LATEST NEWS
New section No17
Justus Kangwagye yagizwe umuhuzabikorwa w’ihuriro ry’Igihugu ry’urubyiruko rw’abakorerabushake mu gukumira ibyaha
Publish Date: dimanche 6 mars 2016
VISITS :292
By Admin

​Kongere ya mbere y’ihuriro ry’urubyiruko rw’abakorerabushake mu gukumira no kurwanya ibyaha (Youth Volunteers in Community Policing) tariki ya 4 Werurwe yateraniye kuri sitade nto i Remera ikaba yatoye Kangwagye Justus kuba umuhuzabikorwa w’iri huriro ryabo.

Muri iyi nama hashyizweho ubuyobozi bw’iri huriro bukuriwe na Kangwagye Justus naho Assistant Commissioner of Police (ACP) Damas Gatare atorerwa kuba umuhuzabikorwa waryo wungirije ushinzwe ibikorwa, uyu mwanya akaba awufatanyije n’uwo yari asanzweho wo kuba umuyobozi w’ishami ryaPolisi y’u Rwanda rishinzwe imikoranire ya Polisi n’abaturage mu gukumira no kurwanya ibyaha. Muri iyi nama kandi abapolisi bakuru umunani bo ku rwego rwa Komiseri bayobora amashami atandukanye muri Polisi y’u Rwanda batorewe inshingano zitandukanye.

Iyi kongere yayobowe na Minisitiri w’ubutegetsi bw’Igihugu Francis Kaboneka akaba yari kumwe n’umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’umutekano mu gihugu Valens Munyabagisha ndetse n’umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’urubyiruko n’ikoranabuhanga Rosemary Mbabazi.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu yavuze ko ubwo hashyirwagaho ihuriro ry’urubyiruko rw’abakorerabushake mu gukumira no kurwanya ibyaha mu myaka itatu ishize, ibyaha byaragabanutse ku buryo bugaragara mu Rwanda kubera uruhare rwabo kuko bakoranye n’inzego z’umutekano cyane.

Yagize ati :” mugira uruhare runini mu iterambere ry’Igihugu cyacu kandi mufite ubushobozi bwo guhindura sosiyeti nyarwanda muyigira nziza. Ibyo mwiyemeje nk’urubyiruko rw’abakorerabushake mu gukumira ibyaha ni iby’agaciro kanini ku banyarwanda. Igihugu cyacu kirashima uruhare rwanyu.”

Minisitiri Kaboneka yavuze ko mu myaka 22 ishize, urubyiruko rumwe rwagize uruhare mu bwicanyi no gusenya Igihugu muri jenoside yakorewe abatutsi mu gihe urundi rubyiruko rwagize uruhare mu kuyihagarika no kubaka Igihugu kugera n’ubu. Umusingi wubatswe n’urwo rubyiruko ukaba ariwo ugomba gushingirwaho no muri iki gihe.

Yakomeje asaba uru rubyiruko kugira icyerekezo n’ubushake mu gukumira ibyaha.
Yagize ati :” mwese mwaratsinze kandi mugomba kuguma muri uwo murongo wo kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu. Mwibuke ko muri ikiraro cy’iterambere ry’Igihugu cyacu. Iterambere rero ntiryagerwaho nta mutekano n’ituze, niyo mpamvu mugomba kwiyemeza kugira uruhare mu gukumira ibyaha kuko aribyo u Rwanda rushingiyeho.

Ihuriro ry’urubyiruko rw’abakorerabushake mu gukumira ibyaha ryashyizweho rifite intego yo guteza imbere u Rwanda binyuze mu bikorwa by’ubukorerabushake, aho bitabira ibikorwa byo guteza imbere ubukungu n’imibereho myiza by’abaturage n’Igihugu, banateza imbere indangagaciro zo gukunda Igihugu n’ubumwe bw’abanyarwanda.

Kuva mu myaka itatu iri huriro ryajyaho, umubare w’abarigize wagiye wiyongera aho biyemeje kubaka igihugu gishingiye ku mutekano ndetse n’iterambere.

