LATEST NEWS
New section No17
Kicukiro : Polisi yafashe umumotari washakaga kugurisha moto yatwaraga itari iye
Publish Date: mardi 27 décembre 2016
VISITS :371
By Admin

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Kicukiro ,mu mpera z’iki cyumweru, yataye muri yombi umugabo witwa Munyaneza Ignace w’imyaka 42, akekwaho gushaka kugurisha moto ya TVS 125 ifite pulake RD 472 I yatwaraga itari ye.

Nk’uko Polisi ikorera muri ako karere ibitangaza, uyu Munyaneza yari amaze igihe atwara iyi moto y’uwitwa Simparinka Innocent, ariko uko yayitwaraga akaba ari nako yayishakiraga umuguzi.

Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali Superintendent of Police (SP) Emmanuel Hitayezu yavuze ati :”Munyaneza yashatse umuguzi wa moto itari iye, kubera ko abaturage bamaze kumenya uruhare rwabo mu kurwanya ibyaha bitandukanye birimo n’iki cy’ubujura, umwe muri bo wari uzi neza ko moto agurisha atari iye, yamubwiye ko yamuboneye umuguzi, nibwo yabimenyesheje Polisi, baramuhamagara bamubwira ko aza bakamwishyura, ahageze ahasanga Polisi ihita imufata.”

Akaba yarafatiwe mu karere ka Kicukiro Umurenge wa Niboye akagari ka Niboye umudugudu w’Indamutsa, akaba yarayishakagamo amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 300 nk’uko umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali yabitangaje.

SP Hitayezu yashimye abaturage kubera uruhare bakomeje kugira, bafatanya na Polisi mu kurwanya no kuburizamo ibyaha no gufata ababikekwaho n’ababigiramo uruhare, anagira inama abagifite izo ngeso.

Yavuze ati :”Turagira inama abaturage kutijandika mu bikorwa bibi nk’ibi by’ubujura, ahubwo bagashyira hasi amaboko bagakora bakiteza imbere, ababikora bamenye ko Polisi n’abaturage b’inyangamugayo batazabarebera, ahubwo bazafatwa bashyikirizwe ubutabera.”

Yanasabye abaturage kurinda imitungo yabo, aho yavuze ati :” Ni byiza ko buri wese yarinda neza umutungo we, abatunze ibinyabiziga bakirinda kubisigamo imfunguzo, ndetse bakamenya ko uwo babihaye ngo abibatwarire ari inyangamugayo.”

Moto yahise isubizwa nyirayo, naho Munyaneza ubu afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Kicukiro mu gihe iperereza rikomeje.

IBITEKEREZO
ikibasumba

Abamotari nibamenye ko amanyanga yabo rwose Polisi y'igihugu cyacu yayatahuye,inzira banyuramo zose zirazwi. kandi natwe abagenzi twemereye afande w'abapolisi ko kuzajya tuvuga abamotari bakoze amanyanga. ahumbo nashishikariza abamotari ubwabo kugira uruhare mukwicungira umutekano hagati yabo, bakumira ibyaha bitandukanye, kandi batanga amakuru y'abanyabyaha kuko akenshi nibo babatwara


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati yazo

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati...

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo ikibazo

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo...

NEW POSTS
Lt Gen Karenzi Karake na Maj. Gen Jack Nziza mu basirikare bakuru basezerewe

21-07-2017

Lt Gen Karenzi Karake na Maj. Gen Jack Nziza mu basirikare bakuru...

Menya abakandida bahatanira kuyobora u Rwanda

14-07-2017

Menya abakandida bahatanira kuyobora u Rwanda

Abaturage Kaniga ngo’ RPF - Inkotanyi ’ iri hafi guhindura aho batuye paradizo

14-07-2017

Abaturage Kaniga ngo’ RPF - Inkotanyi ’ iri hafi guhindura aho batuye...

Ukuntu Perezida wa Green Party yanga abamuvuga ibyo adashaka atowe yavamo umunyagitugu

12-07-2017

Ukuntu Perezida wa Green Party yanga abamuvuga ibyo adashaka atowe yavamo...

Ubukungu bw’u Rwanda bwiyongereye ku kigero cya 1.7% mu gihembwe cya mbere cya 2017

10-07-2017

Ubukungu bw’u Rwanda bwiyongereye ku kigero cya 1.7% mu gihembwe cya mbere...

Hamuritswe igitabo cyiswe ’’amakayi y’urwibutso’’ kivuga ku nzira y’umusaraba Abatutsi banyuzemo

10-07-2017

Hamuritswe igitabo cyiswe ’’amakayi y’urwibutso’’ kivuga ku nzira y’umusaraba...

Ambasaderi w’umuryango w’ubumwe bw’Uburayi mu Rwanda yagawe kubera kwivanga muri politiki y’u Rwanda

6-07-2017

Ambasaderi w’umuryango w’ubumwe bw’Uburayi mu Rwanda yagawe kubera kwivanga...