LATEST NEWS
MU RWANDA
Kamonyi : Abanyeshuri b’ishuri ribanza rya Gihinga bigishijwe uburyo bwo kugenda mu muhanda
Publish Date: lundi 15 février 2016
VISITS :263
By Admin

​Polisi y’u Rwanda mu karere ka Kamonyi yigishije uburyo bwo kugenda mu muhanda abanyeshuri bagera kuri 300 biga mu ishuri ribanza rya Gihinga riherereye mu kagari Gihinga, mu murenge wa Gacurabwenge.

Babyigishijwe na Inspector of Police (IP) Athanase Niyonagira, akaba ashinzwe imikoranire ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage ndetse n’izindi nzego hagamijwe ubufatanye mu kwicungira umutekano mu karere ka Kamonyi.

IP Niyonagira yababwiye kujya banyura ku ruhande rw’ibumoso bw’umuhanda bakurikije icyerekezo bari kujyamo, kandi bakanyura buri gihe mu nzira yateganyirijwe abanyamaguru mu gihe ihari.

Yababwiye kujya na none bambuka umuhanda banyuze buri gihe mu mirongo itambitse y’ibara ry’umweru yerekana aho abanyamaguru bemerewe kwambukira, kandi mbere yo kuyambukiramo bakabanza kureba iburyo n’ibumoso by’umuhanda niba nta modoka iri hafi ku buryo bambutse batahurira na yo mu muhanda ikaba yabagonga.

Yabwiye abo banyeshuri kujya kandi bategereza iyerekanwa ry’ ikimenyetso cy’umugabo utambuka mu rumuri rw’icyatsi kibisi, bakabona kwambukira muri iyo mirongo iri mu muhanda itambitse ifite ibara ry’umweru.

Yababwiye ati :"N’ubwo mwaba mwambukira ahabugenewe, ndetse mu gihe gikwiriye, mugomba kwihuta, ntimutinde mukora ibikorwa bitandukanye nko gukiniramo umupira."

IP Niyonagira yababwiye kujya kandi bahagarika ibinyabiziga biri mu byerekezo byombi by’umuhanda bakoresheje akaboko kugira ngo bambuke nta nkomyi kandi bagategereza kugeza bihagaze bityo, bakabona kwambuka.

Umuyobozi w’iri shuri, Ndahayo Pascal,yagize ati : "Kubera ko babyigishijwe n’ababizi neza kandi babikora nk’umwuga, ndahamya ndashidikanya ko abanyeshuri bamenye biruseho ibijyanye n’amategeko agenga imigendere yo mu muhanda. Ibi bizatuma badakora impanuka cyangwa ngo baziteze."

Yashimiye Polisi y’u Rwanda ku bw’ayo masomo, kandi asaba abo banyeshuri gukurikiza ibyo bigishijwe.

Nyuma yo kwigishwa amategeko yo kugenda mu muhanda, abo banyeshuri beretswe ndetse bakora umwitozo wo kwambuka umuhanda bakurikije amasoma bari bamaze kwigishwa.

Umwe muri bo witwa Nayihiki Abdul Kalim yagize ati :"Numvaga ko kunyura mu muhanda nihuta bihagije kwirinda impanuka, ariko nyuma y’aya masomo, nasobanukiwe ko ngomba kujya mbanza kureba iburyo n’ibumoso ko nta modoka iri hafi, maze nkabona nkambuka kandi nyuze ahabugenewe."

Yavuze ko ubwo bumenyi yungutse azabusangiza bagenzi be.

RNP

IBITEKEREZO
Mike

Ibi Polisi y'u Rwanda yakoze byo kwigisha abo bana kugenda mu muhanda bizatuma birinda impanuka. Iyi gahunda izakorwe no mu yandi mashuri.


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Urukiko rwategetse ko Umunyamakuru Shyaka Kanuma afungwa by’agateganyo iminsi 30

Urukiko rwategetse ko Umunyamakuru Shyaka Kanuma afungwa by’agateganyo...

Kicukiro : Umunyeshuri yafatanwe kashe 39 z’impimbano

Kicukiro : Umunyeshuri yafatanwe kashe 39 z’impimbano

Abahuzabikorwa ba DASSO muri Nyamagabe basabwe kwibanda ku gukumira ibyaha

Abahuzabikorwa ba DASSO muri Nyamagabe basabwe kwibanda ku gukumira...

Umunani bafunzwe bazira kugerageza guha ruswa abapolisi

Umunani bafunzwe bazira kugerageza guha ruswa abapolisi

Perezida Kagame yibukije abayobozi ko Imana yabaremanye ubushobozi

Perezida Kagame yibukije abayobozi ko Imana yabaremanye ubushobozi

NEW POSTS
Guterana amagambo hagati ya Donald Trump n’Inzego z’Ubutasi bizagarukira he ?

18-01-2017

Guterana amagambo hagati ya Donald Trump n’Inzego z’Ubutasi bizagarukira he...

Amateka y’Umunyamakuru Shyaka Kanuma, Uko yinjiye mu Itangazamakuru n’Uko yageze mu Buyanja bwa Bizimungu Pasteur

17-01-2017

Amateka y’Umunyamakuru Shyaka Kanuma, Uko yinjiye mu Itangazamakuru n’Uko...

Amerika : DONALD TRUMP ashobora kugambanirwa n’Inzego z’Iperereza

17-01-2017

Amerika : DONALD TRUMP ashobora kugambanirwa n’Inzego z’Iperereza

Umurundi Nahimana Thomas, ari guteka umutwe muri Amarika

16-01-2017

Umurundi Nahimana Thomas, ari guteka umutwe muri Amarika

Fatima-Portugal : Habaye umuhango wo gusezera kuri Kigeli V, ikimenyetso cy’Ubugambanyi bwa Benzinge na Bushayija

16-01-2017

Fatima-Portugal : Habaye umuhango wo gusezera kuri Kigeli V, ikimenyetso...

Perezida Kagame yitabiriye Inama ya 27 ihuza u Bufaransa n’ Afurika I Bamako.

16-01-2017

Perezida Kagame yitabiriye Inama ya 27 ihuza u Bufaransa n’ Afurika I...

DONALD TRUMP Ashobora kuba atazi ikimuhatse n’ubwo agiye kuba Perezida w’Amerika

14-01-2017

DONALD TRUMP Ashobora kuba atazi ikimuhatse n’ubwo agiye kuba Perezida...