LATEST NEWS
New section No17
Kayonza : Babiri bafashwe bagerageza guha Abapolisi ruswa
Publish Date: mercredi 27 juillet 2016
VISITS :251
By Admin

Polisi y’u Rwanda mu karere ka Kayonza yafunze abagabo babiri ubwo bageragezaga guha umupolisi ruswa y’amafranga 5000 kugira ngo umwe muri bo ye gukurikiranwaho kunyuranya n’amabwiriza ajyanye no gusarura amashyamba, kuyacanamo amakara ndetse no kuyatunda (Amakara).

Nk’uko bitangazwa n’umuyobozi wa Polisi muri ako karere, Chief Inspector of Police (CIP), Regis Ruzindana, abitwa Gahutu Fideli na Nzabarirwa Sipiriyani baherutse gufatirwa mu murenge wa Mwiri, bakaba bafungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ikorera muri uwo murenge.

CIP Regis Ruzindana yagize ati :”Ahagana saa munani z’ijoro, ubwo Abapolisi bari ku kazi babonye Nzabarirwa aje kuri moto muri kiriya gicuku maze bakimuhagarika ahita agerageza kubaha ariya mafaranga abasaba ko imodoka yari yikoreye amakara yari inyuma itwawe na Gahutu itakorerwa igenzura kuko ngo nta cyangombwa cyo gupakira ayo makara yari afite”.

CIP Ruzindana yongeyeho ko nyuma y’umwanya muto Gahutu yahise agera aho atwaye imodoka yo mu bwoko bwa Fuso ifite nomero ziyiranga RAA 837 Y, ipakiye imifuka 115 y’amakara ; bombi bahita bafatwa batyo.

Ingingo ya 96 y’itegeko ngenga nimero 04/2005 ryo kuwa 08/04/2005 rigena uburyo bwo kurengera, kubungabunga no guteza imbere ibidukikije mu Rwanda igira iti :”Ahanishwa igifungo kuva ku mezi abiri (2) kugeza ku myaka ibiri (2) n’ihazabu kuva ku bihumbi magana atatu (300.000) by’amafaranga y’u Rwanda kugeza kuri miliyoni ebyiri (2.000.000) z’amafaranga y’u Rwanda cyangwa kimwe muri ibyo bihano, uwo ari we wese, mu buryo butubahiriza amategeko abigenga, utwika, utema cyangwa utemesha ibiti n’uwica inyamaswa mu mashyamba arinzwe, mu byanya birinzwe no muri Pariki z’Igihugu. Abafatanya nabo bahanishwa ibihano bimwe”.
.

Naho ingingo ya 416 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ivuga ko umuntu wese, mu buryo butubahiriza amategeko abigenga, utwika, utema cyangwa utemesha ibiti n’uwica inyamaswa mu mashyamba arinzwe, mu byanya birinzwe no muri Pariki z’Igihugu, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku myaka ibiri (2) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana atatu (300.000) kugeza kuri miliyoni ebyiri (2.000.000) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

CIP Ruzindana yasoje asaba abaturiye amashyamba kuyacunga neza no kugaragaza umuntu wese unyuranya n’ibyo amategeko ateganya.

RNP

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati yazo

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati...

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo ikibazo

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo...

NEW POSTS
Ishyaka Green Party Riramagana ibyatangajwe na Général Kayumba Nyamwasa.

30-03-2017

Ishyaka Green Party Riramagana ibyatangajwe na Général Kayumba...

Perezida Kagame yatanze ikiganiro mu nama ihuza abayozi ba Amerika na Isiraheli [AIPAC Policy Conference]

28-03-2017

Perezida Kagame yatanze ikiganiro mu nama ihuza abayozi ba Amerika na...

Arusha : urubanza Lt Gen Kayumba yarezemo u Rwanda rwahinduwe impfabusa kubera kurenza igihe

28-03-2017

Arusha : urubanza Lt Gen Kayumba yarezemo u Rwanda rwahinduwe impfabusa...

Urukiko u Rwanda rwambuye ububasha rwumvise ubujurire bwa Ingabire Victoire

27-03-2017

Urukiko u Rwanda rwambuye ububasha rwumvise ubujurire bwa Ingabire...

Tribert Rujugiro mu manza z’uburiganya mu gihugu cya Uganda

27-03-2017

Tribert Rujugiro mu manza z’uburiganya mu gihugu cya Uganda

Uwamahoro Violette yagejejwe imbere y’Urukiko

27-03-2017

Uwamahoro Violette yagejejwe imbere y’Urukiko

Jeannette Kagame yatangije ihuriro rizafasha Abanyarwandakazi b’Abacuruzi kumenyekana ku Isoko mpuzamahanga

27-03-2017

Jeannette Kagame yatangije ihuriro rizafasha Abanyarwandakazi b’Abacuruzi...

Padiri Nahimana abangamiwe n’imbabazi Papa Francis yasabye ku ruhare Kiliziya Gatolika yagize muri Genocide

26-03-2017

Padiri Nahimana abangamiwe n’imbabazi Papa Francis yasabye ku ruhare...