LATEST NEWS
New section No17
Kacyiru : Abapolisi batangiye amahugurwa y’ iminsi 5 yo gukumira no kurwanya ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina
Publish Date: mardi 8 décembre 2015
VISITS :136
By Admin

Abapolisi 52 bashinzwe gukumira no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina baturutse hirya no hino mu gihugu mu mitwe ya Polisi itandukanye, kuri uyu wa mbere tariki ya 7 Ukuboza 2015 batangiye amahugurwa azamara iminsi itanu ari kubera ku Kacyiru ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda akaba yari agamije kubongerera ubumenyi mu bijyanye no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’uburyo bakwakira uwahohotewe.

Atangiza ku mugaragaro ayo mahugurwa, umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Emmanuel K.Gasana yashimiye abitabiriye aya mahugurwa, abasaba kuzashyira mu bikorwa ibyo baziga barushaho kunoza umurimo.

IGP Gasana yavuze ko ihame ry’uburinganire mu iterambere rigomba gukora impinduka zigaraghara muri Polisi y’u Rwanda kandi rikaba munzego zose, atari ukugirango hakumirwe ibyaha gusa ahubwo ari no gukurikirana ko ntawe uhutazwa, buri wese mu rwego rwe, bityo na Polisi y’u Rwanda igakomeza gutera imbere muri izo gahunda.

Yagize kandi ati :” Ibikorwa byo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina bigomba kuba igikorwa rusange, hagahurizwa hamwe imbaraga, ubumenyi no kungurana ibitekerezo, niyo mpamvu tubasaba guhuza ubunararibonye musanganywe, bukanonosorerwa muri aya mahugurwa, tukaba tunifuza ko ubutaha mwazaza mubidusangiza mu bikorwa kandi uruhare rwanyu rugakomeza kugaragara aho mukorera.”

Abatangiye amahugurwa kandi bakaba bazahabwa amasomo ajyanye n’ uruhare rw’ubufatanye bwa Polisi n’abaturage hagamijwe gukumira no kurwanya ibyaha (community Policing) mu kubikumira, gukumira ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’uko bakira uwarikorewe, uruhare rw’abapolisikazi bitabiriye amahugurwa mu guhindura imyumvire y’aho bakorera niy’abo bahagarariye by’umwihariko, imikorere ya Isange one Stop Centre, uburyo bwo kuringaniza imbyaro, Kwirinda virus itera Sida n’ibindi.

Abapolisi bakurikirana amahugurwa

Aya mahugurwa kandi yitabiriwe ma Madamu Eugenie Kabageni, wungirije umuyobozi mukuru w’urwego rw’igihugu rushinzwe kugenzura uburinganire wanatanze ikiganiro gifungura amahugurwa , ku ruhare rw’abashinzwe kurwanya ihohohterwa rishingiye ku gitsina mu guteza imbere ihame ry’uburinganire. Aya mahugurwa akaba azarangira ku italiki ya 11 Ukuboza 2015.

RNP

IBITEKEREZO
rucogza

Ubwo bumenyi natwe bazaze babutugezeho hano iwacu, kuko ntidushyigikiye ko hagira uhohoterwa yaba umugabo cyangwa umugore ndetse n'abana bacu. turahinga tukeza imyaka dukwiye kuyirya mu mahoro ntaguhohoterwa.


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati yazo

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati...

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo ikibazo

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo...

NEW POSTS
Urukiko u Rwanda rwambuye ububasha rwumvise ubujurire bwa Ingabire Victoire

27-03-2017

Urukiko u Rwanda rwambuye ububasha rwumvise ubujurire bwa Ingabire...

Tribert Rujugiro mu manza z’uburiganya mu gihugu cya Uganda

27-03-2017

Tribert Rujugiro mu manza z’uburiganya mu gihugu cya Uganda

Uwamahoro Violette yagejejwe imbere y’Urukiko

27-03-2017

Uwamahoro Violette yagejejwe imbere y’Urukiko

Jeannette Kagame yatangije ihuriro rizafasha Abanyarwandakazi b’Abacuruzi kumenyekana ku Isoko mpuzamahanga

27-03-2017

Jeannette Kagame yatangije ihuriro rizafasha Abanyarwandakazi b’Abacuruzi...

Padiri Nahimana abangamiwe n’imbabazi Papa Francis yasabye ku ruhare Kiliziya Gatolika yagize muri Genocide

26-03-2017

Padiri Nahimana abangamiwe n’imbabazi Papa Francis yasabye ku ruhare...

Padiri Thomas Nahimana yiyambaje Rurema nyuma y’Akaga gakomeye arimo

20-03-2017

Padiri Thomas Nahimana yiyambaje Rurema nyuma y’Akaga gakomeye...

Afurika y’Epfo : Umunyarwanda yishwe atwikiwe mu nzu azira umugore w’abandi

18-03-2017

Afurika y’Epfo : Umunyarwanda yishwe atwikiwe mu nzu azira umugore...

RNC –NEW : Rudasingwa Theogene yiyemeje kwiyegereza no gushakira imibereho mu butinganyi

17-03-2017

RNC –NEW : Rudasingwa Theogene yiyemeje kwiyegereza no gushakira imibereho...