LATEST NEWS
MU RWANDA
Kaboneka yabwiye abayobozi b’amadini yuko ubu zahabu y’u Rwanda ari isuku
Publish Date: dimanche 15 novembre 2015
VISITS :404
By Admin

Kuwa gatanu tariki 13 abayobozi b’amadini n’amatorero atandukanye hose mu gihugu bagiranye inama yisanzuye na Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Francis Kaboneka, aho yababwiye yuko ubu zahabu y’uRwanda ari isuku, anabasaba kwirinda guhindura umurimo w’imana ubucuruzi ( business) !

Kaboneka yabwiye abo bayobozi bakuru b’amadini n’insengero yuko hano mu Rwanda ubu nta cyumweru gishira hatakiriwe inama mpuzamahanga zikomeye kandi zikaba zifite inyungu cyane ku gihugu, abasaba yuko bakomeza gushishikariza abayoboke babo guteza imbere umuco w’isuku isuku ifite uruhare runini mu kuzana izo nama hano.

Umwe mu bayobozi b’amadini bari aho yarasabye Minisitiri yuko yareka kuzajya ifunga insengero ngo n’uko zitujuje ibi n’ibi ngo kuko insengero atari iz’abashumba cyangwa abayoboke ngo ahubwo ari iz’Imana. Yagize ati tureke abanyarwanda bazajye barira aho bashatse, ngo bapfa gusa kutarya ibyanduye.

Minisitiri Kaboneka yashubije yuko icyo ubu leta gusa yashobora gukora ni ukudahita isenya ahubwo izajya ibanza kubagira inama ngo naho gukurikiza igishushanyo mbonera ni ngombwa. Anavuga kandi batajya bazuyaza gufunga insengero zo mu tubari ngo kuko ijambo ry’Imana ridatwarwa mu nzoga.

Iyo nama yafashe imyanzuro yuko abayobozi b’amadini n’insengero bazakomeza kurushaho kuba abafatanya bikorwa na leta, abo bihaye Imana bakazajya bakangurira abayoboke babo ibyiza leta ibakangurira nk’akamaro ko kugira kugira mutual no gufasha abatishoboye kuzibona !

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Kaboneka Francis

Abo banyamadini banabwiwe yuko kuva Nyakanga umwaka utaha abantu bazajya bavurwa atari uko umuryango wose warangije kwishyurirwa mutuel ngo n’aho hazaba hamaze kwishyura igice gusa bose bazajya bavurwa. Ngo n’umuntu umwe ashobora kuzajya yiyishyurira mutual avurwe aho kuvuga ngo bagomba kuba barishyuye bose. Ikindi n’uko guhera mu kwa 12 uy mwaka abantu bazashobora kwishyura mutuel bakoresheje Mobilo Money.

Kayumba Casmiry

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Urukiko rwategetse ko Umunyamakuru Shyaka Kanuma afungwa by’agateganyo iminsi 30

Urukiko rwategetse ko Umunyamakuru Shyaka Kanuma afungwa by’agateganyo...

Kicukiro : Umunyeshuri yafatanwe kashe 39 z’impimbano

Kicukiro : Umunyeshuri yafatanwe kashe 39 z’impimbano

Abahuzabikorwa ba DASSO muri Nyamagabe basabwe kwibanda ku gukumira ibyaha

Abahuzabikorwa ba DASSO muri Nyamagabe basabwe kwibanda ku gukumira...

Umunani bafunzwe bazira kugerageza guha ruswa abapolisi

Umunani bafunzwe bazira kugerageza guha ruswa abapolisi

Perezida Kagame yibukije abayobozi ko Imana yabaremanye ubushobozi

Perezida Kagame yibukije abayobozi ko Imana yabaremanye ubushobozi

NEW POSTS
Guterana amagambo hagati ya Donald Trump n’Inzego z’Ubutasi bizagarukira he ?

18-01-2017

Guterana amagambo hagati ya Donald Trump n’Inzego z’Ubutasi bizagarukira he...

Amateka y’Umunyamakuru Shyaka Kanuma, Uko yinjiye mu Itangazamakuru n’Uko yageze mu Buyanja bwa Bizimungu Pasteur

17-01-2017

Amateka y’Umunyamakuru Shyaka Kanuma, Uko yinjiye mu Itangazamakuru n’Uko...

Amerika : DONALD TRUMP ashobora kugambanirwa n’Inzego z’Iperereza

17-01-2017

Amerika : DONALD TRUMP ashobora kugambanirwa n’Inzego z’Iperereza

Umurundi Nahimana Thomas, ari guteka umutwe muri Amarika

16-01-2017

Umurundi Nahimana Thomas, ari guteka umutwe muri Amarika

Fatima-Portugal : Habaye umuhango wo gusezera kuri Kigeli V, ikimenyetso cy’Ubugambanyi bwa Benzinge na Bushayija

16-01-2017

Fatima-Portugal : Habaye umuhango wo gusezera kuri Kigeli V, ikimenyetso...

Perezida Kagame yitabiriye Inama ya 27 ihuza u Bufaransa n’ Afurika I Bamako.

16-01-2017

Perezida Kagame yitabiriye Inama ya 27 ihuza u Bufaransa n’ Afurika I...

DONALD TRUMP Ashobora kuba atazi ikimuhatse n’ubwo agiye kuba Perezida w’Amerika

14-01-2017

DONALD TRUMP Ashobora kuba atazi ikimuhatse n’ubwo agiye kuba Perezida...