LATEST NEWS
New section No17
Kagame Insitute of Good Governance !”-Edith Mukantagara
Publish Date: vendredi 16 décembre 2016
VISITS :715
By Admin

Umwe mu bitabiriye Inama y’Igihugu y’Umushyikirano, Edith Mukantagara uba muri Uganda, yavuze ko u Rwanda rufite umugisha mu kugira umuyobozi nka Kagame, ndetse n’amahanga akaba atangarira imiyoborere u Rwanda rufite, ku buryo bamwe bitwara nk’Abanyarwanda abandi bakaza gufata amasomo ku byo u Rwanda rukomeza gukora.

Uyu mugore yavuze uburyo aho atuye muri Uganda, abagore baho basigaye bagerageza gukenyera nk’Abanyarwanda kazi, ibi ngo bakabikora bashaka kwigana imibereho myiza yabo.

Yakomeje avuga ko yasenze Imana ikamubwire kimwe mu bintu bigiye kuzaba ku Rwanda harimo ikigo cyitiriwe Perezida Kagame cyigisha imiyoborere myiza.

Ati “ Imana yabitubwiyeho kera muri 1995 dusengera APR icyo gihe Imana iratubwira ngo bazajya baza batubwire ngo mwabikoze mute, none amahanga aza no kubaza uko mwabikoze. Ubwo bwenge Imana yabahaye mwa banyarwanda mwe, Imana numvise imbwira ngo habayeho ikintu cyitwa Kagame Insitute of Good Governance !”

“Noneho ubumenyi bwose bugatunganywa neza bugahabwa n’izina kuko niwe mwagize, niwe twagize kugira ngo tugere aha. Uwashyiraho icyo kintu, ubumenyi bwose bugemurwa mu mahanga bugaca muri ubwo muri icyo kigo cya Kagame Institute of Good Governance.’’

Mukantagara yakomeje avuga ko atiyumvisha uburyo Perezida Kagame amaze guhabwa impamyabushobozi z’ikirenga nyinshi ariko Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda ikaba itaricara ngo imuhe n’imwe.

Yagize ati “ Ikindi cya kabiri, ko yagiye muri kaminuza zo hanze bamushima bamuhaye PhD ngirango zigeze ku munani, kuki mu nteko mutatangiza ubusabe buvuga ko Perezida Paul Kagame ajye yitwa Dr Paul Kagame nawe abyemeye ?”

Umunsi wa mbere w’Inama y’Igihugu y’Umushyikirano iri kuba ku nshuro ya 14 waranzwe n’ibiganiro byibanda ku byo u Rwanda rumaze kugeraho,gusa mu bibazo n’ibyifuzo byatanzwe harimo ibigendanye no gusaba ibikorwa remezo nk’imihanda, amavuriro, amashuri n’ibindi.

Edith Mukantagara uba muri Uganda

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati yazo

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati...

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo ikibazo

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo...

NEW POSTS
Padiri Thomas Nahimana yiyambaje Rurema nyuma y’Akaga gakomeye arimo

20-03-2017

Padiri Thomas Nahimana yiyambaje Rurema nyuma y’Akaga gakomeye...

Afurika y’Epfo : Umunyarwanda yishwe atwikiwe mu nzu azira umugore w’abandi

18-03-2017

Afurika y’Epfo : Umunyarwanda yishwe atwikiwe mu nzu azira umugore...

RNC –NEW : Rudasingwa Theogene yiyemeje kwiyegereza no gushakira imibereho mu butinganyi

17-03-2017

RNC –NEW : Rudasingwa Theogene yiyemeje kwiyegereza no gushakira imibereho...

Kigali : Ubutinganyi bwafashe indi ntera

17-03-2017

Kigali : Ubutinganyi bwafashe indi ntera

Gloria Kayitesi Umugore wa Lt. Joel Mutabazi arafatanya na Kayumba mu bikorwa byo guhungabanya umutekano w’u Rwanda

14-03-2017

Gloria Kayitesi Umugore wa Lt. Joel Mutabazi arafatanya na Kayumba mu...

Nta terambere rishoboka bikozwe n’umuntu umwe kabone nubwo yaba Perezida-Kagame

13-03-2017

Nta terambere rishoboka bikozwe n’umuntu umwe kabone nubwo yaba...

Ibitekerezo bya Ange Kagame ku ruhare rw’urubyiruko mu guhashya icyorezo cya Sida

13-03-2017

Ibitekerezo bya Ange Kagame ku ruhare rw’urubyiruko mu guhashya icyorezo cya...