LATEST NEWS
MU RWANDA
Kagame aremeza ko i Burundi hashobora kwaduka Genocide ku bufatanye na FDLR
Publish Date: jeudi 25 février 2016
VISITS :2555
By Admin

Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame kuwa Gatandatu tariki ya 20 Gashyantare 2016 yagize icyo avuga ku mvururu zimaze iminsi zirimo kubera mu Burundi ndetse n’imyigarambyo yamagana u Rwanda na Perezida Kagame, Abinyujije ku rubuga rwe rwa Twitter Perezida Kagame yavuze ko agomba kwitondera kuba yagira umwanzuro abifatira nk’umunyafurika by’umwihariko umunyarwanda, ariko avuga ko ibimenyetso bihari kandi bigaragara ahubwo akibaza impamvu nta gikorwa.

Dore twitter za Perezida Kagame n’ubusobanuro bwazo ugenekereje mu kinyarwanda :

Ku bibazo biri mu Burundi, nk’umunyafurika ariko nanone nk’umunyarwanda by’umwihariko, nemeza ko amateka yuzuyemo amasomo menshi ariko abashobora kuyigiraho ari bake

N’ubwo hari ibimenyetso byinshi bigaragara, ubwicanyi bwa buri munsi bw’inzirakarengane, n’ibindi wakwibaza impamvu igisubizo cyo gutabara abantu bari kwicwa ubu cyakomeje kuba kuyobya uburari (ku bibazo nyamukuru bihari n’ikibitera).

Nta bushotoranyi uko bwaba bungana kose na bumwe (buturutse ku Uburundi) buri butume u Rwanda rwiroha muri iki kibazo… kandi nta n’umuti (w’ibibazo biri mu Uburundi) ushobora kuva muri ubu bushotoranyi u Rwanda ruri gukorerwa n’Uburundi.

Abantu bose bagerageje kugira inama abategetsi b’Uburundi, ushyizemo n’ababaga baturutse kure, inama zose batanze ahubwo zatumye ibintu birushaho kujya irudubi, umuntu ashobora kwibaza impamvu yabyo.

Gusa mbona ko umugambi (abategetsi b’Uburundi bafite) uri inyuma y’ibi byose ukubiye mu ngingo eshatu :

1. Kwita undi muntu ikibazo,

2. Kuticira abantu mu kivunge ukagenda wica bake bake kandi ahantu hanyuranye ndetse buri gihe,

3. Kurangiriza umugambi ku gisubizo cya nyuma “Final Solution” ( bishoboka ko yavugaga jenoside yo kurimbura abantu bamwe ) nk’uko ngo biri no kuba ubu.

Iyi akaba ari nayo mpamvu nyamukuru FDRL iri mu Uburundi kuva mu ntangiriro z’ibi bibazo.

Birababaje kubona imbaraga n’ubushake bya politiki byagiye bibaho mu gukemura ibi byarahurizaga ku gisubizo kimwe, ndetse hari n’abashakaga kwegeka intandaro yabyo ku bandi ( u Rwanda) bagambiriye guha agahenge ababifitemo uruhare (abategetsi b’Uburundi).

Mu gihe ubwicanyi buzaba bwararenze inkombe , buri umwe wese ari kubazwa icyatumye adatabara abicwaga igisubizo kizaba kimwe : ntitwabimenye (ko hari ubwicanyi bungana gutya), abazabazwa impamvu batatabaye kandi bazavuga ko batigeze bamenya ko na FDRL yari mu Burundi. Bari bakwiye kuzavuga ko batashakaga kubimenya.

Icyo gihe abantu bazakomeza kungurana inama n’ibitekerezo ku mpamvu zatumye badatabara, ariko abantu bazakomeza kwicwa. Uretse ko twiyemeje ko ibyabaye bitazasubira…kandi ntibirasubira !

