LATEST NEWS
MU RWANDA
Karongi : Abagize urwego rwa Dasso basabwe gukora akazi kinyamwuga
Publish Date: lundi 28 décembre 2015
VISITS :65
By Admin

Uku kubibutsa inshingano zabo zo gukora akazi kinyamwuga no kubahiriza amategeko abagenga, byabaye tariki ya 24 Ukuboza mu nama bagiranye n’ushinzwe imikoranire ya Polisi n’abaturage muri ako karere Inspector of Police (IP) Jean Baptiste Rutebuka, aho yari kumwe n’umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akarere ka Karongi Muhire Emmanuel.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akarere ka Karongi Muhire Emmanuel aganira n’abagize urwego rwa Dasso bo mu karere ka Karongi, yabasabye ubufatanye n’inzego zishinzwe gucunga umutekano kuko ari bwo buryo bwonyine butuma bagera ku nshingano zabo, aboneraho kubasaba kujya batanga amakuru y’ikintu cyose gishobora kuba cyahungabanya umutekano kugira ngo habeho gukumira hakiri kare.

IP Jean Baptiste Rutebuka we yavuze ko iyi nama n’abagize urwego rwa Dasso yasuzumiye hamwe imikorere n’imikoranire hagati yabo, polisi ndetse n’izindi nzego, hagamijwe gukomeza kubungabunga umutekano.

Yagize ati :” twari tugamije kubibutsa inshingano zabo nk’urwego rushinzwe kunganira akarere mu kubungabunga umutekano. Mu mpera z’umwaka hari bamwe bashobora kwirara bakishimira ko basoje umwaka ku buryo bakwibagirwa inshingano zabo.

Iyi nama rero yari igamije kubakebura kugira ngo bakore akazi kurushaho, kuko hari ibikorwa bimwe na bimwe bishobora kuboneka birimo ubusinzi, urugomo,ubujura hirya no hino mu mirenge bikozwe n’abaturage muri iki gihe dusoza umwaka.

RNP

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Abahuzabikorwa ba DASSO muri Nyamagabe basabwe kwibanda ku gukumira ibyaha

Abahuzabikorwa ba DASSO muri Nyamagabe basabwe kwibanda ku gukumira...

Umunani bafunzwe bazira kugerageza guha ruswa abapolisi

Umunani bafunzwe bazira kugerageza guha ruswa abapolisi

Perezida Kagame yibukije abayobozi ko Imana yabaremanye ubushobozi

Perezida Kagame yibukije abayobozi ko Imana yabaremanye ubushobozi

Babiri bafunzwe bakekwaho guha ruswa abayobozi b’inzego z’ibanze

Babiri bafunzwe bakekwaho guha ruswa abayobozi b’inzego z’ibanze

Umunyamakuru Shyaka Kanuma wafashwe atorotse yasabiwe kuburana afunzwe

Umunyamakuru Shyaka Kanuma wafashwe atorotse yasabiwe kuburana...

NEW POSTS
Guterana amagambo hagati ya Donald Trump n’Inzego z’Ubutasi bizagarukira he ?

18-01-2017

Guterana amagambo hagati ya Donald Trump n’Inzego z’Ubutasi bizagarukira he...

Amateka y’Umunyamakuru Shyaka Kanuma, Uko yinjiye mu Itangazamakuru n’Uko yageze mu Buyanja bwa Bizimungu Pasteur

17-01-2017

Amateka y’Umunyamakuru Shyaka Kanuma, Uko yinjiye mu Itangazamakuru n’Uko...

Amerika : DONALD TRUMP ashobora kugambanirwa n’Inzego z’Iperereza

17-01-2017

Amerika : DONALD TRUMP ashobora kugambanirwa n’Inzego z’Iperereza

Umurundi Nahimana Thomas, ari guteka umutwe muri Amarika

16-01-2017

Umurundi Nahimana Thomas, ari guteka umutwe muri Amarika

Fatima-Portugal : Habaye umuhango wo gusezera kuri Kigeli V, ikimenyetso cy’Ubugambanyi bwa Benzinge na Bushayija

16-01-2017

Fatima-Portugal : Habaye umuhango wo gusezera kuri Kigeli V, ikimenyetso...

Perezida Kagame yitabiriye Inama ya 27 ihuza u Bufaransa n’ Afurika I Bamako.

16-01-2017

Perezida Kagame yitabiriye Inama ya 27 ihuza u Bufaransa n’ Afurika I...

DONALD TRUMP Ashobora kuba atazi ikimuhatse n’ubwo agiye kuba Perezida w’Amerika

14-01-2017

DONALD TRUMP Ashobora kuba atazi ikimuhatse n’ubwo agiye kuba Perezida...

Press Conference : Intambara yongeye kurota hagati ya Donald Trump n’Itangazamakuru

14-01-2017

Press Conference : Intambara yongeye kurota hagati ya Donald Trump...