LATEST NEWS
New section No17
Kigali : Nyakatsi yo muri Sports View Hotel yafashwe n’inkongi y’umuriro
Publish Date: dimanche 28 février 2016
VISITS :1833
By Admin

Kuri icyi cyumweru tariki 28/02/2016 i Remera mu mijyina inzu yubakishijwe ibyatsi muri Spots View Hotel, iri mu marembo ya Stade Amahoro Remera, yafashwe n’inkongi y’umuliro hitabazwa kizimyamwoto ya Polisi iwuzimya nta bindi bibazo uteye kuri izo nyubako za hoteli.

Inyubako ya Sports view Hotel, yubakishijwe ibyatsi, yafashwe n’umuliro niko kari akabari kayo (kontwari) gaherereye kuri piscine (ahakorerwa imyidagaduro yo koga) akaba ari naho hantu hanini abakoreraga amanama muri iyi weckend bakirirwaga.

Uwo muliro watangiye mu ma saa sita ya kumanywa waje kuzimwa n’iyo kizimyamwoto ya polisi hadaciyeho igihe kini, ariko n’abazimya umuliro muri iyo hoteli bari babanje kwirwanaho bihagije !

Uwo muliro wari wateye ubwoba cyane abaturanye n’iyo hoteli kuko bari bazi yuko uwo muliro wananira abakozi bayo kugeza aho bitabaza Polisi y’igihugu. Ibi babishingiraga k’ukuri k’uko mu minsi ishize akabari bituranye mu migina kafashwe n’inkongi y’umuliro hiyambazwa kizimyamwoto ya polisi y’igihugu, iza byarangiye nkuko akenshi bisanzwe bigenda, ariko igihe itarahagera abo muri Sports View babanje kwirwanaho, barawuzimya, Polisi ihagera umuliro wazimye kera.

Abo baturage rero kubona abakozi ba Sports View batizimirije uwo muliro bakiyambaza Polisi y’igihugu babonaga yuko ibintu bikomeye nabo ushobora kwambuka ukabageraho. Kizimyamwoto ya Polisi yaje izimya uwo muliro nta bindi bibazo byinshi uteje, utari unambukiranya ngo ufate izindi nyubako muri iyo hoteli uretse no kuba wanagera no ku nyubako z’abaturanye nayo !

Leta y’u Rwanda imaze igihe yaraciye inzu za nyakatsi mu gihugu. Abantu babanje kubyamagana ariko nyuma baza kwemera yuko nyakatsi nta nzu iba izirimo uretse gukurura akaga gusa nk’ako k’umuliro. Nyakatsi rero igaragara hirya nohino mutubari n’amahoteli ishobora kuzakurura ibibazo n’ubwo abenshi babibonamo umutako no gukurura ba mukerarugendo.

SportsView Hotel (Remera)

Hari abantu twaganiraga bakakubaza impamvu leta yaciye inzu z’ibyatsi mu baturage ariko ukazisanga mu mahoteli amwe n’amwe, nk’aho Sports View, Mille Coline n’ahandi. Igisubizo benshi batangaga n’uko izo nyakatsi zo mu mahoteli ziba zubatswe neza. Wababaza uti se umuturage mu cyaro yiyubakiye nyakatsi ye neza nk’izo usanga muri za hoteli leta yamwemerera, ugasanga igisubizo cya hafi ari hoya kuko leta ijya kuzica ntabwo yigeze ivugwa yuko izizaba zubatswe neza zakwemerwa !

Ubu abakozi ba Sports View barimo barasakambura ibyatsi byasigaye ku gisenge. Ntabwo tuzi niba bazabisimbuza ibindi byatsi, ariko icyo twemeye n’uko nyakatsi ari nyakatsi aho yava ikagera ! Yaba nyakatsi yo mu byaro cyangwa iyo muri hoteli, ni nyakatsi.

Kayumba Casmiry

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati yazo

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati...

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo ikibazo

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo...

NEW POSTS
Impuguke za Loni zemeje ko nta gatege abahoze muri M23 basubiye muri RDC bafite

17-08-2017

Impuguke za Loni zemeje ko nta gatege abahoze muri M23 basubiye muri RDC...

Impaka za ngo ’Turwane ’ hagati ya Bob Mugabe, Depite Gatabazi, Amb.Nduhungirehe na Fred Muvunyi

17-08-2017

Impaka za ngo ’Turwane ’ hagati ya Bob Mugabe, Depite Gatabazi,...

Perezida Kabila yahaye akazi Amb.Eugene Gasana ko gushaka uko imitungo ye n’abambari be yasohorwa

16-08-2017

Perezida Kabila yahaye akazi Amb.Eugene Gasana ko gushaka uko imitungo ye...

Itariki Ntakuka Perezida Kagame azarahiriraho gukomeza kuyobora u Rwanda yamaze kumenyekana

15-08-2017

Itariki Ntakuka Perezida Kagame azarahiriraho gukomeza kuyobora u Rwanda...

Isesengura ku Matora ya Perezida wa Repubulika (Igice cya 2) - Intsinzi ya Paul Kagame ifite inkomoko

14-08-2017

Isesengura ku Matora ya Perezida wa Repubulika (Igice cya 2) - Intsinzi ya...

Amagambo atangaje ya Twagiramungu ati ’Nta wambuza kuvuga kereka andashe mu kanwa ’

13-08-2017

Amagambo atangaje ya Twagiramungu ati ’Nta wambuza kuvuga kereka andashe mu...

Isesengura ku matora ya Perezida wa Repubulika w’u Rwanda (Igice cya 1)

11-08-2017

Isesengura ku matora ya Perezida wa Repubulika w’u Rwanda (Igice cya...

Abayobozi bakomeye ku Isi bakomeje gushimira Perezida Kagame ku bw’intsinzi mu matora

9-08-2017

Abayobozi bakomeye ku Isi bakomeje gushimira Perezida Kagame ku bw’intsinzi...