LATEST NEWS
New section No17
Kagame yerekanye isomo abandi banyafurika bakura k’u Rwanda
Publish Date: vendredi 18 mars 2016
VISITS :349
By Admin

Hano mu Rwanda hasojwe inama ikomeye yigaga ku buryo Afurika yakwivugurura igatera imbere, aho Perezida Kagame yerekanye isomo banyafurika bakura ku Rwanda.

Mu ijambo ryo gusoza iyo nama yiswe African Transformation Forum yaberaga hano mu mujyi wa Kigali, Perezida Kagame yagaragaje yuko mu gushakisha uko Afurika yatera imbere hatagomba kubaho ibyo gushakisha amikoro ahambaye ngo abantu bagire aho batangirira ahubwo bagomba gutangirira aho bari hose kuko nta kundi byagenda bagomba gutangira. Yagize ati ntabwo ugomba kuba ufite ibisubizo byose cyangwa amafaranga yose ya ngombwa ngo ubone gutangira !

Yatanze urugero ku Rwanda aho yavuze yuko mu myaka 22 ishize kubaho kw’igihugu byari bikomeye cyane ku buryo buri kintu cyose cyagombaga gutangirirwaho kihutirwaga ( everything was a priority).

Kagame yavuze yuko inkunga zatwaye igihe kinini ngo ziboneke cyangwa zikaba zitanajyanye n’ibyo Abanyarwanda bifuzaga kuba zabihutisha kuva mu bihe barimo. Ati byabaye ngombwa yuko dutangirira ku mikoro n’ibitekerezo twari dufite gukura igihugu mu bihe bikomeye cyane cyarimo.

Kagame ati ukuri uko kumeze n’uko nta bigo cyangwa abikorera ku giti cyabo bafite bafite ibisubizo cyangwa amikoro bihagije ku bibazo Afurika ifite, ati uburyo buriho bwonyine n’uko twakoresha ibyo bike dufite ngo tube twageza Afurika aheza tuyifuriza.

Perezida Kagame

Perezida Kagame amaze kwiyubakira izina nk’umuntu ufite Afurika ku mutima kandi ufite ibitekerezo byayiteza imbere uhereye ku busa. Benshi ubu bamufata muri ya mvugo ya Kinyarwanda ngo umugabo arigira byamunanira kakaba kamubayeho !

Kayumba Casmiry

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati yazo

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati...

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo ikibazo

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo...

NEW POSTS
Kagame yanenze uburyo Abayobozi bahugiye mu matelefoni ntibaganire ubwo berekezaga mu Mwiherero

1er-03-2017

Kagame yanenze uburyo Abayobozi bahugiye mu matelefoni ntibaganire ubwo...

Umukozi uciriritse m’Uruganda rw’Ibirungo i Paris nawe yanenze Leta yo mu buhungiro ya Padiri Nahimana

28-02-2017

Umukozi uciriritse m’Uruganda rw’Ibirungo i Paris nawe yanenze Leta yo mu...

Ibimenyetso bishya ku ihanurwa ry’Indege ya Habyarimana : Imbunda yakoreshejwe irasa missile yafatiwe muri Congo

27-02-2017

Ibimenyetso bishya ku ihanurwa ry’Indege ya Habyarimana : Imbunda...

Amaraso arasama : Kayumba yataye umutwe asigaye arara kumva ya Karegeya

26-02-2017

Amaraso arasama : Kayumba yataye umutwe asigaye arara kumva ya...

Umugororwa Rugamba Jovin arashakishwa uruhindu kubera gutoroka gereza nshya ya Mageragere

26-02-2017

Umugororwa Rugamba Jovin arashakishwa uruhindu kubera gutoroka gereza...

Uko Dusabe Therese nyina wa Victoire Ingabire yoretse imbaga i Butamwa

25-02-2017

Uko Dusabe Therese nyina wa Victoire Ingabire yoretse imbaga i...

Guverinoma y’Icyuka isa n’abana batoba akondo

24-02-2017

Guverinoma y’Icyuka isa n’abana batoba akondo

Hagati ya leta ya CNDD-FDD n’ Inshuti yayo Mkapa harimo utavugisha ukuri

23-02-2017

Hagati ya leta ya CNDD-FDD n’ Inshuti yayo Mkapa harimo utavugisha...