LATEST NEWS
MU RWANDA
Kicukiro : Abaturage baganiriwe ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina
Publish Date: jeudi 26 novembre 2015
VISITS :48
By Admin

Polisi y’u Rwanda mu karere ka Kicukiro, yahuguye abaturage n’ abayobozi b’ibyiciro bitandukanye bo mu mirenge yose yo mu karere ka Kicukiro ku bijyanye n’inshingano zabo, aha bakaba barasabwe kongera imbaraga mu bukangurambaga bwo kurwanya no gukumira ibyaha birimo ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana kugira ngo umutekano urusheho gusugira muri aka karere ndetse n’abaturage bakomeze kwigishwa amoko y’ihohoterwa n’uruhare rwabo mu kurirwanya.

Kuwa kabiri taliki ya 24 Ugushyingo, hari hatahiwe abaturage bo mu murenge wa Nyarugunga, aho abagera ku ijana bahawe ikiganiro mu kagari ka Kamashashi, kikaba cyatanzwe na Inspector of Police Hamdun Twizeyimama, akaba ashinzwe imikoranire ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage hagamijwe kurwanya no gukumira ibyaha mu karere ka Kicukiro.

Aba baturage ba Nyarugunga bashimiwe uruhare bagira mu kwicungira umutekano ariko basabwa kongera imbaraga mu gufatanya na Polisi y’u Rwanda gukumira no kurwanya ibyaha aho biva bikagera.

IP Twizeyimana yababwiye ko guhanahana amakuru ku gihe ari ingenzi kuko bituma icyaha gikumirwa ,naho mu gihe cyabaye bigatuma uwagikoze afatwa vuba.

Mu byo yabigishije harimo ubwoko bw’ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana, ibiritera, ubwoko bw’ibiyobyabwenge, ingaruka zabyo, n’uburyo bwo kubirwanya.

Yabasobanuriye ko ibyo byaha kimwe n’ibindi bikorwa ahanini n’abanyoye ibiyobyabwenge nk’urumogi kandi kubera ko baba badatekereza neza, bakora ibindi bikorwa binyuranyije n’amategeko biteza umutekano muke, bityo abasaba kongera imbaraga mu kurwanya inyobwa, itundwa, n’icuruzwa ryabyo.

Ku ngaruka z’ihohoterwa kandi, IP Twizeyimana yagize ati "Ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irindi ritandukanye, rigira ingaruka zitandukanye nko kwigunga ku warikorewe, ibi bikomere byo ku mutima umuntu akaba ashobora kubana nabyo ubuzima bwe bwose, ibi bikaba byanamuviramo kwiheba akumva ko isi yose yamutereranye ndetse akaba yanakwiyahura mu gihe ntacyaba gikozwe bwangu ngo bene uyu muntu yitabweho.”

Benimana Olivier w’imyaka 34 y’amavuko, akaba ari umwe mu bari bitabiriye ikiganiro, yagize ati "Iki kiganiro ni ingenzi kuko cyakanguye intekerezo zacu ku bijyanye no kumenya amoko y’ihohoterwa kuko hari n’ibyo twajyaga dukora tutazi ko ari ihohoterwa kuko nkanjye nari nzi ko ihohoterwa ari ugukubita umugore gusa, ariko nyuma y’ibiganiro tubonye, hari impinduka zigiye kuba ku myitwarire yanjye mu bijyanye n’uko nafataga igitsina gore .”

Yabwiye bagenzi be baherewe hamwe ikiganiro gukurikiza inama bagiriwe no gushyira mu bikorwa ingamba bafatiye hamwe.

Umugore witwa Mukamana Francoise w’imyaka 29 y’amavuko, we yagize ati :”njye nari nzi ko ihohoterwa ari ugufata ku ngufu gusa, nyuma y’iki kiganiro kandi menye ko no gukoreshwa imibonano mpuzabitsina itumvikanyweho hagati y’abashakanye nabyo ari ihohoterwa, nkaba nanone buriya nari nzi ko ihohoterwa rikorwa gusa n’abagabo ku bagore, nkaba nsanze atari ko bimeze kandi nanjye niyemeje guhinduka.”

Yarangije kandi ahamagarira abanyarwanda cyane cyane abagore bagenzi be hirya no hino mu gihugu kudahishira abakekwaho gukora ihohoterwa, aha akaba yarashimangiye ko agiye kugira uruhare mu gutanga amakuru agamije kurwanya no gukumira ihohoterwa dore ko kuri we asanga ko ubu aribwo buryo buboneye bwo kugira ngo iki cyaha gicike burundu mu gihugu.

RUSHYASHYA

IBITEKEREZO
Muhoza djafari

Gusa nange icyo nabibutsa bashyiremo imaraga ntibacike intege


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
RwandAir yahembwe nk’ikompanyi itwara abantu mu ndege ya mbere mu karere

RwandAir yahembwe nk’ikompanyi itwara abantu mu ndege ya mbere mu...

Umuyobozi wa Polisi muNtara y’Iburengerazuba yakanguriye abaturage gukumira ibyaha

Umuyobozi wa Polisi muNtara y’Iburengerazuba yakanguriye abaturage gukumira...

Umugore wa Visi Perezida w’Ubuhinde yavuze ko hari byinshi byo kwigira ku kigo Isange

Umugore wa Visi Perezida w’Ubuhinde yavuze ko hari byinshi byo kwigira ku...

Moto yibwe mu karere ka Bugesera yafatanywe umugabo muri Gakenke

Moto yibwe mu karere ka Bugesera yafatanywe umugabo muri Gakenke

Incamake y’amakuru yatangajwe na Polisi y’u Rwanda mu cyumweru gishize

Incamake y’amakuru yatangajwe na Polisi y’u Rwanda mu cyumweru...

NEW POSTS
BURUSELI : RNC irimo gucuruza urupfu rwa Col Patrick Karegeya mu gihe umuryango umaze imyaka 5 usaba ubuhungiro uhakanirwa

22-02-2017

BURUSELI : RNC irimo gucuruza urupfu rwa Col Patrick Karegeya mu gihe...

Uganda : Kijuru muri District ya Kibaale Inkambi y’ imyitozo ya Kayumba n’abashaka gutera u Rwanda

21-02-2017

Uganda : Kijuru muri District ya Kibaale Inkambi y’ imyitozo ya Kayumba...

Nyuma y’imyaka 23 atavuga rumwe na leta, Rukerantare wari Maneko wa Habyarimana yagandutse

21-02-2017

Nyuma y’imyaka 23 atavuga rumwe na leta, Rukerantare wari Maneko wa...

RNC –Ishaje yadukanye ’Agashya ’ noneho igeze no mubapfakazi

20-02-2017

RNC –Ishaje yadukanye ’Agashya ’ noneho igeze no mubapfakazi

Impanuro z’Umukuru w’Igihugu Perezida Kagame i Nyagatare

18-02-2017

Impanuro z’Umukuru w’Igihugu Perezida Kagame i Nyagatare

Ibya Dr. Rudasingwa n’abagenzi be Musonera na Ngarambe biteye kwibaza byinshi !

17-02-2017

Ibya Dr. Rudasingwa n’abagenzi be Musonera na Ngarambe biteye kwibaza...