LATEST NEWS
MU RWANDA
Kagame na Magufuli batangiye guhana amasomo
Publish Date: mercredi 16 mars 2016
VISITS :1913
By Admin

Abakunze gutemberera muri Tanzania bakubwira yuko iyo uganiriye n’abaturage cyane mu mujyi wa Dar es Salaam bakubwira yuko icyo gihugu nacyo cyarangije kwibonera Kagame wacyo !

Abo baturage ba Tanzania bakomeje gufata Perezida Paul Kagame nk’umuntu wifuriza ibyiza abo ayoboye, arwanya ruswa yihanukiriye ari nako ashakisha buri cyashoboka cyose ngo igihugu cye gitere imbere.

Muri Tanzania, cyane cyane mu butegetsi bw’imyaka 10 ishize ya Jakaya Murisho Kikwete, igihugu cyari cyaramunzwe na corruption, ruswa ivugiriza mu nzego zose n’umutungo wa leta ukoreshwa nabi ku buryo buhombya igihugu.

Muri izo manda ebyiri za Kikwete zacyuye igihe mu mpera z’umwaka ushize Tanzania yari igihugu gifite ubuyobozi butita ku mutungo w’igihugu ngo bube bwawubyaza umusaruru, ahubwo buri wese agasahura yishyirira mu mifuka ye cyangwa iya benewabo ntihagire ingamba zifatwa ngo umutungo wa leta ube wakoreshwa, ahubwo kuwukoresha nabi ukagira ngo nizo ngama igihugu cyari cyarihaye !

Muri ubwo butegetsi bwa Kikwete Abatanzania bakomeje kwifuza yuko bagira ubutegetsi nk’ubwa Kagame kuko bumvaga yuko mu Rwanda arwanya ibyo batifuzaga yuko byaboneka muri Tanzanzania, agaharanira ibyo bifuza yuko byagerwaho iwabo.

Muri manda ya kabiri ya Kikwete ubutegetsi bwe ntabwo bwari bubanye neza n’ubwa Kagame ariko wagera Dar es Salaam no muyindi mijyi ugasanga abantu bajijutse bahamya yuko Perezida wabo ariwe mu nyamakosa.

Aho John Pombe Joseph Magufuli afatiye ubutegetsi akinjirana imbaraga zo kurwanya corruption kandi atajenjeka, nibwo abaturage ba Tanzania batangiye kuvuga ngo biboneye Kagame wabo.

Uko iminsi igenda yicuma kandi niko Kagame na Magufuli bagenda bagarura umubano wari warangijwe na Kikwete, kandi umwe akagenda yigira kuri mugenzi we.

Isomo rya mbere n’iryo Magufuli yigiye kuri Kagame. Hano mu Rwanda dukora umuganda buri wa gatandatu wa nyuma w’ukwezi. Muri Tanzania Magufuli nawe yazanye umuganda ariko awushyira kuwa gatandatu wa mbere wa buri kwezi.

Icyo ariko Magufuli ashobora kuba atarakurikiranye neza n’uko uwo muganda we wibanda ku isuku ngo ibe nk’iya hano mu Rwanda naho umuganda wo mu Rwanda ukibanda ku isuku n’ibindi bikorwa by’amajyambere n’indi mibereho myiza y’abaturage.

Mu inama y’umushyikirano yatangiye ikanasozwa mu cyumweru gishize Kagame nawe yagaragaje ikintu yigiye kuri Magufuli, kandi nibyiza abantu kwigiranaho ibifite akamaro.

Perezida Kagame aha impanuro abayobozi bakuru bari mu mwiherero i Gabiro

Ngarambe Francois Umunyamabanga Mukuru wa RPF-Inkotanyi nawe ari mubitabiriye uyu mwiherero

Bamwe mu bayobozi bitabiriye umwiherero

Magufuli agifata ubutegetsi yahise aca ingendo zitari ngombwa abayobozi b’igihugu bakorera mu mahanga. Magufuli akabaza impamvu umuminisitiri cyangwa undi mutegetsi runaka akorera urugendo rw’akazi mu gihugu runaka kandi icyo gihugu Tanzania igifitemo ambasaderi. Izo ngendo Magufuli yaraziciye none na Kagame yatangarije igihugu yuko nawe aziciye.

Kayumba Casmiry

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Polisi y’u Rwanda yeretse itangazamakuru Abarundi 12 bafashwe bagiye gucuruzwa muri Aziya

Polisi y’u Rwanda yeretse itangazamakuru Abarundi 12 bafashwe bagiye...

Bugesera : Polisi yafashe moto yibwe i Kigali igiye kugurishwa i Burundi

Bugesera : Polisi yafashe moto yibwe i Kigali igiye kugurishwa i...

Polisi y’u Rwanda yaburijemo ubujura bw’ikoranabuhanga bw’amadolari ibihumbi 700

Polisi y’u Rwanda yaburijemo ubujura bw’ikoranabuhanga bw’amadolari ibihumbi...

Ruswa ishingiye ku gitsina mu Rwanda, ihurizo rikomereye Umuvunyi Mukuru

Ruswa ishingiye ku gitsina mu Rwanda, ihurizo rikomereye Umuvunyi...

Uburyo abakoze ibizamini bya Leta bamenya ibigo bazigaho

Uburyo abakoze ibizamini bya Leta bamenya ibigo bazigaho

NEW POSTS
DONALD TRUMP abaye Perezida wambere urahiriye gutegeka Amerika adakunzwe

24-01-2017

DONALD TRUMP abaye Perezida wambere urahiriye gutegeka Amerika...

Padiri Nahimana yagiye kwishinganisha Abazungu bamutera utwatsi

24-01-2017

Padiri Nahimana yagiye kwishinganisha Abazungu bamutera utwatsi

Komite y’inzego z’Iperereza n’Umutekano muri Afurika yahuriye mu nama I Addis Ababa

23-01-2017

Komite y’inzego z’Iperereza n’Umutekano muri Afurika yahuriye mu nama I Addis...

Ibyiza dukesha ikoranabuhanga biruta kure ibibazo rishobora gutera - Perezida Kagame

23-01-2017

Ibyiza dukesha ikoranabuhanga biruta kure ibibazo rishobora gutera -...

Abanyafurika bakeneye kwihutisha ibyo bakora ngo hagerwe ku byo batashoboye kugeraho- Kagame

23-01-2017

Abanyafurika bakeneye kwihutisha ibyo bakora ngo hagerwe ku byo batashoboye...

Guterana amagambo hagati ya Donald Trump n’Inzego z’Ubutasi bizagarukira he ?

18-01-2017

Guterana amagambo hagati ya Donald Trump n’Inzego z’Ubutasi bizagarukira he...

Amateka y’Umunyamakuru Shyaka Kanuma, Uko yinjiye mu Itangazamakuru n’Uko yageze mu Buyanja bwa Bizimungu Pasteur

17-01-2017

Amateka y’Umunyamakuru Shyaka Kanuma, Uko yinjiye mu Itangazamakuru n’Uko...