LATEST NEWS
MU RWANDA
Kamonyi : Abamotari bashishikarijwe kubahiriza amategeko y’umwuga wabo
Publish Date: vendredi 18 mars 2016
VISITS :95
By Admin

Abakora akazi ko gutwara abagenzi kuri moto bo mu karere ka Kamonyi bagera kuri 250 basabwe kubahiriza amategeko agenga umwuga wabo kugira ngo birinde gukora cyangwa guteza impanuka mu muhanda.

Ubu butumwa babuherewe mu murenge wa Gacurabwenge ku wa gatatu tariki ya 16 Werurwe mu nama bagiranye n’ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda muri aka karere ndetse n’ubw’ihuriro ry’amakoperative y’abamotari ku rwego rw’Intara y’Amajyepfo.

Ageza ubutumwa kuri abo bamotari bibumbiye mu makoperative abiri yabo ari yo KAMOTRACO (Kamonyi Motorcycle Transport and Cooperative na COTAMOKA (Cooperative des Chauffeurs de Taxi-Moto de Kamonyi), umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu karere ka Kamonyi, Chief Inspector of Police (CIP) Marcel Kalisa yagize ati :”Ndabasaba gukora akazi kanyu kinyamwuga murangwa na disipulini, mwirinda gutwara mwasinze, mwubahiriza amategeko y’umuhanda."

CIP Marcel Kalisa yakomeje abasaba kudatwara abagenzi barenze umwe kuri moto, ibyo bakunze kwita “gutendeka”, ndetse bagatanga amakuru y’abagenzi batwaye badashira amakenga (bashobora kuba ari abanyabyaha), nk’abacuruza ibiyobyabwenge n’abandi bagizi ba nabi, ndetse bakirinda no kurenza umuvuduko wemewe.

Umuyobozi w’ihuriro ry’amakoperative y’abamotari ku rwego rw’Intara y’Amajyepfo Nsabimana Jerome, yavuze ko nk’ubuyobozi bw’abo bamotari basanze ari ngombwa kuganira nabo kugira ngo babibutse indangagaciro kugira ngo bagabanye impanuka.

Yagize ati :” Iyi nama igamije gufatanya na Polisi y’u Rwanda dukangurira abamotari kubahiriza amategeko y’umuhanda ndetse dushishikariza bamwe mu bamotari bakora uyu mwuga badafite ibyangombwa kubishaka kuko bashyiriweho uburyo n’igihe gikwiye cyo gukora ibizamini”.

Nsabimana yakomeje avuga ko mu rwego rwo kugira ngo uyu mwuga wo gutwara abantu kuri moto urusheho gukorwa neza, ihuriro ry’amakoperative y’abamotari ku rwego rw’Intara y’Amajyepfo ryiyemeje kujya rikorana inama kenshi n’abamotari mu rwego rwo kunoza uyu mwuga ; ibi bikaba byaratangiriye mu karere ka Ruhango aho ku wa 15 Werurwe baganiriye n’abayobozi b’amakoperative 28 y’abamotari bo mu ntara y’amajyepfo, iyi nama ikaba yarabereye mu karere ka Ruhango.

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Abahuzabikorwa ba DASSO muri Nyamagabe basabwe kwibanda ku gukumira ibyaha

Abahuzabikorwa ba DASSO muri Nyamagabe basabwe kwibanda ku gukumira...

Umunani bafunzwe bazira kugerageza guha ruswa abapolisi

Umunani bafunzwe bazira kugerageza guha ruswa abapolisi

Perezida Kagame yibukije abayobozi ko Imana yabaremanye ubushobozi

Perezida Kagame yibukije abayobozi ko Imana yabaremanye ubushobozi

Babiri bafunzwe bakekwaho guha ruswa abayobozi b’inzego z’ibanze

Babiri bafunzwe bakekwaho guha ruswa abayobozi b’inzego z’ibanze

Umunyamakuru Shyaka Kanuma wafashwe atorotse yasabiwe kuburana afunzwe

Umunyamakuru Shyaka Kanuma wafashwe atorotse yasabiwe kuburana...

NEW POSTS
Guterana amagambo hagati ya Donald Trump n’Inzego z’Ubutasi bizagarukira he ?

18-01-2017

Guterana amagambo hagati ya Donald Trump n’Inzego z’Ubutasi bizagarukira he...

Amateka y’Umunyamakuru Shyaka Kanuma, Uko yinjiye mu Itangazamakuru n’Uko yageze mu Buyanja bwa Bizimungu Pasteur

17-01-2017

Amateka y’Umunyamakuru Shyaka Kanuma, Uko yinjiye mu Itangazamakuru n’Uko...

Amerika : DONALD TRUMP ashobora kugambanirwa n’Inzego z’Iperereza

17-01-2017

Amerika : DONALD TRUMP ashobora kugambanirwa n’Inzego z’Iperereza

Umurundi Nahimana Thomas, ari guteka umutwe muri Amarika

16-01-2017

Umurundi Nahimana Thomas, ari guteka umutwe muri Amarika

Fatima-Portugal : Habaye umuhango wo gusezera kuri Kigeli V, ikimenyetso cy’Ubugambanyi bwa Benzinge na Bushayija

16-01-2017

Fatima-Portugal : Habaye umuhango wo gusezera kuri Kigeli V, ikimenyetso...

Perezida Kagame yitabiriye Inama ya 27 ihuza u Bufaransa n’ Afurika I Bamako.

16-01-2017

Perezida Kagame yitabiriye Inama ya 27 ihuza u Bufaransa n’ Afurika I...

DONALD TRUMP Ashobora kuba atazi ikimuhatse n’ubwo agiye kuba Perezida w’Amerika

14-01-2017

DONALD TRUMP Ashobora kuba atazi ikimuhatse n’ubwo agiye kuba Perezida...

Press Conference : Intambara yongeye kurota hagati ya Donald Trump n’Itangazamakuru

14-01-2017

Press Conference : Intambara yongeye kurota hagati ya Donald Trump...