LATEST NEWS
New section No17
Kacyiru : Abapolisi basoje amahugurwa yo gukumira no kurwanya ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina
Publish Date: jeudi 10 décembre 2015
VISITS :433
By Admin

Kuri uyu wa gatatu taliki ya 9 Ukuboza 2015, ku cyicaro gikuru gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru, hasojwe amahugurwa y’iminsi itanu yari ahuje abapolisi 53 bashinzwe gukumira no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina baturutse mu mitwe ya Polisi hirya no hino mu gihugu.

Yari agamije kubongerera ubumenyi mu bijyanye no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, no kugirango babashe gutahura ibyaha byerekeranye n’ihohoterwa n’uburyo bakwakira uwahohotewe.

Abasoje amahugurwa bakaba barahawe amasomo ajyanye n’uruhare rw’ubufatanye bwa Polisi n’abaturage hagamijwe gukumira no kurwanya ibyaha (community Policing) mu kubikumira, gukumira ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’uko bakira uwarikorewe, uruhare rw’abapolisikazi mu butumwa bwo kubungabunga amahoro mu bihugu bitandukanye, imikorere ya Isange one Stop Centre, uburyo bwo kuringaniza imbyaro, kwirinda virusi itera Sida ndetse n’imicungire y’abakozi, hamwe n’uko wahangana n’ibyatera umuhangayiko(stress).

Inspector of Police (IP) Albert Ruzindana wari uhagarariye abahuguwe, yashimiye Polisi yateguye amahugurwa, maze avuga ko aya mahugurwa abasigiye byinshi kuko bamenyeyemo uburyo bakwirinda inkongi z’imiriro, ubumenyi bwo kurwanya no gukumira ibyaha bitandukanye cyane cyane ihohoterwa rikorerwa mu ngo ndetse n’imyitwarire y’umupolisi mu kazi ka buri munsi cyane cyane igihe yakira kandi yita ku wakorewe ihohoterwa.

Yarangije avuga ko bagiye kuba umusemburo w’uburinganire aho bakorera kandi bagaharanira ko ihohoterwa rishingiye ku gitsina ryagabanyuka mu muryango nyarwanda, ndetse rigacika.

Asoza ku mugaragaro ayo mahugurwa, umuyobozi ushinzwe amahugurwa muri Polisi y’u Rwanda, Commissionner of Police (CP) Cyprian Gatete yashimiye abitabiriye amahugurwa, abasaba kuzashyira mu bikorwa ibyo bize barushaho kunoza umurimo.
Yavuze ko amahugurwa ari ingirakamaro, kuko yongerera ubumenyi abayakoze bityo abasaba kujyana ubwo bumenyi aho bagiye bakazigisha abandi uburyo bakumira ibyaha, kurwanya ihohoterwa no kumenya uburyo bakira uwakorewe icyaha cy’ihohoterwa kuko iyo batanze serivisi nziza biborohereza gukusanya ibimenyetso ku cyaha ndetse no gukurikirana neza ababa bagikoze.

Yarangije abibutsa guhora batyaza ubwenge no kurangwa na disipuline aho bari mu kazi, kuko bituma Polisi igirirwa ikizere n’abo ishinzwe guha serivisi.

RNP

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati yazo

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati...

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo ikibazo

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo...

NEW POSTS
Padiri Thomas Nahimana yiyambaje Rurema nyuma y’Akaga gakomeye arimo

20-03-2017

Padiri Thomas Nahimana yiyambaje Rurema nyuma y’Akaga gakomeye...

Afurika y’Epfo : Umunyarwanda yishwe atwikiwe mu nzu azira umugore w’abandi

18-03-2017

Afurika y’Epfo : Umunyarwanda yishwe atwikiwe mu nzu azira umugore...

RNC –NEW : Rudasingwa Theogene yiyemeje kwiyegereza no gushakira imibereho mu butinganyi

17-03-2017

RNC –NEW : Rudasingwa Theogene yiyemeje kwiyegereza no gushakira imibereho...

Kigali : Ubutinganyi bwafashe indi ntera

17-03-2017

Kigali : Ubutinganyi bwafashe indi ntera

Gloria Kayitesi Umugore wa Lt. Joel Mutabazi arafatanya na Kayumba mu bikorwa byo guhungabanya umutekano w’u Rwanda

14-03-2017

Gloria Kayitesi Umugore wa Lt. Joel Mutabazi arafatanya na Kayumba mu...

Nta terambere rishoboka bikozwe n’umuntu umwe kabone nubwo yaba Perezida-Kagame

13-03-2017

Nta terambere rishoboka bikozwe n’umuntu umwe kabone nubwo yaba...

Ibitekerezo bya Ange Kagame ku ruhare rw’urubyiruko mu guhashya icyorezo cya Sida

13-03-2017

Ibitekerezo bya Ange Kagame ku ruhare rw’urubyiruko mu guhashya icyorezo cya...