LATEST NEWS
MU RWANDA
Karongi : Abantu 112 bahawe ubumenyi ku kwirinda inkongi z’imiriro
Publish Date: lundi 25 avril 2016
VISITS :171
By Admin

​Mu mpera z’icyumweru gishize, Polisi y’u Rwanda yahuguye abantu 112 bagize ibyiciro bitandukanye ku gitera inkongi z’imiriro, uko bazirinda, n’uko bazizimya hagize aho ziba.

Abahuguwe bagizwe n’abayobozi b’amadini, ba nyiri utubare n’abakozi babo, ba nyiri amahoteri n’abo bakoresha, abahagarariye Ibitaro bya Kibuye, na bamwe mu bakozi b’Amabanki yo mu mujyi w’aka karere.

Barimo kandi abayobozi, abarezi n’abanyeshuri bo mu mashuri atandukanye arimo Ishuri Rikuru ry’Ubumenyingiro ryo mu ntara y’Amajyepfo (Integrated Polytechnic Regional Center South -IPRC- South), Sainte Marie-Kibuye, n’urwunge rw’amashuri rwa Kibuye, n’abacuruzi bo mu mujyi w’aka karere barimo abagurisha ibikomoka kuri Peterori.

Ubu bumenyi ku kwirinda inkongi z’imiriro no kuzizimya igihe zibaye babuherewe mu kagari ka Kibuye, ho mu murenge wa Bwishyura.

Bahuguwe n’umuyobozi w’ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kurwanya inkongi z’imiriro no gutabara abari mu kaga, Assistant Commissioner of Police (ACP) Jean Baptiste Seminega.

ACP Seminega yasobanuriye abagize ibi byiciro ko inkongi z’imiriro ziterwa ahanini no gukoresha ibikoresho by’amashanyarazi bitujuje ubuziranenge, no gukoresha abantu badafite ubumenyi buhagije mu gushyira amashanyarazi mu nyubako.

Yongeyeho ko zishoboka guterwa kandi no kwinjiza ibikoresho byinshi bikoresha amashanyarazi mu kindi na cyo kiyakoresha ariko kidafite ubushobozi bwo kubyakira ; ku buryo kigera aho gisumbywa ubushobozi n’ibyakinjijwemo ; ku buryo biteza circuit ari na yo rimwe na rimwe ivamo inkongi z’imiriro.

Yababwiye ati :"Inyubako zanyu zikorerwamo, zituwe kandi zigendwamo n’abantu benshi. Murasabwa rero gushyiraho ingamba zo gukumira inkongi z’imiriro, kandi igihe zibaye mukaba mushobora kuzizimya zitarangiza ibintu byinshi."

Amaze kubasobanurira ibishobora gutera inkongi z’imiriro, ACP Seminega yasabye abagize ibi byiciro kuba abafatanyabikorwa ba Polisi y’u Rwanda mu kuzirwanya, ibyo bakabikora bakangurira abandi kwirinda no kurwanya ikintu cyose gishobora kuzitera.

Yabagiriye inama yo kugura no gushyira ibikoresho by’ibanze byo kuzimya inkongi z’imiriro (Fire extinguishers) mu nyubako bakoreramo ndetse no mu ngo zabo ; kandi ababwira kujya bita ku buzima bwabyo babisuzumisha ku babihugukiwe kugira ngo babarebere ko bikiri bizima.

ACP Seminega yababwiye kujya na none bazimya kandi ibikoresho byose bikoresha amashanyarazi nka tereviziyo, radiyo na mudasobwa igihe cyose batari kubikoresha.

Yabamenyesheje ko umuntu utarabona ubushobozi bwo kugura ibikoresho by’ibanze byo kuzimya inkongi z’imiriro ashobora gukoresha umucanga, amazi, n’ibitaka byumutse mu gihe habaye inkongi y’umuriro, ariko ko agomba gukupa amashanyarazi mbere ya byose ; kandi agahungisha ibintu bitarafatwa n’inkongi.

