LATEST NEWS
MU RWANDA
Kicukiro : Umugabo yatawe muri yombi ashinjwa kwica atwitse mushiki we babyaranye
Publish Date: jeudi 27 octobre 2016
VISITS :2904
By Admin

Umugabo witwa Niyitegeka Saidi afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Gikondo mu Karere ka Kicukiro akurikiranyweho kwica atwitse mushiki we witwa Itangishaka Monique aho binavugwa ko bari barabyaranye.

Ku wa Kabiri tariki ya 25 Ukwakira 2016, ni bwo Niyitegeka Saidi yatawe muri yombi nyuma y’amakuru yatanzwe n’abaturage bavuga ko ashobora kuba ariwe watwitse inzu iherereye mu Kagari ka Kanserege, mu Murenge wa Gikondo aho Itangishaka Monique bivugwa ko ari mushiki we basangiye se yari atuye.

Iyo nzu Itangishaka yari atuyemo yahiye saa cyenda n’igice z’ijoro ryo ku wa Kabiri rishyira ku wa Gatatu, tariki ya 25 Ukwakira 2016.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, Spt Hitayezu Emmanuel yemereye IGIHE dukesha iyi nkuru ko uwo Niyitegeka Saidi yatawe muri yombi aho acyekwaho gutwika inzu yari ituwemo n’umugore babyaranye.

Spt Hitayezu Emmanuel

Yagize ati “ Tukimara kumenya ko hari inzu yahiye byabaye ngombwa Polisi ihita ijyayo isanga koko yahiye, ariko noneho duhabwa amakuru y’uko harimo abantu babiri barimo Itangishaka n’umukozi we ku buryo ako kanya byadusabye guhita tujya kuri CHUK aho barwariye dusanga bamerewe nabi.”

Gusa Itangishaka yaguye mu bitaro bya CHUK ku gicamunsi cyo ku wa Kabiri ndetse n’umukozi we akaba ariho arwariye bikomeye.

Spt Hitayezu yongeyeho ko polisi yahise itangira iperereza ita muri yombi Niyitegeka Saidi bitewe n’amakuru atandukanye yari yahawe agaragaza ko ariwe ushobora kuba yaratwitse iriya nzu.

Yanemeje amakuru avuga ko Itangishaka yari yarabyaranye na Niyitegeka agira ati "Nibyo bivugwa ko babyaranye umwana ariko icyo gihe inzu ishya uwo mwana ntiyari ahari."

Niyitegeka Saidi aramutse ahamwe n’icyaha cy’ubwicanyi yahanishwa igifungo cya burundu nk’uko biteganywa n’ingingo ya 140 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda.

Itangishaka Monique RIP

IBITEKEREZO
karuhije

Mubayo

karuhije

Imana imwakire muraho


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Visi Perezida w’u Buhinde, Hamid Ansari yagiranye ibiganiro na Perezida wa Sena y’u Rwanda

Visi Perezida w’u Buhinde, Hamid Ansari yagiranye ibiganiro na Perezida wa...

Moto yibwe mu karere ka Bugesera yafatanywe umugabo muri Gakenke

Moto yibwe mu karere ka Bugesera yafatanywe umugabo muri Gakenke

Incamake y’amakuru yatangajwe na Polisi y’u Rwanda mu cyumweru gishize

Incamake y’amakuru yatangajwe na Polisi y’u Rwanda mu cyumweru...

Impanuro z’Umukuru w’Igihugu Perezida Kagame i Nyagatare

Impanuro z’Umukuru w’Igihugu Perezida Kagame i Nyagatare

Polisi y’u Rwanda irihanangiriza abantu batanga ruswa ngo bahabwe uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga

Polisi y’u Rwanda irihanangiriza abantu batanga ruswa ngo bahabwe uruhushya...

NEW POSTS
Uganda : Kijuru muri District ya Kibaale Inkambi y’ imyitozo ya Kayumba n’abashaka gutera u Rwanda

21-02-2017

Uganda : Kijuru muri District ya Kibaale Inkambi y’ imyitozo ya Kayumba...

Nyuma y’imyaka 23 atavuga rumwe na leta, Rukerantare wari Maneko wa Habyarimana yagandutse

21-02-2017

Nyuma y’imyaka 23 atavuga rumwe na leta, Rukerantare wari Maneko wa...

RNC –Ishaje yadukanye ’Agashya ’ noneho igeze no mubapfakazi

20-02-2017

RNC –Ishaje yadukanye ’Agashya ’ noneho igeze no mubapfakazi

Ibya Dr. Rudasingwa n’abagenzi be Musonera na Ngarambe biteye kwibaza byinshi !

17-02-2017

Ibya Dr. Rudasingwa n’abagenzi be Musonera na Ngarambe biteye kwibaza...

“ Udashinga ntabyina” MPAYIMANA, NAHIMANA na HABINEZA kuyobora u Rwanda - twisekere !!!!

14-02-2017

“ Udashinga ntabyina” MPAYIMANA, NAHIMANA na HABINEZA kuyobora u Rwanda -...

Ubutinganyi (homosexuals) buravuza ubuhuha muri RNC

13-02-2017

Ubutinganyi (homosexuals) buravuza ubuhuha muri RNC