LATEST NEWS
MU RWANDA
Kigali : Minisitiri w’Intebe yatangije Ikigega cy’Ishoramari ‘RNIT Iterambere Fund’
Publish Date: mardi 12 juillet 2016
VISITS :481
By Admin

Kuri uyu wa kabiri Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi, yatangije Ikigega cy’Ishoramari ‘RNIT Iterambere Fund’, agifungura ku mugaragaro yasobanuye ko ari uburyo bushya bumenyerewe mu bihugu bikomeye nk’Amerika, bushyiriweho abaturage bose b’u Rwanda, abaciriritse n’abafite ubushobozi bwo hejuru kugira ngo babashe gushora imari no kwizigamira by’igihe kirekire.

Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi mu izina rya Guverinoma yasabye abaturage kwitabira iki kigega bakizigamira kandi bagashora imari mu buryo burambye, nk’imwe mu nzira yo kuzamura umusaruro n’ubukungu bwabo.

Mu gutangiza iki kigega, umuyobozi mukuru wacyo Andre Gashugi yavuze ko mu ntangiriro agaciro k’umugabane umwe bagashyize ku mafaranga y’u Rwanda 100 mu rwego rwo guha amahirwe n’abaturage bafite ubushobozi bucye.

Imigabane yo hasi wagura ni iy’amafaranga y’u Rwanda 2. 000 kuzamura kugera ku mafaranga yose ushaka ; Mu gihe abazajya bahabwa inyungu ya buri kwezi ari abashoye amafaranga ari hejuru y’ibihumbi 100. Kugira ngo ugure iyi migabane, ni ukugana Banki zinyuranye ndetse n’ibigo bifasha abifuza kugura no kugurisha imigabane (stock broker) banyuranye.

Gashugi yavuze ko imwe mu mpamvu yatuma abantu bizera gushora imari muri iki kigo ari imiyoborere yacyo, dore ko amafaranga yacyo azajya acungwa na Banki Nkuru y’Igihugu.

Ishoramari kizakora rizaba rishingiye ahanini ku isoko ry’Imari n’imigabane, by’umwihariko mu mpapuro z’agaciro mvunjwafaranga z’umwenda wa Leta (Treasury Bond).

Gashugi yavuze ko amafaranga y’iki kigega ku kigero cyo hejuru ya 70%, bishobora no kugera ku 100% azashorwa mu mpapuro mvunjwafaranga z’umwenda wa Leta zidashobora guhomba, ngo haramutse hanabayeho gushora mu migabane y’ibigo biri ku Isoko ry’Imari n’Imigabane ntibarenza 30%.

Minisitiri w’Imari n’igenamigambi Claver Gatate yabwiye abanyamakuru ko Leta ihaye amahirwe Abaturage yo kwizigamira by’igihe kirekire ku mafaranga yoroheye buri wese,Ati : Iki ntabwo ari ikigega kigamije inyungu cyane, ahubwo cyungukira abanyamigabane kandi kikabacungira neza umutungo wabo ari nako ubyara inyungu.

Minisitiri w’Imari n’igenamigambi Claver Gatate

Kuva kuri uyu wa 12 Nyakanga kugera tariki 12 Nzeri 2016,National Investment Trust iratangira kugurisha ku isoko rya mbere (IPO) imigabane y’Ikigega cyayo cy’ishoramari yatangije .

Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi

Iki kigega cyashinzwe na Guverinoma y’u Rwanda, kubufatanye n’ikigo cy’Imari n’imigabane, Capital Markets Authority (CMA) BNR ndetse n’Amabanki atandukanye akorera mu Rwanda.

Umwanditsi wacu

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Bane bafunzwe bacyekwaho guha ruswa abapolisi kugira ngo bakorerwe ibinyuranije n’amategeko

Bane bafunzwe bacyekwaho guha ruswa abapolisi kugira ngo bakorerwe...

Perezida Kagame yifuza impinduka mu bwikorezi bwo mu kirere

Perezida Kagame yifuza impinduka mu bwikorezi bwo mu kirere

Visi Perezida w’u Buhinde yashimye Kagame aho yavanye u Rwanda

Visi Perezida w’u Buhinde yashimye Kagame aho yavanye u Rwanda

Impuguke mu karere zateraniye I Kigali mu kwigira hamwe uko hahashywa ibikorwa by’iterabwoba

Impuguke mu karere zateraniye I Kigali mu kwigira hamwe uko hahashywa...

Imfura z’Ishuri Rikuru ry’Imyuga n’Ubumenyingiro rya Gishari (GIP) 161 zahawe Impamyabumenyi

Imfura z’Ishuri Rikuru ry’Imyuga n’Ubumenyingiro rya Gishari (GIP) 161 zahawe...

NEW POSTS
Guverinoma y’Icyuka isa n’abana batoba akondo

24-02-2017

Guverinoma y’Icyuka isa n’abana batoba akondo

Hagati ya leta ya CNDD-FDD n’ Inshuti yayo Mkapa harimo utavugisha ukuri

23-02-2017

Hagati ya leta ya CNDD-FDD n’ Inshuti yayo Mkapa harimo utavugisha...

Kugirango u Rwanda rugire amahoro ni uko Abafaransa bava muri Uganda, ese birashoboka ?

23-02-2017

Kugirango u Rwanda rugire amahoro ni uko Abafaransa bava muri Uganda, ese...

BURUSELI : RNC irimo gucuruza urupfu rwa Col Patrick Karegeya mu gihe umuryango umaze imyaka 5 usaba ubuhungiro uhakanirwa

22-02-2017

BURUSELI : RNC irimo gucuruza urupfu rwa Col Patrick Karegeya mu gihe...

Uganda : Kijuru muri District ya Kibaale Inkambi y’ imyitozo ya Kayumba n’abashaka gutera u Rwanda

21-02-2017

Uganda : Kijuru muri District ya Kibaale Inkambi y’ imyitozo ya Kayumba...

Nyuma y’imyaka 23 atavuga rumwe na leta, Rukerantare wari Maneko wa Habyarimana yagandutse

21-02-2017

Nyuma y’imyaka 23 atavuga rumwe na leta, Rukerantare wari Maneko wa...

RNC –Ishaje yadukanye ’Agashya ’ noneho igeze no mubapfakazi

20-02-2017

RNC –Ishaje yadukanye ’Agashya ’ noneho igeze no mubapfakazi