LATEST NEWS
New section No17
Karongi : Hangijwe litiro 660 z’inzoga itemewe
Publish Date: samedi 20 août 2016
VISITS :202
By Admin

Polisi y’u Rwanda mu karere ka Karongi yafatiye mu mukwabu litiro 660 z’inzoga itemewe izwi ku izina rya ’Marokeri’ ndetse ifata abantu batatu barimo abayengaga n’abayinywaga.

Abafashwe babikora ni Joseph Uwimana, Vestine Uwamahoro na Emmanuel Rwirangira.

Bafatiwe mu kagari ka Kibirizi, ho mu murenge wa Rubengera ku itariki 17 Kanama.

Bivugwa ko Marokeri ari uruvange rw’amazi, ifu y’amasaka, isukari,umusemburo witwa Pakmaya, n’amatafari aseye.

Izo litiro 660 zikimara gufatwa zahise zangizwa. Icyo gikorwa cyabanjirijwe no gusobanurira abaturage bagera kuri 200 batuye mu gace zafatiwemo bakitabiriye ingaruka zo kwishora mu biyobyabwenge.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, Chief Inspector of Police (CIP) André Hakizimana yagize ati :"Igihe cyose dufashe inzoga zitemewe ndetse n’ikindi kinyobwa kitemewe gucuruzwa mu Rwanda tubijyana mu isuzumiro (Laboratory),twasanga birengeje igipimo (Methanol) cya 0.5 kigafatwa nk’ikiyobyabwenge. Duhita dukora dosiye, maze uwafashwe yenga cyangwa abicuruza agashyikirizwa ubushinjacyaha."

Yakomeje agira ati :"Abantu bakwiye kumenya ko gusuzuma urugero rwa alkolo iri mu kinyobwa bigamije kwirinda icyahungabanya ubuzima bwabo. Ni yo mpamvu Polisi y’u Rwanda ishyira imbaraga mu kurwanya ibinyobwa bitemewe."

Yongeyeho ko inzoga zitemewe zikunze gufatirwa muri Karongi harimo Marokeri, Nyirantare, Kambuca na Muriture.

Yavuze ko izo nzoga ndetse n’izindi zitemewe zitera abazinyoye gukora ibyaha nko gukubita no gukomeretsa kandi ko zibatera uburwayi butandukanye.

CIP Hakizimana yakomeje ubutumwa bwe agira ati :"Buri wese arasabwa kutenga, kutanywa no kudacuruza ibinyobwa byose bitemewe n’amategeko kandi akagira uruhare mu kubirwanya aha Polisi y’u Rwanda n’izindi nzego zirimo iz’ibanze amakuru y’ababikora ndetse n’abakora ibindi byaha."

Yibukije Iteka rya Minisitiri w’Intebe N° 113/03 ryo ku wa 19/06/2015 rishyiraho Komite ihuriweho na za Minisiteri, ishinzwe kurwanya ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge n’imiti ikoreshwa nka byo ritemewe n’amategeko kandi rikagena imiterere n’imikorere byacyo .

Ingingo ya 594 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ivuga ko umuntu wese ukora, uhindura, winjiza, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge n’urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, ahanishwa igifungo kuva ku myaka itatu (3) kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana atanu (500.000) kugeza kuri miliyoni eshanu (5.000.000).


RNP

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati yazo

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati...

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo ikibazo

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo...

NEW POSTS
Perezida Kagame yarahiriye kuyobora u Rwanda muri manda y’imyaka irindwi

22-08-2017

Perezida Kagame yarahiriye kuyobora u Rwanda muri manda y’imyaka...

Impuguke za Loni zemeje ko nta gatege abahoze muri M23 basubiye muri RDC bafite

17-08-2017

Impuguke za Loni zemeje ko nta gatege abahoze muri M23 basubiye muri RDC...

Impaka za ngo ’Turwane ’ hagati ya Bob Mugabe, Depite Gatabazi, Amb.Nduhungirehe na Fred Muvunyi

17-08-2017

Impaka za ngo ’Turwane ’ hagati ya Bob Mugabe, Depite Gatabazi,...

Perezida Kabila yahaye akazi Amb.Eugene Gasana ko gushaka uko imitungo ye n’abambari be yasohorwa

16-08-2017

Perezida Kabila yahaye akazi Amb.Eugene Gasana ko gushaka uko imitungo ye...

Itariki Ntakuka Perezida Kagame azarahiriraho gukomeza kuyobora u Rwanda yamaze kumenyekana

15-08-2017

Itariki Ntakuka Perezida Kagame azarahiriraho gukomeza kuyobora u Rwanda...

Isesengura ku Matora ya Perezida wa Repubulika (Igice cya 2) - Intsinzi ya Paul Kagame ifite inkomoko

14-08-2017

Isesengura ku Matora ya Perezida wa Repubulika (Igice cya 2) - Intsinzi ya...

Amagambo atangaje ya Twagiramungu ati ’Nta wambuza kuvuga kereka andashe mu kanwa ’

13-08-2017

Amagambo atangaje ya Twagiramungu ati ’Nta wambuza kuvuga kereka andashe mu...

Isesengura ku matora ya Perezida wa Repubulika w’u Rwanda (Igice cya 1)

11-08-2017

Isesengura ku matora ya Perezida wa Repubulika w’u Rwanda (Igice cya...