LATEST NEWS
MU RWANDA
Itsinda rishinzwe guteza imbere ihame ry’Uburinganire rikomeje ibikorwa byaryo
Publish Date: mercredi 30 décembre 2015
VISITS :61
By Admin

Itsinda rihuriweho n’inzego za leta zitandukanye zirimo ikigo cy’igihugu gishinzwe iyubahirizwa ry’Uburinganire bw’ibitsina byombi,Polisi y’u Rwanda ,n’Ubushinjacyaha bukuru n’izindi nzego,batangiye ingendo zitandukanye hirya no hino mu gihugu, aho bareba uko ishyirwamubikorwa ry’uburinganire rimeze ndetse n’inzitizi rihura nazo hagamijwe gufata ingamba zituma uburenganzira bw’abagore bugerwaho.

Iri tsinda riyobowe n’umuyobozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe iyubahirizwa ry’Uburinganire bw’ibitsina byombi Rose Rwabuhihi, ryatangiriye urwo ruzinduko mu karere ka Kirehe,tariki ya 29 Ukuboza.

Bagiranye inama n’abayobozi b’inzego z’ibanze ,iz’umutekano zo muri aka karere,abashinzwe ibijyanye no guteza imbere uburinganire mu karere ka Kirehe,abakozi bo mu by’ubuzima,abagize inzego z’abagore n’abandi.

Abahagarariye Polisi y’u Rwanda muri iki gikorwa cyo kuzenguruka harebwa uko ihame ry’uburinganire ryubahirizwa ni ACP Morris Murigo, umuyobozi wungirijwe w’ishami rishizwe ubugenzacyaha (CID),SP Pelagie Dusabe, umuyobozi ushinzwe ishami ryo guteza imbere uburinganire muri Polisi y’u Rwanda,ndetse na SP Shafiga Murebwayire, umuyobozi w’Ikigo Isange One Stop Centre.

SP Murebwayire yavuze ko uru ruzinduko rw’iminsi ibiri barimo mu karere ka Kirehe ruzanatuma bareba uko ingamba zo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina zishyirwa mu bikorwa ndetse n’uko abakorewe iryo hohoterwa bafashwa.

Yagize ati :” tuzareba uko serivisi zitangwa mu kigo Isange one stop center ya Kirehe,uko ihohoterwa rishingiye ku gitsina rirwanywa ndetse n’ingamba ziriho zo kurikumira mu nkambi ya Mahama.

Ibi byose bigamije kubonera vuba ibisubizo by’ibibazo bishingiye ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina no gufata ingamba zihamye kugira ngo abagabo ndetse n’abagore bose hamwe bafatanyije bagere ku iterambere rirambye.

Isange one stop centre ifasha abahohotewe mu bijyanye n’ubuvuzi,ubutabera ndetse no kubafasha kutiheba, ikaba yarabonye igihembo cyo ku rwego mpuzamahanga kubera iyo mikorere myiza.

Kugeza ubu, Isange ifite amashami mu bitaro by’uturere 17 mu gihugu hose, hakaba hari gahunda yo kuzageza serivisi zayo mu bitaro 44 by’uturere.

Guverinoma y’u Rwanda yashyizeho gahunda mu mwaka w’2003 yo guteza imbere uburinganire no guca burundu inzitizi zose zatuma butagerwaho, bityo ishyiraho ingamba zo kurwanya no kudaha umwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Ihohoterwa rishingiye ku gitsina ni imwe mu mpamvu zituma hatabaho uburinganire bikaba biterwa ahanini n’imyumvire ikiri hasi,ubujiji ,ibiyobyabwenge n’ibindi.

Isange One stop centre ifite icyicaro gikuru mu bitaro bya Kacyiru, aho imaze kwakira ibibazo bishingiye ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana bigera ku bihumbi 10.

RNP

IBITEKEREZO
Mike

1 Mike 31/12/2015 at 08:21 Nta we ukwiye kuvutswa uburenganzira bwe kubera ko ari igitsina runaka.Twese duharanire ko ihame ry’uburinganire ryubahirizwa.Umuntu ubangamiwe cyangwa uwamenye amakuru y’umuntu wabangamiwe cyangwa uwagize uwo abangamura ajye abimenyeshwa Polisi y’u Rwanda n’izindi zibishinzwe.

Mike

Nta we ukwiye kuvutswa uburenganzira bwe kubera ko ari igitsina runaka.Twese duharanire ko ihame ry'uburinganire ryubahirizwa.Umuntu ubangamiwe cyangwa uwamenye amakuru y'umuntu wabangamiwe cyangwa uwagize uwo abangamura ajye abimenyeshwa Polisi y'u Rwanda n'izindi zibishinzwe.


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Urukiko rwategetse ko Umunyamakuru Shyaka Kanuma afungwa by’agateganyo iminsi 30

Urukiko rwategetse ko Umunyamakuru Shyaka Kanuma afungwa by’agateganyo...

Kicukiro : Umunyeshuri yafatanwe kashe 39 z’impimbano

Kicukiro : Umunyeshuri yafatanwe kashe 39 z’impimbano

Abahuzabikorwa ba DASSO muri Nyamagabe basabwe kwibanda ku gukumira ibyaha

Abahuzabikorwa ba DASSO muri Nyamagabe basabwe kwibanda ku gukumira...

Umunani bafunzwe bazira kugerageza guha ruswa abapolisi

Umunani bafunzwe bazira kugerageza guha ruswa abapolisi

NEW POSTS
Guterana amagambo hagati ya Donald Trump n’Inzego z’Ubutasi bizagarukira he ?

18-01-2017

Guterana amagambo hagati ya Donald Trump n’Inzego z’Ubutasi bizagarukira he...

Amateka y’Umunyamakuru Shyaka Kanuma, Uko yinjiye mu Itangazamakuru n’Uko yageze mu Buyanja bwa Bizimungu Pasteur

17-01-2017

Amateka y’Umunyamakuru Shyaka Kanuma, Uko yinjiye mu Itangazamakuru n’Uko...

Amerika : DONALD TRUMP ashobora kugambanirwa n’Inzego z’Iperereza

17-01-2017

Amerika : DONALD TRUMP ashobora kugambanirwa n’Inzego z’Iperereza

Umurundi Nahimana Thomas, ari guteka umutwe muri Amarika

16-01-2017

Umurundi Nahimana Thomas, ari guteka umutwe muri Amarika

Fatima-Portugal : Habaye umuhango wo gusezera kuri Kigeli V, ikimenyetso cy’Ubugambanyi bwa Benzinge na Bushayija

16-01-2017

Fatima-Portugal : Habaye umuhango wo gusezera kuri Kigeli V, ikimenyetso...

Perezida Kagame yitabiriye Inama ya 27 ihuza u Bufaransa n’ Afurika I Bamako.

16-01-2017

Perezida Kagame yitabiriye Inama ya 27 ihuza u Bufaransa n’ Afurika I...

DONALD TRUMP Ashobora kuba atazi ikimuhatse n’ubwo agiye kuba Perezida w’Amerika

14-01-2017

DONALD TRUMP Ashobora kuba atazi ikimuhatse n’ubwo agiye kuba Perezida...

Press Conference : Intambara yongeye kurota hagati ya Donald Trump n’Itangazamakuru

14-01-2017

Press Conference : Intambara yongeye kurota hagati ya Donald Trump...