LATEST NEWS
New section No17
Kamonyi : Abakora umwuga wo gutwara abagenzi ku magare biyemeje kugira uruhare mu kurwanya ibiyobyabwenge
Publish Date: samedi 6 février 2016
VISITS :187
By Admin

​Abakora umwuga wo gutwara abagenzi ku magare bagera ku 50 bibumbiye mu Koperative yitwa “Twizamure” bo mu murenge wa Runda, mu karere ka Kamonyi, bakanguriwe kurwanya ibiyobyabwenge mu gihe bakora imirimo yabo ya buri munsi ndetse no hanze y’akazi bakora.

Ibi babikanguriwe mu nama bagiranye na Superintendent of Police (SP) Donald Kinani , umuyobozi wa Polisi mu karere ka Kamonyi aho yabasobanuriye ubwoko butandukanye bw’ibiyobyabwenge, ububi n’ingaruka zibivaho, haba ku muntu ku giti cye ndetse no ku muryango muri rusange.

Iyi koperative igizwe n’abanyonzi 50 barimo 20 bahoze banywa ibiyobyabwenge nyuma bakaza kubireka no kwishyira hamwe n’abandi mu rwego rwo kwiteza imbere.
Muri iyo nama yabereye mu kagari ka Gihara, SP Kinani yabwiye urwo rubyiruko rw’abanyonzi ati : "Nkamwe abenshi muri mwe mwabibayemo, mufite ubuhamya ku bubi bw’ibiyobyabwenge kandi ibyo muzabwira urundi rubyiruko bizarufasha kuko ruzagereranya uko mumeze ubu n’uko mwari mumeze igihe mwanywaga ibiyobyenge."

Yababwiye ko nta terambere rishoboka ku gihugu cyacu igihe urubyiruko ruri mu biyobyabwenge kandi ari rwo mbaraga igihugu gitezeho umusaruro mu nzego zose z’ubuzima, aho yabakanguriye kandi kujya bitabira gahunda za Leta kandi bakagira uruhare mu mpinduramyitwarire ya bagenzi babo bakiri mu biyobyabwenge.

Nizeyimana Ramadhan w’imyaka 28, umwe mubahoze babinywa, nyuma y’iyi nama yagize ati :” Maze imyaka 2 nduretse kuko natangiye kurunywa mfite imyaka 17 ndureka mfite 26, nahuye narwo ntangiye kwigira umwana wo mu muhanda kandi na nyuma mvuye mu muhanda nakomeje kurunywa ariko nkajya niba amafaranga iwacu ngo mbone icyo ndugura.”

Yarangije agira ati :” Maze umwaka ngiye muri koperative, nkaba maze kwiyubakira inzu y’agaciro k’ibihumbi 500 ngura n’ishyamba ry’ibihumbi 100 none nkaba nkangurira urubyiruko bagenzi banjye ko ababirimo babireka kuko iyo ubinywa usigara uri ikibazo mu muryango kandi nta kizere uba ufitiwe.”

Undi wahoze abinywa yitwa Uwihoreye Jean de Dieu w’imyaka 28 y’amavuko, avuga ko yatangiye kunywa urumogi afite imyaka 15 arureka afite imyaka 24 ngo arunyweshejwe n’imibereho mibi yo mu muryango we.

Yagize ati :”N’ubwo maze umwaka muri koperative, maze imyaka itandatu mu bunyonzi, nakomeje kubabara mu gatuza kubera urumogi ariko aho ndurekeye ubu narakize kandi ntararureka, uretse no kubabara mu gatuza, ntacyo nigeze nimarira, mu gihe ubu maze kwigurira igare narakoreshaga iry’abandi imyaka myinshi, niguriye akamasa ko korora kandi ndizigamira muri SACCO y’umurenge wacu, nkaba nsaba abakiri mu biyobyabwenge ko babireka nta kiza kibibonekamo uretse gusubira inyuma ku mubiri, mu bitekerezo ndetse no mu iterambere.”

Bwana Hategekimana Daniel, umuyobozi wa koperative we, avuga ko bafite amahirwe yo kuba bafite abatangabuhamya ba nyabo muri koperative, yizeye ko bazajya babakoresha nk’abatangabuhamya babyo mu bukangurambaga biteguye gukora mu murenge wose wa Gihara.

RNP

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati yazo

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati...

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo ikibazo

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo...

NEW POSTS
Amaraso arasama : Kayumba yataye umutwe asigaye arara kumva ya Karegeya

26-02-2017

Amaraso arasama : Kayumba yataye umutwe asigaye arara kumva ya...

Uko Dusabe Therese nyina wa Victoire Ingabire yoretse imbaga i Butamwa

25-02-2017

Uko Dusabe Therese nyina wa Victoire Ingabire yoretse imbaga i...

Guverinoma y’Icyuka isa n’abana batoba akondo

24-02-2017

Guverinoma y’Icyuka isa n’abana batoba akondo

Hagati ya leta ya CNDD-FDD n’ Inshuti yayo Mkapa harimo utavugisha ukuri

23-02-2017

Hagati ya leta ya CNDD-FDD n’ Inshuti yayo Mkapa harimo utavugisha...

Kugirango u Rwanda rugire amahoro ni uko Abafaransa bava muri Uganda, ese birashoboka ?

23-02-2017

Kugirango u Rwanda rugire amahoro ni uko Abafaransa bava muri Uganda, ese...

Visi Perezida w’u Buhinde yashimye Kagame aho yavanye u Rwanda

22-02-2017

Visi Perezida w’u Buhinde yashimye Kagame aho yavanye u Rwanda

BURUSELI : RNC irimo gucuruza urupfu rwa Col Patrick Karegeya mu gihe umuryango umaze imyaka 5 usaba ubuhungiro uhakanirwa

22-02-2017

BURUSELI : RNC irimo gucuruza urupfu rwa Col Patrick Karegeya mu gihe...

Uganda : Kijuru muri District ya Kibaale Inkambi y’ imyitozo ya Kayumba n’abashaka gutera u Rwanda

21-02-2017

Uganda : Kijuru muri District ya Kibaale Inkambi y’ imyitozo ya Kayumba...