Intego y’urubyiruko rw’abakorerabushake mu gukumira ibyaha ni ugukangurira bagenzi babo kugira uruhare mu gukumira no kugabanya ibyaha, kungurana ibitekerezo ku byakorwa mu kurwanya ibyaha no gukangurira urubyiruko kuba abafatanyabikorwa ba Polisi y’u Rwanda mu kurwanya ibyo byaha binyuranye.

Urubyiruko rw’abakorerabushake mu gukumira ibyaha biyemeje ko bazakomeza kuba benshi ku buryo bafite intego yo kuzagira abanyamuryango miliyoni imwe. Baniyemeje kandi gukomeza ubufatanye na Polisi y’u Rwanda mu gukumira ibyaha, kuzashyiraho inzego zabo kugera no ku rwego rwa buri murenge.

Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Emmanuel K Gasana yagize ati :” Polisi y’u Rwanda irashimira cyane urubyiruko rw’abakorerabushake mu gukumira ibyaha kubera ubushake bafite. Ntagushidikanya ko ubu bufatanye aribwo bwonyine buzatuma habaho ukugabanuka kw’ibyaha.”

Yakomeje abasaba ko ibyo bakora byose bagomba kurangwa no gukunda Igihugu, kugira disipulini, ubunyangamugayo no kuba intangarugero aho bari hose.

Mu kiganiro n’itangazamakuru, Umuyobozi mushya w’iri huriro Kangwagye Justus yavuze ko kugeza ubu bafite abanyamuryango ibihumbi 20 mu gihugu hose, ariko bakaba bafite intego yo kugera ku banyamuryango miliyoni imwe kuko aribo bamaze kubyiyemeza ndetse bari mu byiciro bitandukanye.

Yakomeje avuga ko uru rubyiruko rw’abakorerabushake mu gukumira ibyaha bafashije abatishoboye binyuze mu muganda, ndetse bakaba bagira n’ibikorwa byo gukangurira urubyiruko gukunda igihugu, gushyiraho amatsinda yo kurwanya ibyaha mu mashuri no mu rundi rubyiruko, bakaba ndetse bafatanya na Polisi y’u Rwanda n’izindi nzego za leta mu bukangurambaga bwo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

RNP

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati yazo

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati...

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo ikibazo

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo...

NEW POSTS
Pasiteri Maggie Mutesi yishwe anizwe- Iperereza rya Polisi

20-09-2017

Pasiteri Maggie Mutesi yishwe anizwe- Iperereza rya Polisi

’ Nzakomeza kwambara imyenda iriho ifoto ya Perezida Kagame ubuzima bwanjye bwose ’ - Rucagu

19-09-2017

’ Nzakomeza kwambara imyenda iriho ifoto ya Perezida Kagame ubuzima bwanjye...

Bidasubirwaho UTC ya Rujugiro iratezwa cyamunara muri uku kwezi

15-09-2017

Bidasubirwaho UTC ya Rujugiro iratezwa cyamunara muri uku kwezi

Pacifique Munezero w’i Gasabo yavuze ko ’ Ukubita imbeba atababarira ihaka ’

15-09-2017

Pacifique Munezero w’i Gasabo yavuze ko ’ Ukubita imbeba atababarira ihaka...

Igisobanuro cy’Ifoto yabonywe n’Abanyamakuru Perezida Kagame agenda ku igare i Rubavu

12-09-2017

Igisobanuro cy’Ifoto yabonywe n’Abanyamakuru Perezida Kagame agenda ku...

Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abacyekwaho kuba mu mitwe yitwaza intwaro

11-09-2017

Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abacyekwaho kuba mu mitwe yitwaza...

Umubiligi uzwi mubikorwa byo gupfobya Jenoside wavugiraga Umuryango wa Rwigara yasabye Imbabazi

11-09-2017

Umubiligi uzwi mubikorwa byo gupfobya Jenoside wavugiraga Umuryango wa...

Ikinamico kwa bene Rwigara : ’ Amagambo ashize ivuga ’

11-09-2017

Ikinamico kwa bene Rwigara : ’ Amagambo ashize ivuga ’