LATEST NEWS
MU RWANDA
Kamonyi : CPCs bakanguriwe gukomeza kwicungira umutekano
Publish Date: lundi 14 mars 2016
VISITS :248
By Admin

Mu nama yahuje ba CPCs 145 bakorera mu murenge wa Nyarubaka mu karere ka Kamonyi mu mpera z’iki cyumweru, Polisi y’u Rwanda ikorera muri ako karere yabakanguriye gukomeza ingamba zo kwicungira umutekano bakumira banarwanya ibyaha aho batuye.

Muri iyo nama, umupolisi ushinzwe imikoranire hagati ya Polisi n’abaturage hagamijwe kwicungira umutekano wo gukumira no kurwanya ibyaha muri ako karere, Inspector of Police (IP) Athanase Niyonagira, yabibukije ko buri gihe bagomba kureba ushobora kubahungabanyiriza umutekano bakamushyikiriza inzego zibishinzwe.

Akaba yaragize ati :”Mufite uruhare rukomeye mu micungire y’umutekano aho mutuye, niyo mpamvu duhora tubibutsa gutangira amakuru ku gihe no gukangurira abaturanyi banyu gutanga amakuru y’icyabahungabanyiriza umutekano.”

IP Niyonagira yabakanguriye kandi gukora kinyamwuga no kuba intangarugero aho batuye kugirango bakomeze kwicungira umutekano bityo bagere ku iterambere rirambye.

Akaba yaragize ati :”Mugomba kuba intangarugero mu baturanyi banyu, niyo mpamvu mugomba kwirinda ubusinzi, kunywa ibiyobyabwenge n’inzoga z’inkorano n’ibindi bikorwa byahungabanya umutekano, mukitabira umurimo mugatera imbere n’imiryango yanyu ndetse n’Igihugu.”

Yasoje abakangurira kujya batanga amakuru y’imiryango ibanye nabi kugirango igirwe inama, ejo ayo makimbirane atazabaviramo gutemana cyangwa kwicana nk’uko hari aho byagiye bigaragara.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyarubaka Mazimpaka Epimaque wari witabiriye iyo nama, yashimiye Polisi inama idashwema guha abaturage, anabasaba gushyira mu bikorwa impanuro bahawe na Polisi y’u Rwanda.

Nyuma y’inama, ukuriye CPCs muri uwo murenge Nyandwi Jean Paul nawe yashimye Polisi muri aya magambo :”Turashimira impanuro Polisi yacu ihora iduha kandi iyi nama yari ingenzi kuko iduhwituriye kwita ku nshingano zacu”.

RNP

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Bane bafunzwe bacyekwaho guha ruswa abapolisi kugira ngo bakorerwe ibinyuranije n’amategeko

Bane bafunzwe bacyekwaho guha ruswa abapolisi kugira ngo bakorerwe...

Perezida Kagame yifuza impinduka mu bwikorezi bwo mu kirere

Perezida Kagame yifuza impinduka mu bwikorezi bwo mu kirere

Visi Perezida w’u Buhinde yashimye Kagame aho yavanye u Rwanda

Visi Perezida w’u Buhinde yashimye Kagame aho yavanye u Rwanda

Impuguke mu karere zateraniye I Kigali mu kwigira hamwe uko hahashywa ibikorwa by’iterabwoba

Impuguke mu karere zateraniye I Kigali mu kwigira hamwe uko hahashywa...

Imfura z’Ishuri Rikuru ry’Imyuga n’Ubumenyingiro rya Gishari (GIP) 161 zahawe Impamyabumenyi

Imfura z’Ishuri Rikuru ry’Imyuga n’Ubumenyingiro rya Gishari (GIP) 161 zahawe...

NEW POSTS
Guverinoma y’Icyuka isa n’abana batoba akondo

24-02-2017

Guverinoma y’Icyuka isa n’abana batoba akondo

Hagati ya leta ya CNDD-FDD n’ Inshuti yayo Mkapa harimo utavugisha ukuri

23-02-2017

Hagati ya leta ya CNDD-FDD n’ Inshuti yayo Mkapa harimo utavugisha...

Kugirango u Rwanda rugire amahoro ni uko Abafaransa bava muri Uganda, ese birashoboka ?

23-02-2017

Kugirango u Rwanda rugire amahoro ni uko Abafaransa bava muri Uganda, ese...

BURUSELI : RNC irimo gucuruza urupfu rwa Col Patrick Karegeya mu gihe umuryango umaze imyaka 5 usaba ubuhungiro uhakanirwa

22-02-2017

BURUSELI : RNC irimo gucuruza urupfu rwa Col Patrick Karegeya mu gihe...

Uganda : Kijuru muri District ya Kibaale Inkambi y’ imyitozo ya Kayumba n’abashaka gutera u Rwanda

21-02-2017

Uganda : Kijuru muri District ya Kibaale Inkambi y’ imyitozo ya Kayumba...

Nyuma y’imyaka 23 atavuga rumwe na leta, Rukerantare wari Maneko wa Habyarimana yagandutse

21-02-2017

Nyuma y’imyaka 23 atavuga rumwe na leta, Rukerantare wari Maneko wa...

RNC –Ishaje yadukanye ’Agashya ’ noneho igeze no mubapfakazi

20-02-2017

RNC –Ishaje yadukanye ’Agashya ’ noneho igeze no mubapfakazi