LATEST NEWS
New section No17
Kicukiro : Polisi ifunze abagabo batatu bakurikiranyweho kwiba moto
Publish Date: dimanche 20 décembre 2015
VISITS :107
By Admin

​Abantu batatu bafashwe na Polisi y’u Rwanda bakaba bakekwaho ubufatanyacyaha mu bujura bwa moto mu ruganda ruzigurisha rwa Rwanda Motors. Abafunzwe ni Nshimiyimana Eugène w’imyaka 29,Muhirwa Joseph w’imyaka 38 na Abayisenga Samuel ufite imyaka 23. Bose bafungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi y’urwanda ya Gikondo mu karere ka Kicukiro,mu Mujyi wa Kigali.

Avuga uko ubu bujura bwagenze, ushinzwe ubufatanye bwa Polisi y’u Rwanda,abaturage ndetse n’izindi nzego mu gukumira no kurwanya ibyaha mu karere ka Kicukiro (DCLO), Inspector of Police (IP) Hamduni Twizeyimana yagize ati :”twahawes amakuru ko hari ubujura burimo gukorwa mu bubiko bw’uruganda rwa Rwanda Motors tariki ya 17 Ukuboza duhita tujyayo.Saa tanu na mirongo itanu n’umunani twagiye kwa Nshimiyimana dusangayo iyo moto yari yibwe, icyo gihe twanahasanze bariya babiri bandi aribo Muhirwa na Abayisenga bose uko ari batatu bakikije iyo moto yari yibwe ikaba ari Suzuki BR200.

IP Hamduni Twizeyimana yagize ati :“turashimira baduhaye amakuru k,u buryo bwihuse y’ubwo bujura nkaba nsaba abaturage k,utishorfa mu bikorwa nk’ibi by’ubujura.Polisi y’u Rwanda ihora iri maso kandi ntawakora ibikorwa nk’ibi bigayitse ngo yidegembye kuko dufite ubushobozi bwo kumufata byanze bikunze.

Aba bakekwaho buriya bujura bwa moto,icyaha nikibahama bahabwa igihano cy’ igifungo gishobora kugera ku myaka ibiri nk’uko bikubiye mu ngingo ya 300 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha cya Repubulika y’u Rwanda aho igira iti :” Umuntu wese ukora ubujura budakoreshejwe kiboko cyangwa ibikangisho ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku myaka ibiri (2) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza kuri eshanu (5) z‟agaciro k‟icyibwe cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano”.

RNP

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati yazo

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati...

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo ikibazo

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo...

NEW POSTS
Impuguke za Loni zemeje ko nta gatege abahoze muri M23 basubiye muri RDC bafite

17-08-2017

Impuguke za Loni zemeje ko nta gatege abahoze muri M23 basubiye muri RDC...

Impaka za ngo ’Turwane ’ hagati ya Bob Mugabe, Depite Gatabazi, Amb.Nduhungirehe na Fred Muvunyi

17-08-2017

Impaka za ngo ’Turwane ’ hagati ya Bob Mugabe, Depite Gatabazi,...

Perezida Kabila yahaye akazi Amb.Eugene Gasana ko gushaka uko imitungo ye n’abambari be yasohorwa

16-08-2017

Perezida Kabila yahaye akazi Amb.Eugene Gasana ko gushaka uko imitungo ye...

Itariki Ntakuka Perezida Kagame azarahiriraho gukomeza kuyobora u Rwanda yamaze kumenyekana

15-08-2017

Itariki Ntakuka Perezida Kagame azarahiriraho gukomeza kuyobora u Rwanda...

Isesengura ku Matora ya Perezida wa Repubulika (Igice cya 2) - Intsinzi ya Paul Kagame ifite inkomoko

14-08-2017

Isesengura ku Matora ya Perezida wa Repubulika (Igice cya 2) - Intsinzi ya...

Amagambo atangaje ya Twagiramungu ati ’Nta wambuza kuvuga kereka andashe mu kanwa ’

13-08-2017

Amagambo atangaje ya Twagiramungu ati ’Nta wambuza kuvuga kereka andashe mu...

Isesengura ku matora ya Perezida wa Repubulika w’u Rwanda (Igice cya 1)

11-08-2017

Isesengura ku matora ya Perezida wa Repubulika w’u Rwanda (Igice cya...

Abayobozi bakomeye ku Isi bakomeje gushimira Perezida Kagame ku bw’intsinzi mu matora

9-08-2017

Abayobozi bakomeye ku Isi bakomeje gushimira Perezida Kagame ku bw’intsinzi...