LATEST NEWS
MU RWANDA
Kigali : Abagizi ba nabi batatu bibishije imbunda banica umunyerondo
Publish Date: mardi 15 décembre 2015
VISITS :551
By Admin

Kuri uyu wa mbere tariki ya 14 Ukuboza 2015, Polisi y’u Rwanda yerekanye abagabo 3 bakekwaho ubujura bwitwaje imbunda bakanica umunyerondo mu murenge wa Kacyiru, mu karere ka Gasabo.

Ibi byabereye ku Kacyiru ku italikiya 7 Ukuboza, aho abitwa Musafiri Eugene, Semakamba Jean Baptiste na Munyaneza Florien bagiye gushaka umumotari witwa Harindintwari Nuha, bafite umugambi wo kumujyana aho bari bateguye ngo bamwambure moto ye ; bahamugejeje barayimwambuye baranamurasa baramukomeretsa bikomeye ubu akaba arwariye mu bitaro bya Polisi bya Kacyiru.

Nk’uko bitangazwa n’umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Celestin Twahirwa, Musafiri niwe wateze moto ayisangisha bagenzi be ngo buzuze umugambi wabo, mu gihe bari muri icyo gikorwa ariko, uyu mumotari yaratabaje maze abaturage baraza baratabara, akaba ari nabwo barashe umunyerondo wari uhuruye witwa Bisengimana Ismael ahita apfa.

ACP Twahirwa, avuga ko aba bagabo nyuma y’iki gikorwa, bagerageje guhunga ariko babona basumbirijwe, moto bayivaho bariruka ariko bahata telefoni , iyi nayo ikaba yaragize uruhare mu ifatwa ryabo kuko, Semakamba yafatiwe kuri Nyirangarama mu karere ka Rulindo yerekeza mu karere ka Rubavu.

Musafiri ari nawe wataye telefoni we yafatiwe mu karere ka Nyabihu naho Munyaneza we yafatiwe Mu Mujyi wa Kigali ari naho bose babanje gucumbika.

ACP Twahirwa yavuze ko imbunda yakoreshejwe, uwitwa Semakamba ariwe wayiguze amafaranga ibihumbi 200 ku Ruhuha mu karere ka Bugesera n’umuntu adashaka kuvuga.

ACP Twahirwa ashimira abagize uruhare bose mu ifatwa ry’aba bagizi ba nabi, ahereye ku baturage birutse kuri moto aba bari batorotseho, ndetse n’abamotari batanze amakuru yagize akamaro mu ifatwa ry’aba bagizi ba nabi.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yagize ati "Muri iki gihe iminsi mikuru yegereje, abantu bamwe bashaka uko babona amafaranga yo gukoresha muri iyo minsi, hakabamo ababikora mu buryo butemewe harimo n’ubwakoreshejwe n’aba bagabo.

Aha ariko ndahumuriza abaturage ko Polisi y’u Rwanda nk’urwego rushinzwe umutekano w’abaturage n’ibyabo, itazaha amahwemo uzagerageza kunyura iy’ibusamo ngo atware iby’abandi .”

Yarangije ahamagarira abaturage kuba maso kandi bagatanga amakuru ku kintu cyose kibateye amakenga kandi bagafatanya na Polisi ibegereye kugira ngo umutekano ugumeho no muri ibi bihe by’iminsi isoza umwaka.

Bwana Ntaganzwa Celestin, uyobora impuzamashyirahamwe y’abatwara abantu kuri moto, yashimiye Polisi y’u Rwanda ku kazi yakoze kuri iki cyaha, avuga ko abo ahagarariye bahora bakangurirwa gukumira abagizi ba nabi kandi ko bagiye kongera umurego kuko birimo kubyara umusaruro.

Yagize ati "Tugendera ahanini ku nama duhabwa na Polisi kandi turashima ko zirimo kutugirira akamaro kuko hashize ibyumweru bibiri hibwe moto imwe, nyamara mu mezi abiri ashize hari hibwe moto 10 n’ubwo 6 muri zo zagarujwe tubifashijwemo cyane na Polisi.”

Aba bajura nibaramuka bahamwe n’icyaha, bazahanishwa ibihano biteganywa n’ingingo za 304, 305 n’ingingo ya 140 zihuriza ku gihano cyo gufungwa burundu.

RNP

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
RwandAir yahembwe nk’ikompanyi itwara abantu mu ndege ya mbere mu karere

RwandAir yahembwe nk’ikompanyi itwara abantu mu ndege ya mbere mu...

Umuyobozi wa Polisi muNtara y’Iburengerazuba yakanguriye abaturage gukumira ibyaha

Umuyobozi wa Polisi muNtara y’Iburengerazuba yakanguriye abaturage gukumira...

Umugore wa Visi Perezida w’Ubuhinde yavuze ko hari byinshi byo kwigira ku kigo Isange

Umugore wa Visi Perezida w’Ubuhinde yavuze ko hari byinshi byo kwigira ku...

Moto yibwe mu karere ka Bugesera yafatanywe umugabo muri Gakenke

Moto yibwe mu karere ka Bugesera yafatanywe umugabo muri Gakenke

Incamake y’amakuru yatangajwe na Polisi y’u Rwanda mu cyumweru gishize

Incamake y’amakuru yatangajwe na Polisi y’u Rwanda mu cyumweru...

NEW POSTS
BURUSELI : RNC irimo gucuruza urupfu rwa Col Patrick Karegeya mu gihe umuryango umaze imyaka 5 usaba ubuhungiro uhakanirwa

22-02-2017

BURUSELI : RNC irimo gucuruza urupfu rwa Col Patrick Karegeya mu gihe...

Uganda : Kijuru muri District ya Kibaale Inkambi y’ imyitozo ya Kayumba n’abashaka gutera u Rwanda

21-02-2017

Uganda : Kijuru muri District ya Kibaale Inkambi y’ imyitozo ya Kayumba...

Nyuma y’imyaka 23 atavuga rumwe na leta, Rukerantare wari Maneko wa Habyarimana yagandutse

21-02-2017

Nyuma y’imyaka 23 atavuga rumwe na leta, Rukerantare wari Maneko wa...

RNC –Ishaje yadukanye ’Agashya ’ noneho igeze no mubapfakazi

20-02-2017

RNC –Ishaje yadukanye ’Agashya ’ noneho igeze no mubapfakazi

Impanuro z’Umukuru w’Igihugu Perezida Kagame i Nyagatare

18-02-2017

Impanuro z’Umukuru w’Igihugu Perezida Kagame i Nyagatare

Ibya Dr. Rudasingwa n’abagenzi be Musonera na Ngarambe biteye kwibaza byinshi !

17-02-2017

Ibya Dr. Rudasingwa n’abagenzi be Musonera na Ngarambe biteye kwibaza...