LATEST NEWS
MU RWANDA
Karongi : Abaturage barasabwa kugira uruhare mu gukumira ubujura bwa mazutu y’isosiyeti ikora umuhanda
Publish Date: mardi 2 février 2016
VISITS :217
By Admin

​Ku itariki ya 1 Gashyantare 2016, Polisi y’u Rwanda mu karere ka Karongi yafashe litiro 420 za Mazutu zari mu majerekani 21, zibwe Kompanyi y’Abashinwa ikora imirimo yo kubaka umuhanda mu turere twa Rusizi, Karongi na Rubavu yitwa China Road and Bridge Corporation.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’Uburengerazuba, Superintendent of Police (SP) Emmanuel Hitayezu, yavuze ko izi litiro 420 zafatiwe mu mukwabu wakozwe mu rukerera rwo ku itariki ya 1 Gashyantare, mu midugudu ibiri ariyo Kagabiro na Ryaruhanga yo mu murenge wa Mubuga mu karere ka Karongi. Iki gikorwa cyabaye nyuma y’aho Polisi y’u Rwanda muri ako karere, yari yahawe amakuru n’abaturage ku bujura bw’iyo mazutu ya sosiyeti y’abashinwa ikora umuhanda muri bako karere.

SP Hitayezu yakomeje avuga ko iyi mazutu yasanzwe mu ntoki z’abaturage aho yari ihishwe. Bikaba bikekwa ko abayibye bari mu migambi yo kuyigurisha. Iyi mazutu yahise ifatwa ijyanwa kuri sitasiyo ya Polisi y’u Rwanda ya Gishyita mu gihe iperereza rigikorwa ngo hamenyekane abihishe inyuma y’ubu bujura.

SP Hitayezu yavuze ko atari ubwa mbere muri ibi bice haberamo ubujura bwa mazutu ikoreshwa mu gukora umuhanda unyura muri aka karere, kuko mu kwezi kwa Kanama umwaka ushize, abaturage babiri bo mu murenge wa Gishyita bafatanywe litiro 180 za mazutu na litiro 80 z’amavuta ya moteri y’imodoka zikora uwo muhanda, ubu bashyikirijwe inzego z’ubutabera.

Nk’uko yakomeje abivuga, abenshi bagaragara muri ubu bujura ni abakozi b’iriya sosiyeti, bakaba biganjemo abashoferi b’imodoka zikora uyu umuhanda ndetse n’abandi bashinzwe kurinda ibikoresho byifashishwa mu ikorwa ryawo.

SP Hitayezu yashishikarije abantu gukura amaboko mu mifuka bakitabira gahunda Leta yashyizeho zigamije kubateza imbere. Yagize ati :"Abantu bakwiye gukora aho gutega amakiriro n’amaramuko ku kwiba cyangwa ku kindi gikorwa icyo aricyo cyose kinyuranyije n’amategeko".

Yavuze ko kwiba iyi mazutu n’ibindi bikoresho biba biteganyirijwe kubaka uyu muhanda, bituma hashobora kubaho ukudindiza iki gikorwa cy’iterambere, kandi amafaranga yo kuwubaka aba yaraturutse mu misoro y’abaturage, bityo asaba abaturage kujya batanga amakuru yatuma habaho gukumira ubu bujura.

Yakomeje asaba abagifite imyumvire nk’iyo mibi, kuyireka kuko ababifatiwemo bahanwa n’amategeko bikaba bibagiraho n’ingaruka mbi zirimo n’igifungo, nk’uko bikubiye mu ngingo ya 300 y’igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda, ivuga ko umuntu wese ukora ubujura budakoreshejwe kiboko cyangwa ibikangisho ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku myaka ibiri (2) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’icyibwe cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

RNP

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Umunani bafunzwe bazira kugerageza guha ruswa abapolisi

Umunani bafunzwe bazira kugerageza guha ruswa abapolisi

Perezida Kagame yibukije abayobozi ko Imana yabaremanye ubushobozi

Perezida Kagame yibukije abayobozi ko Imana yabaremanye ubushobozi

Babiri bafunzwe bakekwaho guha ruswa abayobozi b’inzego z’ibanze

Babiri bafunzwe bakekwaho guha ruswa abayobozi b’inzego z’ibanze

Umunyamakuru Shyaka Kanuma wafashwe atorotse yasabiwe kuburana afunzwe

Umunyamakuru Shyaka Kanuma wafashwe atorotse yasabiwe kuburana...

Abayobozi b’ibigo by’amashuri bane bafunzwe bakekwaho kunyereza arenga miliyoni 50

Abayobozi b’ibigo by’amashuri bane bafunzwe bakekwaho kunyereza arenga...

NEW POSTS
Amateka y’Umunyamakuru Shyaka Kanuma, Uko yinjiye mu Itangazamakuru n’Uko yageze mu Buyanja bwa Bizimungu Pasteur

17-01-2017

Amateka y’Umunyamakuru Shyaka Kanuma, Uko yinjiye mu Itangazamakuru n’Uko...

Amerika : DONALD TRUMP ashobora kugambanirwa n’Inzego z’Iperereza

17-01-2017

Amerika : DONALD TRUMP ashobora kugambanirwa n’Inzego z’Iperereza

Umurundi Nahimana Thomas, ari guteka umutwe muri Amarika

16-01-2017

Umurundi Nahimana Thomas, ari guteka umutwe muri Amarika

Fatima-Portugal : Habaye umuhango wo gusezera kuri Kigeli V, ikimenyetso cy’Ubugambanyi bwa Benzinge na Bushayija

16-01-2017

Fatima-Portugal : Habaye umuhango wo gusezera kuri Kigeli V, ikimenyetso...

Perezida Kagame yitabiriye Inama ya 27 ihuza u Bufaransa n’ Afurika I Bamako.

16-01-2017

Perezida Kagame yitabiriye Inama ya 27 ihuza u Bufaransa n’ Afurika I...

DONALD TRUMP Ashobora kuba atazi ikimuhatse n’ubwo agiye kuba Perezida w’Amerika

14-01-2017

DONALD TRUMP Ashobora kuba atazi ikimuhatse n’ubwo agiye kuba Perezida...

Press Conference : Intambara yongeye kurota hagati ya Donald Trump n’Itangazamakuru

14-01-2017

Press Conference : Intambara yongeye kurota hagati ya Donald Trump...

Uko Kigeli bashakaga kumutabariza muri Portugal, n’ uko yazanywe mu Rwanda bujura

13-01-2017

Uko Kigeli bashakaga kumutabariza muri Portugal, n’ uko yazanywe mu Rwanda...