LATEST NEWS
New section No17
Kagame yagiranye ibiganiro na Perezida wa Palestine
Publish Date: lundi 18 juillet 2016
VISITS :510
By Admin

Perezida Paul Kagame yagiranye ibiganiro na Perezida Mahmoud Abbas wa Palestine biga ku masomo buri gihugu cyakwigira ku kindi.

Umukuru w’Igihugu cya Palestine ari mu Rwanda aho yitabiriye inama y’Abakuru b’Ibigugu byo mu Muryango wa Afurika Yunze Ubumwe nk’umutumirwa ibera i Kigali.

Nk’uko bigaragara ku rubuga rwa Twitter rw’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu w’u Rwanda (Village Urugwiro), aba Bakuru b’Ibihugu byombi baganiriye ku masomo ibihugu byombi.

Mu ijambo yavuze mu muhango wo gufungura iyi nama ku Cyumweru, Mahmoud Abbas yagaragaje ko Afurika yafasha igihugu cye kugarura ubwigenge avuga ko bambuwe na Israel bityo asaba Abakuru b’Ibihugu bya Afurika ko bashyigikira gahunda zose z’igihugu cye zo kugarura amahoro mu Burasirazuba bwo hagati.

Yashimiye kandi Perezida Paul Kagame aho agejeje u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ati “Ndashimira Perezida Kagame ku mbaraga n’ubuhanga byatumye ageza ku mahoro, umutekano na Demokarasi muri iki gihugu gitekanye.”

Kuri we ngo kuba yaratumiwe i Kigali muri iyi nama, ni ikimenyetso cy’umubano mwiza w’amateka hagati ya Afurika na Palestine, bityo akaba yizeye ko Afurika izakomeza gushyigikira no gutera ingabo mu bitugu Palestine kugera ibonye ubwigenge n’ubusugire avuga ko imaze imyaka 68 yarambuwe na Israel kandi Isi ikabyirengangiza.Perezida Mahmoud Abbas aganira na Perezida Paul Kagame (Ifoto/Village Urugwiro)

Palestine ni igihugu cy’Abarabu cyo mu Burasirazuba bwo hagati gihora gihanganye bikomeye na Israel kuva mu 1947 ubwo Abayahudi bari bamaze imyaka batatanye hirya no hino ku Isi bashingirwaga igihugu (Israel) bakigarurira ubutaka bumwe na bumwe bwari butuwe n’Abanyapalestine.

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati yazo

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati...

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo ikibazo

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo...

NEW POSTS
Kagame yanenze uburyo Abayobozi bahugiye mu matelefoni ntibaganire ubwo berekezaga mu Mwiherero

1er-03-2017

Kagame yanenze uburyo Abayobozi bahugiye mu matelefoni ntibaganire ubwo...

Umukozi uciriritse m’Uruganda rw’Ibirungo i Paris nawe yanenze Leta yo mu buhungiro ya Padiri Nahimana

28-02-2017

Umukozi uciriritse m’Uruganda rw’Ibirungo i Paris nawe yanenze Leta yo mu...

Ibimenyetso bishya ku ihanurwa ry’Indege ya Habyarimana : Imbunda yakoreshejwe irasa missile yafatiwe muri Congo

27-02-2017

Ibimenyetso bishya ku ihanurwa ry’Indege ya Habyarimana : Imbunda...

Amaraso arasama : Kayumba yataye umutwe asigaye arara kumva ya Karegeya

26-02-2017

Amaraso arasama : Kayumba yataye umutwe asigaye arara kumva ya...

Umugororwa Rugamba Jovin arashakishwa uruhindu kubera gutoroka gereza nshya ya Mageragere

26-02-2017

Umugororwa Rugamba Jovin arashakishwa uruhindu kubera gutoroka gereza...

Uko Dusabe Therese nyina wa Victoire Ingabire yoretse imbaga i Butamwa

25-02-2017

Uko Dusabe Therese nyina wa Victoire Ingabire yoretse imbaga i...

Guverinoma y’Icyuka isa n’abana batoba akondo

24-02-2017

Guverinoma y’Icyuka isa n’abana batoba akondo

Hagati ya leta ya CNDD-FDD n’ Inshuti yayo Mkapa harimo utavugisha ukuri

23-02-2017

Hagati ya leta ya CNDD-FDD n’ Inshuti yayo Mkapa harimo utavugisha...