LATEST NEWS
MU RWANDA
Jose Chameleone, Weasel na Radio baraye bageze mu Rwanda bucece
Publish Date: vendredi 1er avril 2016
VISITS :1100
By Admin

Ku isaha ya saa sita z’ijoro yo kuri uyu wa Kane tariki ya 31 Werurwe 2016, nibwo indege yazanye Jose Chameleone na Good lyfe yari igeze ku kibuga cy’indege i Kanombe, uru rugendo rukaba ari urugendo rwakozwe bucece kuburyo nta tangazamakuru ryabimenyeshejwe mbere.

Ubwo bageraga ku kibuga cy’indege i Kanombe, aba bagabo batanu bahasanze Dj Pius na Nina uririmbana na Charly bari kumwe n’umujyanama wabo Muyoboke Alexis babategereje. Ubwo yahageraga, umunyamakuru wa Inyarwanda.com akaba yari yamaze kubimenya maze aganira na Chameleone, watangaje ko aje mu Rwanda mu rwego rw’akazi gusa ko batigeze bifuza ko bimenyekana mu itangazamakuru.
Icya mbere kituzanye ni ukwamamaza mu Rwanda igitaramo dufite mu mujyi wa Kampala hamwe na Jody, Charly na Nina bafatanyije na Dj Pius ndetse na Big Farious, tuje kwereka Abanyarwanda ko iki gitaramo twakiteguye kandi kizaba kiryoheye ijisho, dukangurira abanyarwanda bakunda aba bahanzi kuzitabira iki gitaramo - Chameleone

Jose Chameleone na Weasel bakigera i Kigali

Iki gitaramo kizabera mu mujyi wa Kampala tariki ya 15 Mata 2016 ahitwa Cayenne Lounge. Jose Chameleone wari uherekejwe na Good Lyfe yatangaje ko hari n’izindi gahunda za muzika zimuzanye mu Rwanda atwizeza ko vuba ari buzitangaze. Mu kiganiro na Muyoboke Alexis, umujyanama wa Charly na Nina ndetse na Dj Pius yadutangarije ko mu byukuri ibizanye Chameleone agaherekezwa n’itsinda rya Goodlyfe ari ukwamamaza iki gitaramo ndetse n’izindi mpamvu z’akazi kabo ka buri munsi ariko ka muzika badashaka gutangaza.

Aba basore bageze i Kigali bananiwe bahita berekeza kuri Hotel bagombaga kuraramo bakaruhuka cyane ko ibikorwa byose bateganya biri butangire kuri uyu wa gatanu tariki ya 1 Mata 2016 kugeza tariki 3 Mata 2016 ubwo bazaba basubiye muri Uganda.

inyarwanda

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Perezida Kagame yahaye ipeti rya Sous-Lieutenant abasirikare ba Ofisiye 478

Perezida Kagame yahaye ipeti rya Sous-Lieutenant abasirikare ba Ofisiye...

Impuguke zasabye gushyiraho ingamba zihangana n’ubuhezanguni

Impuguke zasabye gushyiraho ingamba zihangana n’ubuhezanguni

Bane bafunzwe bacyekwaho guha ruswa abapolisi kugira ngo bakorerwe ibinyuranije n’amategeko

Bane bafunzwe bacyekwaho guha ruswa abapolisi kugira ngo bakorerwe...

Perezida Kagame yifuza impinduka mu bwikorezi bwo mu kirere

Perezida Kagame yifuza impinduka mu bwikorezi bwo mu kirere

Visi Perezida w’u Buhinde yashimye Kagame aho yavanye u Rwanda

Visi Perezida w’u Buhinde yashimye Kagame aho yavanye u Rwanda

NEW POSTS
Guverinoma y’Icyuka isa n’abana batoba akondo

24-02-2017

Guverinoma y’Icyuka isa n’abana batoba akondo

Hagati ya leta ya CNDD-FDD n’ Inshuti yayo Mkapa harimo utavugisha ukuri

23-02-2017

Hagati ya leta ya CNDD-FDD n’ Inshuti yayo Mkapa harimo utavugisha...

Kugirango u Rwanda rugire amahoro ni uko Abafaransa bava muri Uganda, ese birashoboka ?

23-02-2017

Kugirango u Rwanda rugire amahoro ni uko Abafaransa bava muri Uganda, ese...

BURUSELI : RNC irimo gucuruza urupfu rwa Col Patrick Karegeya mu gihe umuryango umaze imyaka 5 usaba ubuhungiro uhakanirwa

22-02-2017

BURUSELI : RNC irimo gucuruza urupfu rwa Col Patrick Karegeya mu gihe...

Uganda : Kijuru muri District ya Kibaale Inkambi y’ imyitozo ya Kayumba n’abashaka gutera u Rwanda

21-02-2017

Uganda : Kijuru muri District ya Kibaale Inkambi y’ imyitozo ya Kayumba...

Nyuma y’imyaka 23 atavuga rumwe na leta, Rukerantare wari Maneko wa Habyarimana yagandutse

21-02-2017

Nyuma y’imyaka 23 atavuga rumwe na leta, Rukerantare wari Maneko wa...

RNC –Ishaje yadukanye ’Agashya ’ noneho igeze no mubapfakazi

20-02-2017

RNC –Ishaje yadukanye ’Agashya ’ noneho igeze no mubapfakazi