LATEST NEWS
New section No17
Kacyiru : Ni iki cyateye inyubako ya Bizimungu gufatwa n’inkongi y’umuriro
Publish Date: jeudi 11 août 2016
VISITS :3068
By Admin

Muri iki gitondo cyo kuwa kane tariki ya 11 Kanama 2016, igice cy’inyubako y’uwahoze ari umukuru w’igihugu cy’u Rwanda Bizimungu Pasteur, w’imyaka 66, cyafashwe n’inkongi y’umuriro kuburyo butunguranye ! iyi nyubako ikaba iherereye ku Kacyiru munsi ya Ambasade y’Abaholandi ahazwi nka KBC, iki gice cyarimo ububiko bw’ikigo mpuzamahanga IFDC nicyo cyafashwe n’inkongi, bikekwa ko yaba yatewe n’amashanyarazi y’aho bari mu bikorwa byo gusudira ibyuma.

Ariko hakaba hari n’abavugako ibi bintu by’inkongi zahato nahato haba hari ikindi kibyihishe inyuma.

Iyi nzu yafashwe n’inkongi ahagana saa tatu n’igice z’igitondo ikoreramo isomero rizwi nka Librarie Ikirezi, gusa ryo ntiryagezweho n’iyi nkongi kuko ishami rya polisi rishinzwe kuzimya umuriro ryahise rigoboka.

Pasteur Bizimungu wigeze kuyobora u Rwanda, wari umaze igihe atagaraga bivigwa ko asigaye yibera muri Rubavu, ariko muri iki gitondo akaba yari mumjyi wa Kigali, ntiyaherukaga kugira icyo atangariza itangazamakuru, kuko mu mbabazi yahawe n’umukuru w’igihugu Paul Kagame, harimo ko abujijwe gukora ibikorwa bya Politiki no kuvugana n’Itangazamakuru akaba yavuze ko ashimira polisi uburyo yamugobotse.

Yagize ati “ Byadutunguye kuko ntabwo twakekaga ko impanuka nk’iyi yashoboraga kuba, twabyakiriye nabi kuko tutari tubyiteze, ariko Polisi yashoboye kuza vuba vuba, ifatanya n’ubushobozi twari dufite. Hari imodoka zirenze eshatu za polisi kandi bamaze igihe kirenze isaha barimo kurwana n’uyu muriro. Badutabaye rero vuba vuba, ngira ngo biri buze gutungana.”

Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali,Supt. Hitayezu Emmanuel yavuze ko bakimara kumenyeshwa amakuru bihutiye gutabara, umuriro utaragera ku yindi ntera.

Iyi nyubako Pasteur Bizimungu yayiguze mu cyamunara, igice cy’imbere gikoreramo Amasade y’Abaholande yamubaye hafi ubwo yari afungiye icyaha cyo kwigomeka k’ Ubutegetsi no gukora ibikorwa bya Politiki bitemewe n’amategeko, amacakubiri no kugumura rubanda yifashihije ishyaka rye PDR-Ubuyanja yari afatanije na Ntakirutinka Charles, yakatiwe imyaka 15, ahabwa imbabazi za perezida amazemo imyaka 4.

Inyubako ya Bizimungu Pasteur yafashwe n’inkongi y’umuriro

IBITEKEREZO
Didas

Usibye Ninzu Nigihungu Kingeze Kuba Icye None Uravuga Ako Gatonyanga Munyanja Niko Kanguciye Irurondongoro

Kalisa

@ Mupenzi Noneho ni iyawe niba itari iya Pasteur Bizimungu ! Ayo manyanga utavuga ni ayahe ? Abantu bajye bava mu matiku n'impuha...

Mupenzi

Iyi nzu ntabwo ari iya Pasteur Bizimungu n'ubwo ayiyitirira mu manyanga yakoze.


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati yazo

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati...

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo ikibazo

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo...

NEW POSTS
Perezida Kagame yatanze ikiganiro mu nama ihuza abayozi ba Amerika na Isiraheli [AIPAC Policy Conference]

28-03-2017

Perezida Kagame yatanze ikiganiro mu nama ihuza abayozi ba Amerika na...

Arusha : urubanza Lt Gen Kayumba yarezemo u Rwanda rwahinduwe impfabusa kubera kurenza igihe

28-03-2017

Arusha : urubanza Lt Gen Kayumba yarezemo u Rwanda rwahinduwe impfabusa...

Urukiko u Rwanda rwambuye ububasha rwumvise ubujurire bwa Ingabire Victoire

27-03-2017

Urukiko u Rwanda rwambuye ububasha rwumvise ubujurire bwa Ingabire...

Tribert Rujugiro mu manza z’uburiganya mu gihugu cya Uganda

27-03-2017

Tribert Rujugiro mu manza z’uburiganya mu gihugu cya Uganda

Uwamahoro Violette yagejejwe imbere y’Urukiko

27-03-2017

Uwamahoro Violette yagejejwe imbere y’Urukiko

Jeannette Kagame yatangije ihuriro rizafasha Abanyarwandakazi b’Abacuruzi kumenyekana ku Isoko mpuzamahanga

27-03-2017

Jeannette Kagame yatangije ihuriro rizafasha Abanyarwandakazi b’Abacuruzi...

Padiri Nahimana abangamiwe n’imbabazi Papa Francis yasabye ku ruhare Kiliziya Gatolika yagize muri Genocide

26-03-2017

Padiri Nahimana abangamiwe n’imbabazi Papa Francis yasabye ku ruhare...

Padiri Thomas Nahimana yiyambaje Rurema nyuma y’Akaga gakomeye arimo

20-03-2017

Padiri Thomas Nahimana yiyambaje Rurema nyuma y’Akaga gakomeye...