LATEST NEWS
New section No17
Kamonyi : Abakoze ikizamini cy’uruhushya rw’agateganyo rwo gutwara ibinyabiziga basabwe kwirinda ibiyobyabwenge
Publish Date: mardi 10 novembre 2015
VISITS :162
By Admin

Abantu barenga 150 bakoreye mu karere ka Kamonyi ikizamini cy’uruhushya rw’agateganyo rwo gutwara ibinyabiziga bigishijwe ubwoko bw’ibiyobyabwenge n’ingaruka zabyo , kandi bakangurirwa kubyirinda no kugira uruhare mu kurwanya inyobwa, itundwa, n’icuruzwa ryabyo.

Ubu butumwa babuherewe mu kagari ka Gihinga, Umurenge wa Gacurabwenge ku itariki 9 Ugushyingo 2015 na Assistant Inspector of Police (AIP) Athanase Niyonagira, akaba ashinzwe imikoranire ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage hagamijwe kurwanya no gukumira ibyaha muri aka karere.

AIP Niyonagira yatangiye abasobanurira ko ibiyobyabwenge nk’urumogi bituma uwabinyoye akora ibyaha bitandukanye kubera ko biba byamutesheje ubwenge nk’uko bivugitse, akora ibyaha birimo gukubita no gukomeretsa, ubujura, ihohoterwa rishingiye ku gitsina, urugomo, gufata ku ngufu, no gusambanya abana.

Yakomeje ababwira ko bishobora kandi kubashora mu ngeso mbi nk’ubusambanyi, rimwe na rimwe bukurikirwa n’ingaruka mbi zirimo gutwara inda zitateganyijwe, ubuzererezi, no kwandura zimwe mu ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.

Yabwiye kandi iryo tsinda ry’abo bantu bari baje gukora ibyo bizamini ko ibyo byaha biterwa no kunywa ibiyobyabwenge biteza umutekano muke, maze abasaba kubyirinda no gutanga amakuru ku gihe y’abanywa, abacuruza, n’abakwirakwiza ibiyobyabwenge.

AIP Niyonagira yagize ati :"Kubishoramo amafaranga n’ukuyapfusha ubusa kuko iyo bifashwe birangizwa kandi uhamwe n’ibyaha byo kubicuruza, kubinywa, no kubikwirakwiza arafungwa ndetse agacibwa ihazabu, ibyo bikaba kandi bidindiza iterambere rye ndetse n’iry’umuryango we muri rusange."

Nanone yakomeje ababwira ati : "Ntacyo ubinywa ashobora kwimarira cyangwa ngo akimarire umuryango we n’igihugu muri rusange. Muri amaboko y’igihugu kandi imbere hanyu ni heza. Mukwiye kwirinda ikindi cyose gishobora kurogoya ahazaza hanyu heza”.

Yasoje agira inama abaturage yo kunywa no gucuruza ibinyobwa byemewe n’amategeko kandi bagakomeza guha Polisi y’u Rwanda ndetse n’izindi nzego zibishinzwe amakuru yatuma abakoze cyangwa abategura gukora ikintu cyose kinyuranyije n’amategeko bafatwa.

Umwe muri abo bakoze icyo kizamini witwa Mbarushimana Emmanuel yagize ati :"Mu by’ukuri nta kiza cy’ibiyobyabwenge kuko ababinyoye ni bo bakora ibikorwa bitandukanye bibangamira abantu. Abaturage dukwiye kubyirinda kandi tugatanga amakuru y’ababinywa n’ababicuruza."

Yashimiye Polisi y’u Rwanda muri aka karere ku butumwa yabahaye maze asaba bagenzi be bakoranye icyo kizamini gukurikiza inama bagiriwe.

RNP

IBITEKEREZO
Mike

Ntiwaba warasabitswe n'ibiyobyabwenge ngo unakore uwo mwuga neza. Polisi y'u Rwanda yakoze neza kubakangurira kubyirinda, ariko natwe abaturage muri rusange dukwiye kubyirinda no kubirwanya duha Polisi y'u Rwanda amakuru y'ababinywa , ababikwirakwiza, n'ababicuruza.


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati yazo

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati...

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo ikibazo

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo...

NEW POSTS
Ishyaka Green Party Riramagana ibyatangajwe na Général Kayumba Nyamwasa.

30-03-2017

Ishyaka Green Party Riramagana ibyatangajwe na Général Kayumba...

Perezida Kagame yatanze ikiganiro mu nama ihuza abayozi ba Amerika na Isiraheli [AIPAC Policy Conference]

28-03-2017

Perezida Kagame yatanze ikiganiro mu nama ihuza abayozi ba Amerika na...

Arusha : urubanza Lt Gen Kayumba yarezemo u Rwanda rwahinduwe impfabusa kubera kurenza igihe

28-03-2017

Arusha : urubanza Lt Gen Kayumba yarezemo u Rwanda rwahinduwe impfabusa...

Urukiko u Rwanda rwambuye ububasha rwumvise ubujurire bwa Ingabire Victoire

27-03-2017

Urukiko u Rwanda rwambuye ububasha rwumvise ubujurire bwa Ingabire...

Tribert Rujugiro mu manza z’uburiganya mu gihugu cya Uganda

27-03-2017

Tribert Rujugiro mu manza z’uburiganya mu gihugu cya Uganda

Uwamahoro Violette yagejejwe imbere y’Urukiko

27-03-2017

Uwamahoro Violette yagejejwe imbere y’Urukiko

Jeannette Kagame yatangije ihuriro rizafasha Abanyarwandakazi b’Abacuruzi kumenyekana ku Isoko mpuzamahanga

27-03-2017

Jeannette Kagame yatangije ihuriro rizafasha Abanyarwandakazi b’Abacuruzi...

Padiri Nahimana abangamiwe n’imbabazi Papa Francis yasabye ku ruhare Kiliziya Gatolika yagize muri Genocide

26-03-2017

Padiri Nahimana abangamiwe n’imbabazi Papa Francis yasabye ku ruhare...