyanga, Blue Sky, Kitoko, Chief Warari na Host Waragi.

Yababwiye ko Umugereka wa I w’Iteka rya Minisitiri w’Ubuzima Nº20/35 ryo ku wa 09/6/2015 rigena ibinyobwa bitemewe n’ibindi bintu bicungwa kandi bifatwa nk’ibiyobyabwenge n’urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo uvuga ko ikinyobwa cyose gifite methanol irengeje igipimo cya zero n’ibice bitanu ku ijana (0.5%) mu bikigize gifatwa nk’ikiyobyabwenge.

Yashimye iri Torero agira ati :"Ubukangurambaga nk’ubu butuma hakumirwa amakimbirane n’ibyaha nko gukubita no gukomeretsa, gufata ku ngufu, n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina."

Avuga ku ngaruka zo kwishora mu biyobyabwenge, IP Nyiraneza yagize ati :"Umuntu ufashwe abinywa, abicuruza cyangwa abitunda arafungwa ndetse agacibwa ihazabu kandi na byo bikangizwa. Murumva ko nta cyiza cyabyo. Uruhare rwanyu mu kurwanya ikoreshwa n’itundwa ryabyo ruragaragara ; mukomereze aho."

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rubavu, Imanizabayo Clarisse yashimye iri Torero ku ruhare rwaryo mu kurwanya ibiyobyabwenge, kandi asaba abantu b’ingeri zose kubyirinda no gutanga amakuru yatuma hakumirwa ibyaha muri rusange.

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Urukiko rwategetse ko Umunyamakuru Shyaka Kanuma afungwa by’agateganyo iminsi 30

Urukiko rwategetse ko Umunyamakuru Shyaka Kanuma afungwa by’agateganyo...

Kicukiro : Umunyeshuri yafatanwe kashe 39 z’impimbano

Kicukiro : Umunyeshuri yafatanwe kashe 39 z’impimbano

Abahuzabikorwa ba DASSO muri Nyamagabe basabwe kwibanda ku gukumira ibyaha

Abahuzabikorwa ba DASSO muri Nyamagabe basabwe kwibanda ku gukumira...

Umunani bafunzwe bazira kugerageza guha ruswa abapolisi

Umunani bafunzwe bazira kugerageza guha ruswa abapolisi

NEW POSTS
Guterana amagambo hagati ya Donald Trump n’Inzego z’Ubutasi bizagarukira he ?

18-01-2017

Guterana amagambo hagati ya Donald Trump n’Inzego z’Ubutasi bizagarukira he...

Amateka y’Umunyamakuru Shyaka Kanuma, Uko yinjiye mu Itangazamakuru n’Uko yageze mu Buyanja bwa Bizimungu Pasteur

17-01-2017

Amateka y’Umunyamakuru Shyaka Kanuma, Uko yinjiye mu Itangazamakuru n’Uko...

Amerika : DONALD TRUMP ashobora kugambanirwa n’Inzego z’Iperereza

17-01-2017

Amerika : DONALD TRUMP ashobora kugambanirwa n’Inzego z’Iperereza

Umurundi Nahimana Thomas, ari guteka umutwe muri Amarika

16-01-2017

Umurundi Nahimana Thomas, ari guteka umutwe muri Amarika

Fatima-Portugal : Habaye umuhango wo gusezera kuri Kigeli V, ikimenyetso cy’Ubugambanyi bwa Benzinge na Bushayija

16-01-2017

Fatima-Portugal : Habaye umuhango wo gusezera kuri Kigeli V, ikimenyetso...

Perezida Kagame yitabiriye Inama ya 27 ihuza u Bufaransa n’ Afurika I Bamako.

16-01-2017

Perezida Kagame yitabiriye Inama ya 27 ihuza u Bufaransa n’ Afurika I...

DONALD TRUMP Ashobora kuba atazi ikimuhatse n’ubwo agiye kuba Perezida w’Amerika

14-01-2017

DONALD TRUMP Ashobora kuba atazi ikimuhatse n’ubwo agiye kuba Perezida...

Press Conference : Intambara yongeye kurota hagati ya Donald Trump n’Itangazamakuru

14-01-2017

Press Conference : Intambara yongeye kurota hagati ya Donald Trump...