LATEST NEWS
MU RWANDA
Kamonyi : Abantu barakangurirwa kubahiriza uburenganzira bw’umwana
Publish Date: samedi 2 janvier 2016
VISITS :70
By Admin

Abantu bamwe babangamira uburenganzira bw’umwana babizi ko ari icyaha, abandi bakaba babubangamira batazi ko aricyo.

Polisi y’u Rwanda mu karere ka Kamonyi yakanguriye abaturage bako kubahiriza uburenganzira bw’umwana no kuyiha amakuru y’abantu babubangamiye.

Ubwo butumwa bwatanzwe ku wa 30 Ukuboza 2015 na Superintendent of Police (SP) Donath Kinani, akaba ari umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda muri aka karere.
Yabutangiye mu kiganiro yagiranye n’abakobwa babyariye iwabo bagera kuri 60 bo mu murenge wa Mugina. Yunganiwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge Nkurunziza Jean de Dieu.

SP Kinani yagize ati :"Abana babyarwa n’abakobwa bakiri iwabo bahabwa amazina abapfobya kandi abangamira uburenganzira bwabo. Hari ababita ’Ibinyendaro’ ndetse n’andi. Ikindi gikomeye ni uko bamwe muri abo bana bihakanwa na ba se. Ibyo byose ni ukubavutsa uburenganzira bwabo."

Yavuze ko umwana afite uburenganzira bwo kubaho, kwiga, kwandikishwa mu gihe yavutse, kuvuzwa, kumenya ababyeyi be, kurindwa ivangurwa, kurindwa gushimutwa no gucuruzwa, kugaragaza igitekerezo, ndetse afite n’uburenganzira bwo kuruhuka no kwidagadura.

SP Kinani yagize kandi ati :"Uburenganzira bw’umwana uwo ari we wese bugomba kubahirizwa hatitawe ku buryo yavutsemo, cyangwa ikindi kintu icyo ari cyo cyose."
Yakanguriye urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge n’inzoga zitemewe nka Kanyanga kuko biri mu bishobora kurushora mu ngeso mbi nk’ubusambanyi bukurikirwa rimwe na rimwe no gutwara inda zitateganyijwe.

Polisi y’u Rwanda yashyizeho nimero ya terefone itishyurwa yo gutangiraho amakuru y’ihohoterwa ryakorewe umwana, iyo nimero akaba ari 116.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mugina Nkurunziza Jean de Dieu yashimiye Polisi y’u Rwanda muri aka karere ku kiganiro yahaye aba bakobwa babyariye iwabo, maze abasaba kuba abafatanyabikorwa mu gukangurira abandi kubahiriza uburenganzira bw’abana.

RNP

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Urukiko rwategetse ko Umunyamakuru Shyaka Kanuma afungwa by’agateganyo iminsi 30

Urukiko rwategetse ko Umunyamakuru Shyaka Kanuma afungwa by’agateganyo...

Kicukiro : Umunyeshuri yafatanwe kashe 39 z’impimbano

Kicukiro : Umunyeshuri yafatanwe kashe 39 z’impimbano

Abahuzabikorwa ba DASSO muri Nyamagabe basabwe kwibanda ku gukumira ibyaha

Abahuzabikorwa ba DASSO muri Nyamagabe basabwe kwibanda ku gukumira...

Umunani bafunzwe bazira kugerageza guha ruswa abapolisi

Umunani bafunzwe bazira kugerageza guha ruswa abapolisi

Perezida Kagame yibukije abayobozi ko Imana yabaremanye ubushobozi

Perezida Kagame yibukije abayobozi ko Imana yabaremanye ubushobozi

NEW POSTS
Guterana amagambo hagati ya Donald Trump n’Inzego z’Ubutasi bizagarukira he ?

18-01-2017

Guterana amagambo hagati ya Donald Trump n’Inzego z’Ubutasi bizagarukira he...

Amateka y’Umunyamakuru Shyaka Kanuma, Uko yinjiye mu Itangazamakuru n’Uko yageze mu Buyanja bwa Bizimungu Pasteur

17-01-2017

Amateka y’Umunyamakuru Shyaka Kanuma, Uko yinjiye mu Itangazamakuru n’Uko...

Amerika : DONALD TRUMP ashobora kugambanirwa n’Inzego z’Iperereza

17-01-2017

Amerika : DONALD TRUMP ashobora kugambanirwa n’Inzego z’Iperereza

Umurundi Nahimana Thomas, ari guteka umutwe muri Amarika

16-01-2017

Umurundi Nahimana Thomas, ari guteka umutwe muri Amarika

Fatima-Portugal : Habaye umuhango wo gusezera kuri Kigeli V, ikimenyetso cy’Ubugambanyi bwa Benzinge na Bushayija

16-01-2017

Fatima-Portugal : Habaye umuhango wo gusezera kuri Kigeli V, ikimenyetso...

Perezida Kagame yitabiriye Inama ya 27 ihuza u Bufaransa n’ Afurika I Bamako.

16-01-2017

Perezida Kagame yitabiriye Inama ya 27 ihuza u Bufaransa n’ Afurika I...

DONALD TRUMP Ashobora kuba atazi ikimuhatse n’ubwo agiye kuba Perezida w’Amerika

14-01-2017

DONALD TRUMP Ashobora kuba atazi ikimuhatse n’ubwo agiye kuba Perezida...