LATEST NEWS
New section No17
Kangwagye na Bahame bahoze ari abameya bahawe imyanya muri Guverinoma
Publish Date: lundi 2 mai 2016
VISITS :1530
By Admin

Bahame Hassan wayoboraga Akarere ka Rubavu akava kuri uyu mwanya yerekeza mu gihome kubera ibyaba bya ruswa yakekwagaho, akaza kugirwa umwere, akarekurwa ;

Na Kangwagye Justus wayoboraga Akarere ka Rulindo ariko ntiyemererwe kongera kwiyamamaza kuko yari arangije manda ebyiri adashobora kurenza, nk’uko biteganywa n’itegeko ;

Bahawe imyanya muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC), no mu Kigo cy’Igihugu cy’Imiyoborere (RGB) nk’uko tubikesha Itangazo ry’Inama y’Abaminisitiri , yateranye kuri uyu wa Gatatu.

Bahame yagizwe Umuyobozi Mukuru ushinzwe Amajyambere Rusange n’Imibereho Myiza y’Abaturage muri MINALOC, Kangwagye agirwa Umuyobozi Mukuru w’Ishami rishinzwe kwegereza Abaturage Ubuyobozi muri RGB.

Jackline Kamanzi wari umaze agahe gato agizwe Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, yasubijwe mu Nama y’Igihugu y’Abagore (CNF) ku mwanya yahozeho w’Umunyamabanga Nshingwabikorwa.

Umutoni Gatsinzi Nadine, ni we wahise agirwa Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, nk’uko Itangazo ry’Inama y’Abaminisitiri rikomeza ribigaragaza.

Abandi bashyizwe mu myanya mishya muri Guverinoma ni :

Kalisa Edward Umuyobozi Mukuru w’Ishami rishinzwe Imirimo rusange muri RGB. Yari asanzwe ashinzwe siporo muri Minisiteri y’Umuco na Siporo. Hari kandi,

Ningabire Yves Bernard wagizwe Umuyobozi Mukuru ushinzwe Igenamigambi, Ikurikirana n’Isuzuma bikorwa muri MINALOC,

Bahame Hassan na Kangwagye Justus

Maj. Nzaramba Pascal wagizwe Umuyobozi ushinzwe imirimo ku Bibuga by’Indege mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe iby’Indege za Gisiviri/RCAA, na

Sibomana Pierre Célestin wagizwe Umuyobozi w’Ishami rishinzwe kongerera abakozi ubushobozi mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe gutunganya Amasoko ya Leta/RPPA.

Umwanditsi wacu

IBITEKEREZO
Taofic

Conglaturation Bahame ukuri ni ukuri kandi ndashimira Leta y'URWANDA k'ubutabera bwiza igeza kubanyarwanda ikabarenganura.

Rucogoza

Congraturation tubifurije kuzagira imirimo myiza.


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati yazo

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati...

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo ikibazo

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo...

NEW POSTS
Ibimenyetso bishya ku ihanurwa ry’Indege ya Habyarimana : Imbunda yakoreshejwe irasa missile yafatiwe muri Congo

27-02-2017

Ibimenyetso bishya ku ihanurwa ry’Indege ya Habyarimana : Imbunda...

Amaraso arasama : Kayumba yataye umutwe asigaye arara kumva ya Karegeya

26-02-2017

Amaraso arasama : Kayumba yataye umutwe asigaye arara kumva ya...

Uko Dusabe Therese nyina wa Victoire Ingabire yoretse imbaga i Butamwa

25-02-2017

Uko Dusabe Therese nyina wa Victoire Ingabire yoretse imbaga i...

Guverinoma y’Icyuka isa n’abana batoba akondo

24-02-2017

Guverinoma y’Icyuka isa n’abana batoba akondo

Hagati ya leta ya CNDD-FDD n’ Inshuti yayo Mkapa harimo utavugisha ukuri

23-02-2017

Hagati ya leta ya CNDD-FDD n’ Inshuti yayo Mkapa harimo utavugisha...

Kugirango u Rwanda rugire amahoro ni uko Abafaransa bava muri Uganda, ese birashoboka ?

23-02-2017

Kugirango u Rwanda rugire amahoro ni uko Abafaransa bava muri Uganda, ese...

Visi Perezida w’u Buhinde yashimye Kagame aho yavanye u Rwanda

22-02-2017

Visi Perezida w’u Buhinde yashimye Kagame aho yavanye u Rwanda

BURUSELI : RNC irimo gucuruza urupfu rwa Col Patrick Karegeya mu gihe umuryango umaze imyaka 5 usaba ubuhungiro uhakanirwa

22-02-2017

BURUSELI : RNC irimo gucuruza urupfu rwa Col Patrick Karegeya mu gihe...