LATEST NEWS
MU RWANDA
Kigali : Abaturage basabwe kwirinda ihohoterwa rishingiye ku gitsina
Publish Date: vendredi 20 novembre 2015
VISITS :110
By Admin

Polisi y’u Rwanda mu karere ka Kicukiro, ku itariki 18 Ugushyingo 2015, yagiranye inama n’abaturage barenga 200 bo mu mirenge ya Kicukiro na Niboyi y’akarere ka Kicukiro, ibigisha ubwoko bw’ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ingaruka zabyo, uko babyirinda n’uruhare rwabo mu kubirwanya no kubikumira.

Inspector of Police (IP) Hamdun Twizeyimana, akaba ashinzwe imikoranire ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage hagamijwe kurwanya no gukumira ibyaha muri aka karere, ni we wigishije abaturage bo mu murenge wa Kicukiro, ikiganiro yagiranye nabo kikaba cyarabereye mu kagari ka Ngoma, naho abo mu wa Niboyi bakaba baragiherewe mu kagari ka Gatare na Assistant Inspector of Police (AIP) Emmanuel Mashami, akaba ashinzwe imikoranire ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage hagamijwe kurwanya no gukumira ibyaha mu murenge wa Kagarama.

IP Twizeyimana yasobanuriye abo mu murenge wa Kicukiro ko ihohoterwa rishingiye ku gitsina rishobora gukorwa n’igitsina gabo kirikorera igitsina gore nk’uko ryakorwa n’igitsina gore kirikorera igitsina gabo, aha akaba yaratanze urugero rw’umugabo cyangwa umugore ukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato uwo bashakanye, no kumubuza uburenganzira ku mutungo bashakanye.

Yababwiye ati :"Ingaruka z’ihohoterwa rishingiye ku gitsina ntizigera gusa ku warikoze n’uwarikorewe ahubwo zigera no ku miryango yabo bombi. Ni yo mpamvu buri wese akwiye kumva ko kurirwanya no kurikumira biri mu nshingano ze."

AIP Mashami yabwiye abo mu murenge wa Niboyi ko ibiyobyabwenge nk’urumogi biri ku isonga mu biritera ndetse n’ibindi byaha nko gukubita no gukomeretsa, gufata ku ngufu, n’urugomo, maze abasaba kutabinywa, kutabicuruza, no kutabitunda, kandi bagaha Polisi y’u Rwanda amakuru y’ababikora.

Yabasabye kuba ijisho ry’umuturanyi birinda igikorwa cyose kinyuranyije n’amategeko kandi bagaha Polisi y’u Rwanda amakuru yatuma gikumirwa cyangwa yatuma hafatwa abagikoze ndetse n’abategura kugikora.

Musabyimana David ,umwe mu baturage b’umurenge wa Niboyi yagize ati :"Muri iyi nama nasobanukiwe biruseho ubwoko bw’ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ibibitera, ndetse n’uruhare rwanjye mu kubirwanya. Igihe cyose nzamenya uwabikoze nzajya mbimenyesha Polisi y’u Rwanda."

Undi witwa Twayigize Marie Jeanne yagize ati :"Niyemeje kuba umufatanyabikorwa wa Polisi y’u Rwanda mu kurwanya no gukumira ihohoterwa rishingiye ku gitsina ndyirinda kandi nigisha abandi ingaruka zaryo no kubakangurira kugira uruhare mu kurirwanya."

Yasabye abari hamwe na we mu nama gukurikiza inama Polisi y’u Rwanda muri aka karere yabagiriye.

RUSHYASHYA

IBITEKEREZO
alpha rwabukamba

Ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikwiye kurwanya !usanga ahanini riterwa no kunywa ibiyobyabwenge n'ibisindisha

juma

ubu bukangurambaga ni ingirakamaro birakwiye abanyarwabda tumenya ihohotera rishingiye ku gitsina kugira tubash kurirwanya

rukara

ubwo bukangurambaga nibwiza kabisa kuko ihohoterwa ryo mungo niryo ritera impfu zahatonahato zigatuma habaho imfubyi rero polisi yacu yakoze igikorwa cyiza cyo kubakangurira kuhohoterwa rishingiye kugitsina ko ari ribi


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
RwandAir yahembwe nk’ikompanyi itwara abantu mu ndege ya mbere mu karere

RwandAir yahembwe nk’ikompanyi itwara abantu mu ndege ya mbere mu...

Umuyobozi wa Polisi muNtara y’Iburengerazuba yakanguriye abaturage gukumira ibyaha

Umuyobozi wa Polisi muNtara y’Iburengerazuba yakanguriye abaturage gukumira...

Umugore wa Visi Perezida w’Ubuhinde yavuze ko hari byinshi byo kwigira ku kigo Isange

Umugore wa Visi Perezida w’Ubuhinde yavuze ko hari byinshi byo kwigira ku...

Moto yibwe mu karere ka Bugesera yafatanywe umugabo muri Gakenke

Moto yibwe mu karere ka Bugesera yafatanywe umugabo muri Gakenke

Incamake y’amakuru yatangajwe na Polisi y’u Rwanda mu cyumweru gishize

Incamake y’amakuru yatangajwe na Polisi y’u Rwanda mu cyumweru...

NEW POSTS
BURUSELI : RNC irimo gucuruza urupfu rwa Col Patrick Karegeya mu gihe umuryango umaze imyaka 5 usaba ubuhungiro uhakanirwa

22-02-2017

BURUSELI : RNC irimo gucuruza urupfu rwa Col Patrick Karegeya mu gihe...

Uganda : Kijuru muri District ya Kibaale Inkambi y’ imyitozo ya Kayumba n’abashaka gutera u Rwanda

21-02-2017

Uganda : Kijuru muri District ya Kibaale Inkambi y’ imyitozo ya Kayumba...

Nyuma y’imyaka 23 atavuga rumwe na leta, Rukerantare wari Maneko wa Habyarimana yagandutse

21-02-2017

Nyuma y’imyaka 23 atavuga rumwe na leta, Rukerantare wari Maneko wa...

RNC –Ishaje yadukanye ’Agashya ’ noneho igeze no mubapfakazi

20-02-2017

RNC –Ishaje yadukanye ’Agashya ’ noneho igeze no mubapfakazi

Impanuro z’Umukuru w’Igihugu Perezida Kagame i Nyagatare

18-02-2017

Impanuro z’Umukuru w’Igihugu Perezida Kagame i Nyagatare

Ibya Dr. Rudasingwa n’abagenzi be Musonera na Ngarambe biteye kwibaza byinshi !

17-02-2017

Ibya Dr. Rudasingwa n’abagenzi be Musonera na Ngarambe biteye kwibaza...