Perezida Nkurunziza na FDLR

IBITEKEREZO
kadege

Kumira kuboyobozi niwomuzi wingorane nintambara !!! Kugiramahoro aboneke muri Africa nukohobaho guhebingeso igayitse, iteyisoni yokumira kubutegetsi, birateyisoni ahumuntu yobura numwe yizeye mubobakoranye. Guhindura ibwirizwa shingiro/ubundi bubeshi bwose ntibikwiye kugira ikibanza kukonumuzi wintambara nubukene vyugarije afrika. Kumira kubutegetsi, ninda ndende, noguhahamira amaronko ariko vyica beshi.

lolo

GOLDEN CONTIBUTION, Ubushinwa n'Uburusiya barikubona inyungu mumvururu zihari nawe ngo bakenera amahoro. Wowe ukora business ukabona isoko rikungura kubera imivurungano ni gite wakwifuza ko haza amahoro ngo isoko uribure ? Reba kure.

lolo

GOLDEN CONTIBUTION, Ubushinwa n'Uburusiya barikubona inyungu mumvururu zihari nawe ngo bakenera amahoro. Wowe ukora business ukabona isoko rikungura kubera imivurungano ni gite wakwifuza ko haza amahoro ngo isoko uribure ? Reba kure.

muhizi

Biragoye Kuri Iyi ISi kuba mumahoro, Mugihe hari Ibihugu bikira uroko biteje ibindi intambara, EAST AFR niko izabangamirwa nayo, bayikore nkibyakozwe Kadafi

GOLDEN CONTIBUTION

MUGUTANGA UMUSANZU WANJYE KU KIBAZO CY` UBURUNDI NSANGA UMUNTU WESE UFITE IJAMBO RYIJYANA ADAKWIYE GUTEKEREZA KUGANIRA N` ABAYOBOZI B` UBURUNDI SINANGOMBWA KUGANIRA N` UBURAYA CYANGWA AMERICA , AHUBWO HABA DIPLOMACY YO MU RWEGO RWO HEJURU KUBIHUGU 2 ARIBYO : ubushinwa n` uburusiya . aba bonyine nibo bashobora guhosha ibibazo by` iburundi . Uwiteka adufashe ubushinwa n` uburusiya bugire imyunvire y` amahoro .


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Urukiko rwategetse ko Umunyamakuru Shyaka Kanuma afungwa by’agateganyo iminsi 30

Urukiko rwategetse ko Umunyamakuru Shyaka Kanuma afungwa by’agateganyo...

Kicukiro : Umunyeshuri yafatanwe kashe 39 z’impimbano

Kicukiro : Umunyeshuri yafatanwe kashe 39 z’impimbano

Abahuzabikorwa ba DASSO muri Nyamagabe basabwe kwibanda ku gukumira ibyaha

Abahuzabikorwa ba DASSO muri Nyamagabe basabwe kwibanda ku gukumira...

Umunani bafunzwe bazira kugerageza guha ruswa abapolisi

Umunani bafunzwe bazira kugerageza guha ruswa abapolisi

Perezida Kagame yibukije abayobozi ko Imana yabaremanye ubushobozi

Perezida Kagame yibukije abayobozi ko Imana yabaremanye ubushobozi

NEW POSTS
Guterana amagambo hagati ya Donald Trump n’Inzego z’Ubutasi bizagarukira he ?

18-01-2017

Guterana amagambo hagati ya Donald Trump n’Inzego z’Ubutasi bizagarukira he...

Amateka y’Umunyamakuru Shyaka Kanuma, Uko yinjiye mu Itangazamakuru n’Uko yageze mu Buyanja bwa Bizimungu Pasteur

17-01-2017

Amateka y’Umunyamakuru Shyaka Kanuma, Uko yinjiye mu Itangazamakuru n’Uko...

Amerika : DONALD TRUMP ashobora kugambanirwa n’Inzego z’Iperereza

17-01-2017

Amerika : DONALD TRUMP ashobora kugambanirwa n’Inzego z’Iperereza

Umurundi Nahimana Thomas, ari guteka umutwe muri Amarika

16-01-2017

Umurundi Nahimana Thomas, ari guteka umutwe muri Amarika

Fatima-Portugal : Habaye umuhango wo gusezera kuri Kigeli V, ikimenyetso cy’Ubugambanyi bwa Benzinge na Bushayija

16-01-2017

Fatima-Portugal : Habaye umuhango wo gusezera kuri Kigeli V, ikimenyetso...

Perezida Kagame yitabiriye Inama ya 27 ihuza u Bufaransa n’ Afurika I Bamako.

16-01-2017

Perezida Kagame yitabiriye Inama ya 27 ihuza u Bufaransa n’ Afurika I...

DONALD TRUMP Ashobora kuba atazi ikimuhatse n’ubwo agiye kuba Perezida w’Amerika

14-01-2017

DONALD TRUMP Ashobora kuba atazi ikimuhatse n’ubwo agiye kuba Perezida...