Yababwiye nomero za terefone za Polisi y’u Rwanda zitabazwa iyo habaye inkongi y’umuriro, izo akaba ari : 111, 0788311120, na 0788311224.

Umuyobozi w’aka karere wungirije ushinzwe ubukungu, Bagwire Esperance yashimye Polisi y’u Rwanda kuri ubwo bumenyi yahaye abo bagize ibyo byiciro, kandi abasaba gukurikiza ibyo bigishijwe.

Umwe mu bahuguwe witwa Kabengera Innocent akaba ari umurezi mu rwunge rw’amashuri rwa Kibuye yashimye Polisi y’u Rwanda ku bw’ubwo bumenyi, aho yagize ati :"Aya mahugurwa ni ingirakamaro kuko yatumye ndushaho gusobanukirwa uko nakwirinda inkongi y’umuriro ndetse n’uko nayizimya iramutse ibaye."

RNP

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Abagenerwabikorwa ba Imbuto Foundation bakanguriwe kurangwa n’ikinyabupfura

Abagenerwabikorwa ba Imbuto Foundation bakanguriwe kurangwa n’ikinyabupfura

Amahanga arifuza ikoranabuhanga ryahimbwe n’Abanyarwanda mu gukurikirana abanyeshuri

Amahanga arifuza ikoranabuhanga ryahimbwe n’Abanyarwanda mu gukurikirana...

[AMAFOTO] : Mushakire hamwe ingamba zirwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina-Minisitri w’Intebe Murekezi

[AMAFOTO] : Mushakire hamwe ingamba zirwanya ihohoterwa rishingiye ku...

Bwa mbere, U Rwanda rurakira inama nyafurika y’abagore bo mu nzego z’umutekano

Bwa mbere, U Rwanda rurakira inama nyafurika y’abagore bo mu nzego...

Gicumbi : Gitifu w’Akarere yeguye, abajijwe impamvu ati : “Eeeh ! Waba uretse gato.”

Gicumbi : Gitifu w’Akarere yeguye, abajijwe impamvu ati : “Eeeh ! Waba...

NEW POSTS
Umuhango wo kwibuka Mucyo Jean de Dieu mu Bubiligi ( AMAFOTO )

2-12-2016

Umuhango wo kwibuka Mucyo Jean de Dieu mu Bubiligi ( AMAFOTO...

Iryavuzwe riratashye : Nahimana yasohoye inyandiko ihakana Jenoside n’abayikoze

30-11-2016

Iryavuzwe riratashye : Nahimana yasohoye inyandiko ihakana Jenoside...

UK : Abanyarwanda barokotse Jenoside babangamiwe n’abayikoze bacyidegembya

30-11-2016

UK : Abanyarwanda barokotse Jenoside babangamiwe n’abayikoze...

Padiri Nahimana arategura imyigaragambyo itemewe kuri Ambasade y’u Rwanda i Buruseli

29-11-2016

Padiri Nahimana arategura imyigaragambyo itemewe kuri Ambasade y’u Rwanda...

Urukiko Ruzemeza Aho Umugogo w’Umwami Kigeli V Uzatabarizwa

28-11-2016

Urukiko Ruzemeza Aho Umugogo w’Umwami Kigeli V Uzatabarizwa

Alice Cyusa yirukanwe k’Ubuyobozi bwa Diaspora Nyarwanda

25-11-2016

Alice Cyusa yirukanwe k’Ubuyobozi bwa Diaspora Nyarwanda

Breaking news - Nairobi : Padiri Nahimana yabujijwe kwinjira mu ndege Nairobi- Kigali

25-11-2016

Breaking news - Nairobi : Padiri Nahimana yabujijwe kwinjira mu ndege...

Biracyekwa ko Urupfu rwa Padiri Evariste Nambaje rwaba rufitanye isano no kwiyamamaza kwa Nahimana

24-11-2016

Biracyekwa ko Urupfu rwa Padiri Evariste Nambaje rwaba rufitanye isano no...